Kigali

Bruce The 1st yataramye abakunzi b'umuziki bataha bamwirahira- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2024 8:34
0


Umuraperi Bruce The 1 yigaragaje bidasanzwe mu gitaramo “Keep It 100 Experience” cyatumiwemo abaraperi basaga 11 cyaraye kibereye mu nyubako ya Kigali Universe abakunzi ba muzika bataha birahira izina “Bruce wa mbere” izina basubiyemo inshuro nyinshi.



Bruce The 1st yinjiye ku rubyiniro ahagana saa tanu z'ijoro n'iminota 13', mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024. Ni umusore wari kumwe na mugenzi we, wamfashaga kuririmba indirimbo ze. 

Uyu muraperi waje atunguranye dore ko atari ku rutonde rw’abatamyi b’iki gitaramo yinjiriye mu ndirimbo 'Up Up", akomereza 'Way  to win' n'izindi zanyuze abitabiriye iki gitaramo kuburyo bugaragarira buri wese.

Uyu musore yanaririmbye indirimbo ye 'Bwe Bwe' yahuriyemo n'abandi bahanzi banyuranye barimo Green P na K8 Kavuyo.

Bruce yemeje abantu ubwo yaririmbaga indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza bise 'Ku mihanda' abitabiriye igitaramo bakozwe k’umutima n’agambo ayigize batwawe baririmbana nawe ijambo ku rindi.

Yongeye gushyira abantu mu bicu ubwo yari ageze ku ndirimbo 'Demo' yakoranye n'abarimo Ariel Wayz.

Uyu muhanzi yaririmbye izi ndirimbo zose byumvikanaho ko yahinduye uburyo zisanzwe zicuranzwemo agenda azihindura azijyanisha n’injyana ibyinitse.

Mbere yo kuva ku rubyiniro yazamuye Kenny K-Shot baririmbana indirimbo “Umutima”. Bruce The 1st w’imyaka 22 yinjiye urubyiniro akurikiye Siti True Karigombe ni umwe mu baraperi bamaze kugaragaza ko bafite ahahaza heza nyuma y’imyaka ine amaze muri muzika dore ko yatangiye umuziki mu 2019.

 Abakunda umuziki Nyarwanda byumwihariko injyana ya Drill na Trapp, bamuzi nk’umwe mu basore bahagaze neza, ufite ijwi ryihariye n’imyandikire idasanzwe. Uwo nta wundi ni Umuraperi Bruce The 1st. 

Amaze gushyira hanze EP [Extended Play] ebyiri na album ebyiri zirimo iyitwa ‘Nah Kiddin’ iriho indirimbo esheshatu ndetse n’iyo aheruka gushyira hanze ndetse yanakunzwe cyane yitwa ‘Sad Boys’na ‘The First Style’ iriho indirimbo zirindwi. 

Bruce yafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gutaramira amagana y'abantu muri Kigali Universe 

Bruce yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo 'Bwe Bwe' n'izindi

Bruce yaririmbiye abafana bataha bamwirahira, bitewe n'urutonde rw'indirimbo yahisemo 

Uyu muraperi yaserutse yambaye imyambaro ihuje amabara, ndetse n'inkweto n'amasogisi



Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'The Keep it 100 Experience' cya Skol

AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND