Kigali

Impinduka za Perezida Trump ku isoko rya Bitcoin

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:5/01/2025 13:10
0


Bitcoin, urwego rw'ikoranabuhanga rishingiye ku mafaranga y'ikoranabuhanga, ryongeye kuba inkuru nyuma y’uko Perezida Donald Trump atowe mu 2024.



Nubwo Trump yahoze arwanya Bitcoin, mu 2024 yavuze ko Amerika ishaka kuba ku isonga mu ifaranga ry'’ikoranabuhanga. Ibi byatumye abashoramari bagirira icyizere Bitcoin.

Elon Musk, umuyobozi wa Tesla, nawe yagize uruhare rukomeye. Mu bihe bitandukanye, amagambo ye yongereye agaciro ka Bitcoin mu buryo butunguranye.

Ethereum (ETH) ikurikiraho, izwiho amasezerano y’ikoranabuhanga. Ripple (XRP) nayo iri imbere mu kubika amafaranga byihuse  aho bigusaba amasogonda 3–5 nk'uko bitangazwa na  Finance Yahoo.

Nubwo isoko rya Bitcoin rifite ibyago byinshi, amagambo ya Trump na Musk ashobora kugira ingaruka zikomeye ku iterambere ryayo.

Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND