RFL
Kigali

Beyoncé yahishuye impamvu atagikora amashusho y'indirimbo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/09/2024 11:02
0


Umuhanzikazi Beyoncé umaze igihe asabwa n'abafana be ko yakora amashusho y'indirimbo ze gusa akabyanga, yahishuye impamvu yafashe uyu mwanzuro wo gukora indirimbo mu buryo bw'amajwi gusa.



Ku bakurikirana imyidagaduro yo muri Amerika cyangwa abakunze kureba ku makuru ya Beyonce baribuka ibyabaye muri Werurwe ubwo yasohoraga album nshya ikoze mu njyana ya 'Country Music'. Iki gihe abafana be bamwibasiye ku mbuga bamusaba ko yasubirana iyi album maze agasohora amashusho y'indirimbo zigize album yasohoye mu 2022 yise 'Renaissance'.

Bamwe batangiye gutera urwenya bavuga ko bidashoboka ko Beyonce yabura amafaranga yo gukora amashusho y'indirimbo. Icyakoze ibi ngo yabikoreye ubushake nk'uko yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na GQ Magazine, cyibanze ku mpamvu yinjiye mu bucuruzi bw'inzoga yise 'Sir Davis Whiskey' yitiriye umuhungu we.

Muri iki kiganiro kandi Beyonce yabajijwe impamvu amaze imyaka 5 yose nta mashusho y'indirimbo asohora kandi amaze gusohora album 2. Yasubije ati: 'Ubusabe bw'abafana banjye bansaba amashusho ndabubona rwose. Bagomba kubaha amahitamo yanjye bakareka kumpatiriza kubaha ibyo bashaka''.

Beyonce yongeyeho ati: ''Njyewe ntekereza ibintu bitandukanye nk'ibya bandi bahanzi, sinemera ko amashusho y'indirimbo hari icyo afasha indirimbo mu gukundwa cyangwa kugera kure. Benshi mu bahanzi bayakora bazi ko ari bubabashe kuzamura indirimbo zabo ariko njye siko mbibona''.

Uyu muhanzikazi wa mbere mu mateka wibitseho ibihembo byinshi ku Isi birimo na 32 bya Grammy Awards, yakomeje ati: ''Nahagaritse gusohora amashusho y'indirimbo zanjye kuko nshaka ko abantu bumva 'audio' gusa bakumva ubutumwa naririmbye, bakumva ubuhanga aya majwi akoranye. Nshaka ko bumva ubutumwa kuko iyo bareba amashusho yazo bararangara ntibumve neza ibyo naririmbye.

Beyonce amaze imyaka 5 adasohora amashusho y'indirimbo

Yavuze ko impamvu yahagaritse gusohora amashusho y'indirimbo ze ari uko ashaka ko abafana bumva amajwi yazo gusa bakumva ubutumwa yaririmbye aho kurangarira amashusho 

Uyu muhanzikazi yavuze ko amashusho y'indirimbo atariyo ayifasha gukundwa cyangwa kwamamara

Beyonce yabaye umuhanzikazi w'ukwezi mu kinyamakuru GQ Magazine








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND