Kigali

Umuryango wa Pep Guardiola mu rujijo: Maria Guardiola yatangaje byinshi ku itandukana ry'ababyeyi be

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:16/01/2025 14:13
0


Umutoza w’ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola, aherutse gutandukana n’umugore we Cristina Serra nyuma y’imyaka 30 bari bamaranye mu rushako. Kuri ubu umukobwa wabo mukuru yatangaje byinshi ku itandukana ry'ababyeyi be.



Iri tandukana ryatangajwe mu kwezi k’Ukuboza 2024, nyuma y’igihe kinini babana ariko batabana mu buryo busanzwe, aho Cristina yari atuye i Barcelona naho Pep yabaga i Manchester kubera akazi ke.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko Maria Guardiola, umukobwa w’imfura wa Pep n’imyaka 24, yatanze ikiganiro cyimbitse agaruka ku bihe bikomeye umuryango wabo wanyuzemo. Yavuze ko n’ubwo itandukana ry’ababyeyi be ari ibintu bibabaje, ryamuhaye amasomo akomeye ku rukundo, ubwubahane, no kubana neza.

"Ababyeyi banjye bansigiye isomo rikomeye ku rukundo nyakuri n’uburyo abantu bakwiye kubahana, kabone n’iyo ibintu bitagenda uko bateganyaga," Maria yatangaje.

Nubwo batandukanye, Pep na Cristina bakomeje kugaragaza ko umuryango ukwiye gushyirwa imbere, by’umwihariko mu nyungu z’abana babo: Maria, Marius w’imyaka 22, na Valentina w’imyaka 17. Inshuti za hafi z’uyu muryango zivuga ko n'ubwo habayeho itandukana, bombi bashyize imbere ubwumvikane no gutanga uburere bwiza ku bana babo.

Raporo z’abakurikiranira hafi ibya Guardiola zivuga ko umwuga wa Pep, cyane cyane icyemezo cye cyo kongera amasezerano muri Manchester City kugeza mu mwaka wa 2027, byagize uruhare rukomeye mu gutuma atandukana na Cristina. Ibi byatumye habaho kudahuza, cyane ko Cristina yari asanzwe atuye mu Burengerazuba bwa Espagne, aho yashinze ibikorwa by’ubucuruzi.

N'ubwo ibihe bikomeye byabayemo, ababyeyi b’aba bana bombi bakomeje kwerekana ubushake bwo gukorera hamwe mu nyungu z’umuryango. Maria, nk’umukobwa w’imfura, yashimiye uburyo ababyeyi be bahanganye n’ibihe bigoye, avuga ko bizeye ko umubano wabo nk’umuryango uzakomeza kuba mwiza.

Uyu muryango wa Guardiola ni urugero rwerekana uburyo imiryango ishobora guhangana n’ibibazo bikomeye ariko igashyira imbere ubumwe n’inyungu z’abana.


Mariah Guardiola yaganiriye bwa mbere n'abanyamakuru nyuma y'itandukana ry'ababyeyi be

Pen na Cristina bari bamaranye imyaka 30 mu rushako


Umukobwa w'mfura wa Pep ni umunyamideli ukomeye


Umwanditsi: KUBWAYO Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND