Kigali

Abahanzi bagiye kongererwa ubumenyi mu kurengera ibihangano byabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2024 12:14
0


Ku nshuro ya mbere i Kigali hagiye kubera inama izibanda cyane ku gufasha abahanzi n’abandi bafite aho bahurira n’ibikorwa by’umuziki kugira ubumenyi buhagije mu kurengera ibihangano byabo bahanga mu bihe bitandukanye.



Ni inama igiye guterana mu gihe ijwi ry’abahanzi ryumvikanye mu bihe bitandukanye, rivuga ko ibihangano by’abo bitabasha kubungukira nk’uko bikwiye, kuko abantu ku giti cyabo, Hoteli, ‘Restaurant’ n’abandi batishyura ibihangano bakoresha. 

Iyi nama “All Africa IP Summit” igiye kubera i Kigali ni ku nshuro ya Gatanu igiye guterana, ariko ni ubwa mbere igiye kubera i Kigali, kuva ku wa 28 Ugushyingo 2024 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Kigali Serena Hotel.

Iyi nama yateguwe na International Trade and Research Centre (ITRC), n’umuryango ‘PPRAEO’ basanzwe bafite icyicaro mu gihugu cya Nigeria.

Yitezweho guhuriza i Kigali abafata ibyemezo mu ngeri zinyuranye, abari mu Inganda Ndangamuco n’abandi bo hirya no hino ku Isi.

Izitsa cyane ku ntego z'iterambere rirambye muri Afurika, (SDG), guteza imbere ubukungu bwa Afurika, ndetse no gufasha abahanzi kumenya uko barengera ibihangano byabo.

Umuyobozi wa Africa in Colors, Roaul Rugamba uri mu bari gutegura iyi nama yabwiye InyaRwanda ko igiye kubera mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha abahanzi mu ngeri zinyuranye, kurebera hamwe uburyo barengera ibihangano byabo.

Ati “Ikintu abantu bakitega ni ugusobanukirwa birushijeho ibintu bijyanye no kurengera ibihango by’abahanzi, yaba abakinnyi ba filime, n’abandi bose bafite aho bahurira n’inganda ndangamuco. 

Tuzarebera hamwe kandi ibijyanye n’uburyo byateza imbere ubukungu bw’Igihugu, ndetse n’uko byabyarira inyungu buri wese mu gihe kiri imbere.”

Rugamba yavuze ko abazaririmba muri iyi nama ni abahanzi bakizamuka kuko “bizaba ari ukwerekana, gusangira, no kungurana ubumenyi muri rusange’. 

Ati “Ikintu gikomeye kirimo ni ugufasha abahanzi uburyo babyaza inyungu ibihangano byabo, kumenyekanisha ibikorwa byabo, nk’abanyamideli bakamenyekanisha ibikorwa byabyo kugira ngo batabyibwa. 

Urabona ukuntu abahanzi bakunze gutaka ko ibikorwa byabo byakoreshejwe ariko ntibishyurwe, rero nibyo tuzaganira cyane muri rusange.” Hejuru y’iyi nama avuga ko hazabaho ibiganiro mu matsinda bizahuza abantu banyuranye.

Iyi Nama ijyanye na ‘Copyright’ igiye kuba mu gihe ku wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, Banki y'Isi yashyize hanze Raporo yagaragajemo ko ibikorwa by'imyidagaduro mu Rwanda bizinjiza arenga Miliyoni 100$ mu 2024.

Ni Raporo kandi igaragaza ko u Rwanda mu 2024 ruzinjiza Miliyoni zirenga 660$ aturutse mu bukerarugendo, avuye kuri Miliyoni 131$ yinjiye mu 2022. Bavuga ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kuzamuka neza, nyuma y'icyorezo cya Covid-19. 

Iyi raporo ritezweho gufasha u Rwanda gukomeza gufata ingamba zihamye no kubakira kuri gahunda Leta yihaye ya NST2. 

Iyi raporo kandi igaragaza ko Inama Mpuzamahanga zizinjiriza u Rwanda arenga Miliyoni 90$, ni mu gihe Miliyoni 86$ azinjira aturutse mu bashyitsi bazasura inshuti n'abavandimwe mu Rwanda.


Iyi nama izamara iminsi ine hagamijwe gufasha abahanzi kwiyungura ubumenyi mu kurengera ibihangano byabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND