Kigali

Ibyamamare ku Isi byateguye igitaramo cyo gufasha abagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro muri Los Angeles

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/01/2025 12:30
0


Mu rwego rwo gufasha abahuye n'ibiza by'umuriro byangije ibikorwa byinshi muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hateguwe igitaramo gikomeye cyiswe "FireAid".



Iki gitaramo kizaba itariki ya 30 Mutarama 2025. Kizatangira ku isaha ya saa kumi z'umugoroba (6 p.m. EST) mu nzu z'imyidagaduro ebyiri zitandukanye: Intuit Dome n'iya Kia Forum, zombi ziri mu mujyi wa Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi b'ibyamamare ku Isi barimo Lady Gaga, Billie Eilish na Finneas, Gwen Stefani, Jelly Roll, Stevie Nicks, Katy Perry, Rod Stewart, Green Day, Red Hot Chili Peppers, Earth, Wind & Fire, John Mayer, Lil Baby, The Weeknd, Sheryl Crow, n’abandi benshi b’ibyamamare mu njyana zitandukanye.

Abahanzi bazatanga imyidagaduro ikomeye, bagamije gutanga inkunga yo gufasha abahuye n’ibihe by'umuriro, kongera kubaka ibikorwa remezo no gushyigikira imiryango yahuye n’ibiza. 

Amakuru yatanzwe n’abategura iki gitaramo avuga ko amafaranga azakusanywa azakoreshwa mu bikorwa birimo gusanywa ibikorwa remezo, gukosora ibikorwa remezo byangiritse nko mu bice byangiritse cyane nko mu bice by'ubucuruzi n'ahandi.

Gushyigikira imiryango yagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro birimo kubashakira amacumbi n’ibindi bikoresho by’ibanze no guteza imbere ikoranabuhanga ryo gukumira inkongi z’umuriro mu bihe bizaza, kugira ngo Los Angeles ibe yiteguye kurwanya ibyago nk’ibi mu gihe kizaza.

Amatike yo kwitabira iki gitaramo aratangira kugurishwa ku itariki ya 17 Mutarama 2025. Ayo matike araboneka binyuze ku rubuga rwa Ticketmaster, aho abantu bazaba bashobora kuyagura hakiri kare kugira ngo babone umwanya mu gitaramo cy’icyamamare.

Iki gitaramo ni ingirakamaro cyane ku batuye Los Angeles kuko kizatanga inkunga ikenewe mu gihe gikomeye cy'ibiza. Abategura iki gitaramo basobanuye ko gishatse kugera ku ntego yo guteza imbere ibikorwa by’ubutabazi n’imikoranire n’inzego zishinzwe iby’ubuzima, iby’umutekano, no guteza imbere gahunda zo kubungabunga ibidukikije. 

Gusa, nubwo amateka ya Los Angeles asanzwe afite ibyago by'inkongi, iyi nkunga izafasha gukemura ibibazo byari bihari no kubaka umusingi w’ahazaza heza.

Iki gitaramo cyateguwe na Live Nation na AEG Presents, ndetse kizamurikwa ku giciro cya benefit, aho kwitabira bizaba ari umusanzu mu bikorwa byo gufasha abahuye n’ibiza.

Abakunzi b'umuziki n'abantu bose bafite umutima wo gufasha, basabwa kugura amatike hakiri kare no kwitabira iki gitaramo mu rwego rwo kwifatanya n’abandi mu gufasha Los Angeles. 

Birashoboka ko iki gitaramo kizamara umwanya munini w'imyidagaduro ndetse kikaba cyatanga inkunga ikomeye izafasha abahuye n’ibiza. Amakuru y'icyo gitaramo ava ku mbuga nka AP News na People.com.


Abahanzi b'ibyamamare ku isi bagiye guhurira mu gitaramo FireAid


Umwanditsi : KUBWAYO Jean de la croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND