Umunya-Ghana Joseph Sackey wifuzwa na Rayon Sports yavuze ko afite intego yo kuguma kuzamura urwego rwe rw’imikinire, ndetse ashimangira ko umunsi azisanga muri iyi kipe gahunda ari uguhatanira igikombe cya shampiyona.
Joseph Sackey ukinira Muhazi United, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Ghana, wavukiye mu
gace ka Somanya Krobo. Afite imyaka 22, ariko urugendo rwe mu mupira w’amaguru
rugaragaza ubunararibonye bwinshi ndetse n’urukundo rw’uyu mukino kuva akiri
umwana. Yakuze areba umupira w’amaguru kandi afashwa guteza imbere impano ye
n’abantu batandukanye, cyane cyane umujyanama we, Chris.
Joseph yanyuze mu makipe
atandukanye muri Ghana harimo Tema Youth FC, Proud United, New Edubiase United na Wa Suntaa SC. Mu gihe yakiniraga Wa Suntaa SC, yakoraga bidasanzwe kuko
yagiraga inshingano zo kugenzura imyanya itatu itandukanye mu mukino umwe.
Uretse kuba akina nk’umukinnyi wo
hagati wugarira (defensive midfielder) Jioseph Sackey yahamirije Inyarwanda ko
azi no gukina yugarira kuko ubwo yakinaga muri Sunta SC yanakinnyeho nka myugariro
kubera ko umwe mu bakinnyi yari yakomeretse.
Si aho gusa kuko Joseph Sackey
anashoboye gukina nk’umunyezamu kuko yigeze gukina igice cya kabiri, kubera
ikarita itukura yahawe umuzamu w’ikipe yabo kandi nta basimbura basigaranye, yatanze igitekerezo cyo kuba umuzamu. Ibyo byerekanye ubuhanga bwe mu
mukino ndetse n’ubushake bwo gufasha ikipe gutsinda.
Joseph Sackey ni umukinnyi
wihariye ushobora gukina imyanya myinshi, ariko umwanya akunda cyane ni uwo
hagati wugarira umwanya benshi bakunda kwita kuri 6.
Joseph Sackey akenshi iyo yicaye yibuka
cyane imikino myiza yakinnye muri Ghana, ariko ibihe by’ingenzi by’ubuzima bwe
mu kibuga harimo umukino yakinnyemo na Rayon Sports uyu mwaka i Kigali, ndetse
n’indi mikino yakinnyemo na APR FC mu mwaka ushize, aho yitwaye neza cyane
akaba ari nabwo umutoza wa Rayon Sports yamuteye imboni agatangira
kumutekereza.
Joseph yahamirije InyaRwanda ko
yatangajwe n’uburyo yamenyekanye mu Rwanda binyuze ku mutoza wa Rayon Sports,
abayobozi b’ikipe, abanyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Ibi byamuhaye
icyizere n’imbaraga zo gukora cyane kugira ngo yitware neza.
Ubwo Rayon Sports yari imaze
gutsinda Muhazi United ibitego 2-1 umukino ukirangira uyu mukinnyi yagaragaye
aganira n’umutoza wa Rayon Sports ukomoka muri Brazil Robertinho, ndetse
bivugwa ko yamubwiye ko yifuza ko Sackey yazajya gukinira Rayon Sports.
Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Joseph
Sackey yahamije ko afite intego yo gufasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya
shampiyona y’u Rwanda. Yagize ati: “Nakunze cyane igihugu cy’u Rwanda ni
igihugu cyiza kandi nshaka kwiga byinshi cyane cyane ku mupira w’amaguru hano.
Intego yanjye ni ugutera imbere mu mwuga wanjye w’imikino, nindamuka ngeze mu
ikipe ya Rayon Sports intgo izaba ari uguhatanira igikombe”
Joseph ni umukinnyi uhora yirinda
ibikorwa bishobora kumutera imvune, agaha agaciro ikiruhuko gihagije ndetse
akanashyira imbere gusenga, avuga ko Imana ari umusingi w’ibikorwa bye byose.
Afite icyerekezo cyo kuba urugero rwiza ku bandi bakinnyi, by’umwihariko
abakizamuka mu mupira w’amaguru.
Joseph Sackey yavuze ko abafana
ba Rayon Sports bafite umutima udasanzwe wo gushyigikira ikipe yabo, kandi
yabasezeranyije ko azakora ibishoboka byose ngo abashimishe. Yagize ati: “Nshaka
kubaha umupira mwiza no kubashimisha, ntibazigera bicuza kumbona nkina.”
Sackey yifuza kugera ku rwego rwo
hejuru mu mupira w’amaguru, ariko nanone akaba umuntu ufite izina ryiza n’imyitwarire
myiza hanze y’ikibuga. Afite intego yo kwigira ku rugendo rwe rwa Rayon Sports
no gukomeza guteza imbere impano ye. Yongeraho kandi ko imikino yo mu Rwanda
iri ku rwego rwiza cyane ugereranyije na shampiyona nyinshi za Afurika, ndetse
ko yishimira uko abayobozi bayo bayiteza imbere.
Urugendo rwa Joseph Sackey
rugamije gusiga umurage mwiza mu Rwanda no hanze yarwo. Uyu mukinnyi, ufite
ubushake bwo gukura mu mwuga we no gufasha ikipe ya Rayon Sports, agaragaza ko
ahisemo neza gukomereza ibikorwa bye mu gihugu cy’u Rwanda, igihugu afata
nk’ahantu hazamufasha kugera ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru.
Joseph Sackey wifuzwa na Rayon Sports yavuze ko naramuka ayigezemo intego ari ukuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona
Joseph Sackey yashimangiye ko imikino yakinnye na APR na Rayon Sports ariyo yagaragaje urwego rwe rwiza
Umunya Ghana Joseph Sackey afite intego yo kuba urugero rwiza hanze y'ikibuga no mu kibuga
TANGA IGITECYEREZO