Kigali

Nessa na Beat Killer baririmbye bimara agahinda nyuma y'igihe batagaragara mu bitaramo- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2024 8:54
0


Itsinda rya Nessa na Beat Killer ryatanze ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’umuziki wa Hip Hop barenga 1500 bataramiye mu nyubako ya Kigali Universe binyuze mu gitaramo “Keep It 100 Experience” cyatumiwemo abaraperi basaga 11, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.



Ni igitaramo cyari kiyobowe n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Anita Pendo afatanyije n'umunyamakuru wa Radio/Tv10? Kate Gustave cyatangiye Saa mbiri z’ijoro, cyateguwe n’uruganda rwa Skol  yamuritse  isura nshya y’ikinyobwa cya 'Skol Malt'.

Cyaririmbyemo abaraperi barimo Riderman, Bulldogg, Fireman, B-Threy, Bushali , Zeo Trap , Nessa&Beat Killer, Boy Chopper, Papa Cyangwe, Slum Drip n’abandi.

Nessa na Beat Killer bari bategerejwe na benshi, ndetse bagaragarijwe urukundo rudasanzwe rwanyuze imitima yabo ndetse n’abitabiriye iki gitaramo.

Ni igitaramo bagezemo nyuma y’igihe kinini bari bamaze bagaragaza ko badahabwa umwanya mu bitaramo byagutse nk’ibi.

Nessa na Beat Killer babana nk'umugabo n'umugore, bakiranywe urugwiro ndetse mu ndirimbo baririmbye banyuzamo bakaririmbana n'abafana babo ubona ko indirimbo zabo zacengeye imitwe y’abakunzi ba muzika.

Indirimbo z’aba bahanzi ntizivugwaho rumwe ahanini biturutse ku butumwa n’amagambo bizigize.

Ku rubyiniro Nessa na Beat Killer bitaye cyane ku ndirimbo zabo zakunzwe mu bihe bitandukanye, buri wese yagiye afata uruhande rwe akaririmbana n'abafana.

Nessa yari afite ku mutwe imisatsi ireshya na metero bimwe mu bintu asanzwe amenyereweho cyane yaba mu mashusho y’indirimbo cyangwa mu mafoto asanzwe.

Nessa na Beat Killer uretse kuba bafashanya mu muziki, basigaye babana nk’umugore n’umugabo ndetse kuri ubu batangiye gufasha impano nshya bahereye ku witwa  “Topic”.

Aba bahanzi mu myaka irenga 10 bamaze bakorana, Nessa na Beat Killer bemeje ko bamaze itandatu babana nk’umugore n’umugabo nubwo ari amakuru bari baragize ibanga kugira ngo babanze bubake ibintu byabo.

Nessa aherutse gutangaza ko kuririmba amagambo akomeye ari icyemezo yafashe kugira ngo agire umwihariko mu buhanzi bwe, bityo ko iyo atagifata byari kugorana ko benshi bamumenya nk’uko bamuzi ubu. 

Beat Killer we avuga ko kuririmba aya magambo byatangiye bacyocyorana n’abahanzi bagenzi babo bimwe bita (Beef) nyuma baza kwisanga abantu babikunze gutyo. 


Nessa na Beat Killer batanze ibyishimo mu gitaramo cya mbere baririmbyemo gikomeye muri uyu mwaka 


Nessa na Beat Killer bakunze kuvuga ko badatumirwa mu bitaramo bikomeye nk'ibi  


Bamwe mu bafana babo bagiye bafata amafoto n'amashusho by'abo bari ku rubyiniro





Beat Killer, umuraperi uri mu bakomeye amaze igihe ashyize imbere mu gufasha cyane Nessa

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'The Keep it 100 Experience'


AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND