Amasezerano y’agahenge yashyizwe mu bikorwa kuri iki Cyumweru saa tatu za mu gitondo, yatumye abantu benshi basubira mu byabo mu Burasirazuba bwa Gaza nubwo abantu 19 bishwe mu mirwano ya yabanjirije aka gahenge.
Byitezwe ko aka gahenge kazatuma impande zombi zirekura abari bafunze ku mpande zombi, nyamara imibare y’abaguye mu ntambara irakomeza gutera ubwoba.
Kuva ku ya 7 Ukwakira 2023, Isiraheli imaze kwica Abanya-Palestina basaga 46,913, mu gihe abandi 110,750 bakomerekejwe. Ku rundi ruhande, Isiraheli yabuze abantu 1,139, kandi abarenga 200 barashimuswe nk'uko tubikesha Aljazeera.
Aya masezerano afite ibyiciro bizamara iminsi 42, ariko bamwe mu bayobozi ba Isiraheli baracyavuga ko intambara ishobora kongera gusubukurwa. Abaturage ba Gaza, barimo nka Mahmoud Abu Salem, baravuga ko basanze amazu yabo yarasenyutse burundu.
Mahmoud yagize ati: “Turaza kuba mu mihanda, nta nubwo dushobora gushyira ihema hano.”
Aya masezerano kandi yatumye ubutabazi butangira kwinjira muri Gaza bwa mbere nyuma y'igihe kirekire impfashanyo idashyika yo kubera intambara. Amakamyo ya Loni n'iyindimiryango mpuzamahanga yahise atangira gukwirakwiza ibikoresho by’ibanze.
Iri hagarikwa ry’imirwano rije nk’ikiruhuko gito ku baturage bo muri Gaza, ariko bamwe baracyagaragaza impungenge ku hazaza h’amasezerano.
Hasinywe amasezerano y'agahenge ariko abaturage bavuga ko badafite ako kuba
TANGA IGITECYEREZO