Kigali

Rwamagana: Yafashwe abitse mu rugo ibilo 30 by'urumogi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/10/2024 8:02
0


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage mu Karere ka Rwamagana baguye gitumo umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ufite ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n’ibilo 30 bibitse mu nzu ye.



Yafatiwe mu mudugudu wa Rusave, akagari ka Gishore, mu murenge wa Nyakariro, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, ahagana saa Kumi n'imwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturge.

Yagize ati: “Polisi yari isanzwe ifite amakuru ko uyu mugabo ari mu bacyekwaho kuba abacuruzi ruharwa b’ikiyobyabwenge cy’urumogi, ku bw’imikoranire myiza n’abaturage baduhaye amakuru ko yaruzanye niko guhita tujyayo dusanga ruri mu nzu ye rungana n’ibilo 30.”

SP Twizeyimana yavuze ko uyu mugabo akimara gufatwa yahise yiyemerera ko asanzwe acuruza urumogi kandi ko yaruzanirwaga n’umugabo urukura mu Karere ka Gicumbi akaruha umunyonzi urumugezaho noneho nawe akarugurishiriza mu rugo iwe kuko yari afite abakiliya basanzwe bamuzi ko arucuruza."

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, ashishikariza abaturage gukomeza ubufatanye n’imikoranire myiza yo guhashya, icuruzwa n'ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bihungabanya umutekano n’ituze rusange.

Yaburiye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko uburyo n’amayeri yose bakoresha babikwirakwizamo bigenda bitahurwa kandi ko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara icyaruta ari uko babireka batarabifatirwamo.

Yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abafatanyaga nawe bigikomeje.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa ku rutonde rw'ibiyobyabwenge bihambaye aho uhamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND