Kigali

Itsinda R-Feva & The Bless ryinjiranye mu muziki indirimbo y'urukundo "Bad Man" - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/10/2024 11:59
0


Abahanzi babarizwa mu itsinda ryo muri R-Feva & The Bless babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere y'urukundo.



Mugisha Asumani ukoresha izina rya The Bless afatanije na Rukundo Pacific ukoresha mu buhanzi izina rya R-Feva, batangiranye urugendo rw’ubuhanzi, barashyigikirana, bahuza inganzo mu ndirimbo bise "Bad Man".

Iyi ndirimbo yabo yashyizwe ku muyoboro wa YouTube nk'intangiriro z'inzozi zabo zo guhanga. Impano yabo yo kuririmba ni iyo mu bwana dore ko bafite indirimbo 100 biyandikiye, ariko ubushobozi buke bugatuma zitumvikana mu bantu.

Ubwo baganiraga na InyaRwanda, R-Feva & The Bless basobanuye iyo nzitizi. Bati: "Turi abahanzi babigize umwuga b'abanyarwanda bakorera umuziki wabo muri Amerika bafite indirimbo zigera ku 100 zanditse.

Ntabwo byari byoroshye gutangira umuziki kuko byadusabye imyaka 10 kugira indirimbo yacu ya mbere isohoke kubera ikibazo cy'ubushobozi".

Aba bahanzi bavuga ko bahagurukanye ibakwe nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yahurijwemo abanyarwandakazi n'abanyamerika. Bati: "Mutwitege rero! Indirimbo yacu ya mbere rero yitwa "Bad man" audio na video byageze hanze".


R-Feva & The Bless bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise "Bad Man" 

REBA INDIRIMBO "BAD MAN" YA R-FEVA & THE BLESS

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND