Medusa, inzoka y'ingore yo mu bwoko bwa reticulated python, ifite uburebure bwa metero 7.67, uburebure bwayo bwatumye ica agahigo ko kuba inzoka ndende mu zororerwa muri Zoo ishyirwa muri Guinness World Records mu 2011, ikaba iri muri Kansas City muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Medusa ifite uburebure bwa metero 6.67, yemejwe n’inzobere nk’inzoka ndende kandi ikomeye cyane. Iyi nzoka ifite ibiro 158.8, ikaba ikenera ibiryo byinshi kandi by’umwihariko kugira ngo igire ubuzima bwiza.
Inzoka nka Medusa ibaho imyaka myinshi, kuko akenshi 'reticulated pythons' zishobora kubaho imyaka hagati ya 20 na 30, ariko hari ibyemezo bivuga ko zishobora no kubaho imyaka irenga 40 mu gihe zibayeho neza.
Ubushakashatsi buvuga ko ubwo Medusa yageze ku myaka 19 y'amavuko, yagiye igaragara ku isi nk’ikirangirire mu nzoka ndende, dore ko muri 2019 hizihizwaga imyaka 15 yari imaze ibayeho ari bwo yakomeje gutuma abantu bafata amakuru menshi kandi basobanukirwa neza n’ubuzima bw’inzoka cyane cyane izi ziba zororewe ahantu runaka.
Iyi nzoka y'ingore Medusa, iracyafite aka gahigo nk'uko Guinness Book of World Records ibigaragaza, kandi ikomeje kuba ikimenyetso kidasanzwe mu kwigisha abantu uko inzoka zishobora gutera imbere no kubaho mu buryo bwiza, kandi yerekana ko ubuzima bw’inzoka nk’izi bushobora kuba burebure igihe cyose zifashwe neza m’ubwitange.
Medusa, inzoka y'ingore ya mbere ndende ku Isi mu ziba muri Zoo ifite uburebure bwa metero 6.67
TANGA IGITECYEREZO