Kigali

Uko indirimbo "If" yahinduye amateka ya Davido abifashijwemo na Tekno

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/01/2025 21:47
0


Mu mwaka wa 2016, Tekno yari umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria nyuma yo gushyira hanze indirimbo zamenyekanye nka cyane "Rara", "Pana" na "Diana". Tekno yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki wa Davido binyuze mu ndirimbo "If".



Indirimbo za Tekno zabaye ikimenyabose mu njyana ya Afrobeats, uyu muhanzi akundwa cyane muri Nigeria ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Yari umwe mu bahanzi bari ku isonga mu guhesha umuziki wa Afrobeats umwanya w'icyubahiro ku rwego rw'isi.

Ariko, mu 2017, Tekno yahuye n’ikibazo gikomeye cy’ubuzima. Yabayeho afite ikibazo cy'uburwayi bwo kugira 'Acid Reflux' (acide nyinshi mu gifu), cyatumye ijwi rye rihungabana. Ibi byateye ibibazo mu mushinga we wo gukomeza gukora muzika, ndetse byatumye atabasha kuririmba indirimbo yari yaranditse.

Muri icyo gihe, Tekno yafashe umwanzuro wo kugana Davido, umuririmbyi w'icyamamare, amugezaho indirimbo yari yanditse, "IF". Tekno yari afite icyizere ko Davido azayifashisha, gusa Davido, mu by'ukuri yari afite gahunda nyinshi harimo gutegura ibirori by’ubucuruzi n’ibindi bikorwa, bityo akaba ataratanze umwanya uhagije kuri Tekno.

Nyuma y'igihe, Tekno yafashe umwanzuro wo guhura na Davido mu kabari, amubwira ko bajyana muri studio kugira ngo bakore iyo ndirimbo "IF". Nubwo Davido atigeze atanga icyizere, yakiriye neza iyo ndirimbo, arayiririmba, kandi mu buryo butunguranye, "IF" yagiye hanze mu buryo bwihuse.

Indirimbo "IF" yabaye imwe mu ndirimbo zamenyekanye cyane mu mateka ya Afrobeats. Video yayo yabaye iya mbere mu mateka y’Afrika kugera kuri views miliyoni 1 kuri YouTube mu masaha 24 gusa, ikaba yari indirimbo ya mbere y’umuhanzi w’umunyafrika igera kuri icyo gipimo.

IF kandi yabaye indirimbo ya mbere ya Davido yabonye igihembo cya RIAA Gold mu gihugu cya Amerika, ndetse yabaye indirimbo ya mbere y’umuhanzi w’umunyafrika, yakoreye solo. Yakomeje guca imipaka, ikumvwa n'abantu barenga miliyoni 100 kuri Spotify.

Uyu mushinga w’indirimbo "IF" watumye Davido yinjiza amafaranga asaga miliyoni 10 z’amadorali, bituma abasha gushyira Afrobeats ku rwego rwo hejuru ku isi, ndetse aba umwe mu bahanzi b'icyamamare.

Kugeza ubu, Davido akomeje gushimira Tekno ku ruhare rukomeye yagize mu guhindura ubuzima bwe binyuze muri iyo ndirimbo yamwandikiye amateka mashya muri 2017. Tekno yahaye Afrobeats impano idashobora kwibagirana, kandi kugeza n'uyu munsi, akomeje gukora ibikorwa by'ingenzi bitandukanye mu muziki.

Tekno yahaye Davido impano y'agatangaza

Davido ntazibagirwa impano ikomeye yahawe na Tekno

Umwanditsi: NKUSI Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND