Kigali

Umuramyi Gikundiro Rehema yasazwe n'ibyishimo nyuma yo guhabwa impano y'imodoka ihenze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2024 21:13
2


Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo w'umuhanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gikundiro Rehema, yinjiye mu mubare w'abahanzi nyarwanda mbarwa bagenda mu modoka zihenze cyane nyuma yo guhabwa impano y'agatangaza.



Tariki ya 01 Nzeri 2024 ni umunsi utazibagirana mu mateka ya Gikundiro Rehema dore ko ari bwo yahawe impano idasanzwe y'imodoka yo mu bwoko bwa Chrysler 300 C iri mu zihenze cyane dore ko yaguzwe ibihumbi $41 - arenga Miliyoni 55 Frw harimo n'imisoro. Iyi modoka yasohotse mu 2023, iyo ari nshya [0 Km] igura asaga ibihumbi $50, akaba arenga Miliyoni 67 Frw [67,689,000 Frw]. 

Ni impano yahawe n'umugabo we akaba n'Umujyanama we, Ishimwe Claude, bamaranye imyaka 6 kuko bakoze ubukwe mu 2018. Impano y'imodoka Gikundiro yahawe n'umugabo we babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango wabo, ije ikurikira indi ihebuje ya Studio yo mu rugo yahawe kuwa 10 Gicurasi 2024 ku isabukuru ye y'amavuko.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ishimwe Claude yavuze ko yageneye umugore we impano ihebuje mu rwego rwo gushima Imana yamumuhaye nk'umufasha we bazabana ubuzima bwabo bwose. Bihura n'Icyanditswe cyo muri Bibiliya mu Imigani 18:22 havuga ngo "Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n'Uwiteka".

Yagize ati "Icyadusunikiye kubikora ntaho gitandukaniye n'ikidusunikira buri munsi gushimira iyamuduhaye. Mu murima w’Umugisha nanjye Data yampaye havuyemo ibiribwa byinshi by’umugisha ariko uwo muzingo w'ibyitwa umugisha byose byabaye we, gusa ndamukunda nshimira Yesu ku manywa na nijoro we wampaye kwakira imbuto yanjye kandi y'umugisha".

Arakomeza ati "Uyu munsi ni umwe mu yindi myinshi numva nta kindi natekereza usibye kumwitaho no gukora inshingano iyamumpaye yangeneye. Ndabizi neza igihe kimwe ibirenze ibi bizakomeza kuva mu maboko y’iyamumpaye ku bw'ubuntu bwayo. Gusa byose ni ibiva mu biganza by’Imana yanjye kandi yacu, gusa nta mbaraga nta maboko yandi abikora ni Data wa twese wenyine".


Gikundiro Rehema yahawe impano y'imodoka ihenze cyane

Gikundiro Rehema, yasazwe n'ibyishimo ku bw'iki gikorwa cy'urukundo yakorewe n'umugabo we nk'uko yanabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Kugaragaza umunezero kuri we abikora igihe cyose "Umuremyi wacu adutekerejeho, Imana yatubereye nziza". Iyo abonye ibibaye, ashimira Imana ifite amaboko akomeye yo mugiraneza wibuka bose atarobanuye.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo "Sion" bamwe bahimbye 'Ururembo Siyoni', yashimiye cyane umugabo we wamunejeje mu buryo bukomeye. Yanditse kuri Instagram ati "Imana iguhe imigisha Papa Marvin ku bwo gushyira ibyishimo ku maso hanjye. Imana ikunezeze, sinzi icyo navuga gusa ndishimye. Urakoze cyane."

Tariki 3 Werurwe 2018 ni bwo Gikundiro Rehema yarushinze na Claude Ishimwe, bahita bajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki 7 Ukuboza 2018 ni bwo aba bombi bibarutse imfura yabo y’umuhungu bahaye izina rya Marvin Wesley Ishimwe. Kuwa 12 Mutarama 2021 bibarutse ubuheta bise Aviella Chloe Ishimwe.

Gikundiro ni umwe mu mpano zikomeye mu muziki nyarwanda. Ni umwanditsi w’umuhanga cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n'umuhanzikazi ufite ijwi ryiza cyane. Amaze kwandika indirimbo nyinshi zirenga 200 aho inyinshi muri zo yazihaye amakorali anyuranye yo mu Rwanda no hanze yarwo.

Umuhanzi yigiraho byinshi, ni Tasha Cobbs umunyamerikakazi uri mu bahanzi b’ibyamamare ku isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Gikundiro, indirimbo ye bwite azwiho cyane ni ‘Sion’ bamwe bahimbye ‘Ururembo Siyoni’. Izindi ndirimbo ze bwite twavugamo; Turishimye, Turakomeje, Ineza, Urarinzwe Ft Romulus Rushimisha n’izindi.

Zimwe mu ndirimbo yanditse zikamamara cyane harimo; ‘Ikidendezi’ ya Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga; ‘Nzirata Umusaraba’ ya Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge; ‘Ibyiringiro by’ubuzima’ na ‘Kuro’ za Ukuboko kw'Iburyo, Walio moyo Safi ya Shalom choir, indirimbo 'Dawidi' ya Holy Nation choir irimo amagambo avuga ngo ‘Dusubije Amaso Inyuma‘; ‘Gideon’ ya Evangelique Choir n’izindi nyinshi.


Gikundiro na Ishimwe bamaze imyaka 6 babana nk'umugabo n'umugore

Rehema abara inkuru y'urugendo rwe mu muziki agira ati "Nabitangiye mfite imyaka umunani ni bwo nibuka ko nabaga muri Chorale y’abana bato muri Eglise bakunda kwita 'Ecodimu'. Njyewe ntekereza ko namenye ko nakorera Imana mu buryo bwo kuririmba mfite imyaka 15 nari ndi muri Chorale bishoboka ko byamfashije kugenda mbimenya kubera ko bo bari bakuru bashobora kuguha n’indirimbo ukayitera bitangira kuza gutyo kugeza n’ubu."

Avuga ko inzozi ze mu muziki ari ukuba igikoresho cy'Imana. Ati: "Buri munsi nifuza kuba igikoresho cy'Imana ndifuza kuba umuyoboro Imana ikoresha kugira ngo igeze amakuru ku bana bayo ku bantu yaremye. Ndifuza kuba intumwa kandi intumwa itumika. Kandi buri munsi iyo nsenze mbwira Imana ngo ntihabe njyewe hajye hagaragara wowe.

Nifuza kugaragaza Imana mu mibereho yanjye yose mu gihe ndimo kuyikorera na nyuma yaho ndumva nkeneye ko Data wa twese imirimo ye yamamara mu bantu. Nifuza kandi kuba igikoresho Imana igiye gukoresha kugira ngo imenyeshe abantu bayo umwaka w’imbabazi, umwaka w’ineza, umwaka wo gukizwa no kuva mu byaha bakamenya Imana.

Intego yanjye ni ugutumwa ku mitima ibabaye ishenjaguritse, imitima yihebye nkayitangariza inkuru nziza y’uko Yesu ariho kandi ari muzima, uko yari ari kera n’uyu munsi ari ko ari kandi ari nako azahora. Ndumva ari ibyo nubwo mfite inzozi nyinshi".

Avuga ko icyatumye arushinga na Claude Ishimwe ukomeje kumubera umugisha buri munsi kugera aho abura aho ahera amushimira ni uko "ameze nk’uko umutima wanjye ushaka. Ntaramubona nari narabuze koko urukundo nyarukundo, yaraje aba urukundo rwajye ariko yabanje kumfasha anyerekera mubonamo umurimo munini uri muri we".

Rehema avuga ko umugabo we amukunda, akamwitaho akamusengera akanamuha inama "zinyubaka zikubaka n’ubwami bw'Imana." Ati: "Muri njye nabonye ari we naremewe kuzabona no kuzabana nawe, nawe yarandemewe tukabana tukabyara tugaheka ndumva byaba ari ibyo. [...] We anzi kuva mu 2008 ariko njyewe muzi kuva 2012 kandi ibi bihe twabanye mubonamo umugabo w’umukozi w'Imana kandi ndamuzi 'bihagije'".

INKURU WASOMA: Ikiganiro na Gikundiro Rehema umaze kwandika indirimbo zirenga 200 zirimo ‘Ikidendezi’ n’izindi zamamaye yandikiye amakorali


Gikundiro Rehema yasazwe n'ibyishimo ku bw'impano ihebuje yahawe n'umugabo we


Ishimwe Claude yatunguye umugore we Gikundiro amuha impano y'agatangaza


Claude & Rehema bahora mu Ijuru Rito nyuma yo kumenya ko buri umwe yaremewe mugenzi we

Imodoka yahawe Gikundiro yaguzwe arenga Miliyoni 55 Frw ariko iyo ari 0KM igura arenga Miliyoni 67 Frw


Claude Ishimwe na Gikundiro Rehema buri umwe afite ishimwe ribyibushye ku Mana yabahuje

REBA INDIRIMBO "TURARINZWE" YA GIKUNDIRO REHEMA FT ROMULUS RUSHIMISHA


REBA "NGUWO ARAJE" IMWE MU NDIRIMBO NSHYA ZA GIKUNDIRO REHEMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndahayo4 months ago
    Ibyo bimaze iki mwa njyegera mwe!
  • Ndahayo4 months ago
    Ariko muba mwabuze ibyo mwandika bigirira abantu akamaro ubuse simutete ikirezirezi abantu aheee!!! Puuu.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND