Inkuru dukesha ikinyamakuru Digital Journal ivuga ko u Buhinde bwatangaje iminsi irindwi y'icyunamo nyuma y'urupfu rwa Manmohan Singh wahoze ari Minisitiri w'Intebe, akaba ari umwe mu bagize uruhare mu guzahura ubukungu bw'igihugu mu myaka ya 1990.
Singh, yapfuye afite imyaka 92 mu ijoro ryo ku wa kane mu bitaro byo my mujyi wa New Delhi. Icyunamo cyo kumwunamira giteganyijwe ku rwego rw'igihugu, aho ibendera ry'igihugu rizaba rimanuye hose mu gihugu, kugeza igihe Icyunamo kizarangirira, ku wa 1 Mutarama 2025.
Manmohan Singh yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde kuva mu 2004 kugeza mu 2014, aho yamenyekanye cyane kubera uburyo yayoboye akakigeza ku iterambere rikomeye ry'ubukungu. Muri manda ye ya mbere, ubukungu bw'u Buhinde bwarazamutse cyane, aho igipimo cy'izamuka ry'ubukungu ryageze ku 9%, kigatera imbere ku rwego mpuzamahanga.
Politiki za Singh ku bijyanye n'ivugururwa ry'isoko ry'ubukungu no gushyiraho amasezerano akomeye y'imikoranire n'Amerika ku bijyanye n'igisirikare, byagize uruhare runini mu guhindura ubukungu bw'U Buhinde bukazamuka ku kigero gishimishije.
Nubwo yashoboye kugera ku bintu byinshi, manda ya kabiri ya Singh yaranzwe n'ibibazo birimo amakuru y'uburiganya, izamuka ry'ibiciro no kugabanuka k'ubukungu, bikaba byaratumye bitagenda neza nk'uko byari byitezwe. Ibi, hamwe n'ibibazo bya politiki, byatumye Perezida Narendra Modi n'ishyaka rya BJP batsinda Singh Manmohan mu matora yo muri 2014.
Singh yavutse mu 1932 mu mudugudu wa Gah, ubu uri muri Pakistan, aho yakuriye mu buzima bugoye aho Ubuhinde bwari bwugarijwe n'ikibazo cy'ubukene. Yize muri Kaminuza ya Cambridge na Oxford, aho yakuye impamyabumenyi mu by'ubukungu.
Mbere yo kuba Minisitiri w'Intebe, yagiye akora imirimo ikomeye mu nzego z'ubuyobozi, aho yabaye Guverineri w'Ikigo cy'Imari cy'U Buhinde ndetse agakorera n'ibigo mpuzamahanga birimo n'Umuryango w'Abibumbye.
Mu rwego rwo guha icyubahiro Bwana Singh, ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru y'Ubuhinde yamuhaye yakinnye umukino wari uhuje U Buhinde na Ositaraliya ku wa gatanu, mu buruo bwo kumwibuka no kumwubaha.
Ibigwi bya Singh nk'umuyobozi w'ubukungu w'icyitegererezo, wabaye intandaro y'impinduka zikomeye mu bukungu bw'igihugu cy'Ubuhinde, buzahora buzirikanwa nk'igice cy'ingenzi mu mateka y'iterambere ry'Ubuhinde.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO