Kigali

Ikipe ya Lyon iri mu byago byo kumanurwa mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/11/2024 19:05
0


Ikipe ya Lyon ishobora kwisanga mu cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa (Ligue 2) bitarenze mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, mu gihe izaba idakoze impinduka zikomeye ku mutungo wayo. Byongeye, ntabwo izemererwa kugura abakinnyi bashya muri Mutarama 2025 niba ikibazo cy’umutungo kidakemutse.



Nyiri iyi kipe, John Textor asanzwe afite imigabane muri Crystal Palace yo mu Bwongereza ndetse na Botafogo yo muri Brésil. Sosiyete ye, Eagle Football Group, ifite inshingano zo gucunga Lyon hamwe n’izindi kipe, yatangaje ko ifite imyenda igera kuri Miliyoni 422£.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Urwego rugenzura imari y’amakipe yo mu Bufaransa (DNGC) rwatangaje ko niba Lyon idakemuye ikibazo cy’umutungo izamanurwa mu Cyiciro cya Kabiri. Ubu buryo bushya bwo gucunga imari ya Lyon burimo no kugenzura uko ihemba abakozi bayo.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo, Lyon ishobora kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye muri Mutarama kugira ngo yinjize amafaranga ahagije ku makonti yayo. Ibi bishobora kuyifasha gukomeza guhatanira kuguma mu cyiciro cya Mbere cya Ligue 1.

Lyon ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Bufaransa, ikaba yaratwaye Shampiyona inshuro zirindwi zikurikiranya. Kugeza ubu, iri ku mwanya wa gatanu muri Ligue 1 ndetse ni iya cyenda mu irushanwa rya Europa League.

Nyiri iyi kipe ari we John Textor ashobora kugabanya imyenda ya sosiyete ye binyuze mu kugurisha imigabane afite muri Crystal Palace cyangwa abakinnyi b’ingenzi bo muri Botafogo.

Ikipe ya Lyon ishobora kumanurwa mu cyiciro cya kabiri mu gihe uyu mwaka w'imikino waragira idakemuye ibibazo by'ubukungu ifite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND