Amakipe ya Police HC na APR HC yageze muri 1/2 cy’irushanwa ry’amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (ECAHF Handball), nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya 1/4 yabaye kuri uyu wa Kane.
Police HC yatsinze Gicumbi HT ku bitego 32-22, umukino watangiye utungurana kuko igice cya mbere cyarangiye Police HC iri imbere n'ibitego 13-10 gusa. APR HC, izahura na Police HC muri 1/2, nayo yitwaye neza isezerera UB Sports ku bitego 47-30. Igice cya mbere cy’uyu mukino APR HC yagisoje iri imbere n'ibitego 25-16.
Uretse Police FC na APR HC zakinnye
muri ¼ amakipe nka NCPB yo muri
Kenya yakuyemo Juba City iyitsinda ibitego 62-10, naho S.O.S HC yo mu Burundi yatsinze COBRA yo muri Sudani y’Epfo ku
bitego 46-37.
Imikino ya ½ iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho Saa kumi n’igice z’umugoroba NCPB
ihura na S.O.S HC. Naho Saa kumi
n’ebyiri z’umugoroba Police HC izakina
na APR HC mu mukino utegerejwe
na benshi.
Amakipe yatsinzwe mu mikino ya 1/4
nayo ntiyicaye ubusa, aho arahatanira imyanya, Saa sita z’amanywa COBRA irakina na Juba City. Saa saba n’igice UB Sports icakirana na Gicumbi HT.
Mu bagore, umukino wa nyuma
uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa cyenda z’igicamunsi, ukaba ari ari umukino
ugaragaza ikipe itwara igikombe mu cyiciro cy’abagore.
Police HC nyuma yo gusezerera Gicumbi iracakirana na APR HC
APR HC ifite akazi gakomeye ubwo iza guhura na Police HC muri 1/2
TANGA IGITECYEREZO