Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 15 Mutarama ni umunsi wa 15 mu igize umwaka, hasigaye 350 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
558
Mbere ya Yesu: Umwami Nebukadinezali II w’i Babuloni yashyize
icyicaro cye i Yerusalemu, cyaje kuhava mu mwaka wa 586 mbere ya Yesu Kirisitu.
1559: Elisabeth
I yagizwe Umwamikazi w’u Bwongereza.
1759: Inzu
Ndangamurage y’u Bwongereza yafunguye imiryango.
1777: Mu
mpinduramatwara ya Amerika, Leta ya New Connecticut (ubu yabaye Vermont)
yatangaje ubwigenge bwayo.
1892: James
Naismith yashyize ahagaragara amategeko agenga umukino wa Basketball.
1992: Umuryango
Mpuzamahanga wemeye ubwigenge bwa Slovenia.
2001: Urubuga
rwa Wikipedia rwashyizwe ku murongo wa Internet bwa mbere.
2007: Barzan
Ibrahim al-Tikriti wahoze ari intasi ya Iraq akaba n’umuvandimwe wa Saddam
Hussein, yakatiwe igihano cy’urupfu amanitswe we n’uwahoze ari Perezida
w’Urukiko Rukuru.
2009: Indege
ya Amerika ya Sosiyete US Airways, yaguye mu Mugezi wa Hudson, nyuma gato yo
guhaguruka ku Kibuga cy’Indege cya La Guardia yerekeza i New York. Iyi mpanuka
nta muntu n’umwe yahitanye.
Abavutse kuri iyi tariki:
1432: Umwami
Afonso V wa Portugal.
1918: Gamal
Abdel Nasser wahoze ayobora Misiri.
1929: Martin
Luther King Jr, waharaniye uburenganzira n’uburinganire bw’abirabura muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika.
1943: Stuart
E. Eizensat wari Umujyanama wa Perezida Jimmy Carter na Bill Clinton.
1979: Young
Dro, Umunyamerika uririmba injyana ya Rap.
1982: Francis
Zé, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cameroun.
Abitabye Imana kuri iyi
tariki:
1950: Gen
Henry Hap Arnold wari Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere.
1973: Ivan
Petrovsky, umuhanga mu mibare w’Umurusiya.
1992: Dee
Murray, Umunyamerika wari umwanditsi w’indirimbo.
2000: Fran
Ryan wari umukinnyi wa filime.
2007: Umunya-Canada
James Hillier wavumbuye Electron Microscope.
2011: Nat Lofthouse wari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza.
TANGA IGITECYEREZO