Kigali

Abaramyi Sunmisola Agbebi na Yinka Okeleye bakunzwe muri Nigeria baritegura kwibaruka imfura

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/01/2025 16:47
0


Abahanzi ba Gospel bo muri Nigeria, Sunmisola Agbebi na Yinka Okeleye, batangaje inkuru ishimishije y’uko bategereje umwana wabo wa mbere. Uyu muryango wanavuze ku rukundo rwabo banashimira Imana binyuze mu ndirimbo yabo nshya yitwa "Adun".



Mu kiganiro basangije abakunzi babo, Sunmisola na Yinka bashimiye Imana ku bw’urukundo n’ubuzima bwiza babona, kandi bagaragaza ko ari igihe cy’ibyishimo n’ishimwe. Yinka Okeleye yashimiye cyane umugore we, Sunmisola, ku mbaraga n’urukundo agira mu rugendo rwo gutegura kwakira umwana wabo.

Indirimbo "Adun" ni ishimwe ry’umunezero n’ibyishimo by’ibyo Imana yabahaye. Mu magambo ye, Sunmisola yavuze ko "Adun" ivuga ku "byiza Imana yaduhaye", ndetse akaba ashimira abakunzi babo bose ku nkunga n’urukundo babereka buri gihe.

Sunmisola ati: "Twishimiye ko ari igihe cyo gusangira ayo magambo y'ibyishimo n'ibyiza twahuye nabyo nk’umuryango. ‘Adun’ ni ishimwe ry’umunezero, kandi dushaka ko yagerera ku bantu bose bakabona uko Imana ishobora gukora ibitangaza mu buzima bw’abantu."

Abantu benshi bakunda indirimbo za Sunmisola Agbebi na Yinka Okeleye bazashyigikira "Adun", kandi bakaba biteze ko izabereka uburyo Imana ibashoboza gukora ibitangaza mu buzima bwabo no kubahishurira ibyiza byinshi.

Abaramyi bakunzwe muri Nigeria barashimya Imana ku bwa byinshi byiza yabakoreye


Umwanditsi: NKUSI Germain







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND