Gikundiro Rehema ni umuhanzikazi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze kugaragaza ko ari umwanditsi w’umuhanga dore ko hari indirimbo zikunzwe na benshi mu Rwanda yandikiye amwe mu makorali akomeye mu gihugu. Twaganiriye n’uyu munyempano idasanzwe.
-Ni umuhanzikazi w'umuhanga mu ijwi akaba n'umwanditsi mwiza umaze kwandika indirimbo zirenga 200
-Nibavuga Gikundiro wumve uwanditse indirimbo 'Ikidendezi', 'Sion', 'Nzirata umusaraba' n'izindi zamamaye
-Mu mwaka umwe amaze muri Amerika, amaze kwandika indirimbo zirenga 71
-Afite agahigo ko kuba yaratoje ndetse aririmba mu makorali menshi kandi akomeye
-Mu bahanzi Gikundiro afatiraho icyitegererezo ku isonga hari Tasha Cobbs
-Gikundiro yavuze uko afata Rose Muhando na Aline Gahongayire
-Israel Mbonyi yatanze ubuhamya bukomeye ku ndirimbo 'Ikidendezi'
-Intego ye mu muziki akora ni ugutumwa ku mitima imenetse n'ishenjaguritse
Gikundiro Rehema umaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 3 Werurwe 2018 ni bwo yarushinze na Claude Ishimwe. Nyuma yo kurushinga, aba bombi bahise bajya kuba muri Amerika. Tariki 7 Ukuboza 2018 ni bwo aba bombi bibarutse imfura yabo y’umuhungu bahaye izina rya Marvin Wesley Ishimwe nk’uko Gikundiro Rehema yabitangarije Inyarwanda.com.
Gikundiro ni umwe mu mpano zikomeye mu muziki nyarwanda aho ari umwanditsi w’umuhanga cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni n'umuhanzikazi uri mu bafite amajwi meza cyane. Amaze kwandika indirimbo nyinshi zirenga 200 aho inyinshi muri zo yazihaye amakorali anyuranye yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
KANDA HANO WUMVE 'NZIRATA UMUSARABA' YA SHALOM CHOIR YANDITSWE NA GIKUNDIRO
Gikundiro Rehema; umwe mu banditsi b'abahanga mu muziki wa Gospel
Umuhanzi yigiraho byinshi mu muziki we, Gikundiro yadutangarije ko ari Tasha Cobbs umunyamerikakazi uri mu bahanzi b’ibyamamare ku isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Tasha Cobbs akunzwe mu ndirimbo; Your Spirit, You know my name, Fill me up n'izindi. Indirimbo Gikundiro amaze kwandika ni amagana, gusa muri iyi nkuru turavugamo nke aho turi bwibande cyane ku zamamaye yahaye amakorali anyuranye.
Gikundiro Rehema indirimbo ye bwite azwiho cyane ni ‘Sion’ bamwe bahimbye ‘Ururembo Siyoni’. Izindi ndirimbo ze bwite twavugamo; Turishimye, Turakomeje, Ineza, Urarinzwe yakoranye na Romulus Rushimisha n’izindi. Indirimbo nyinshi yandika aziha amakorali ndetse n’abahanzi. Zimwe mu zo yanditse akaziha amakorali, ubu zirakunzwe cyane mu Rwanda aho twavugamo; ‘Ikidendezi’ ya korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga imaze kurebwa n’abasaga miliyoni mu gihe kitagera ku mwaka imaze kuri Youtube.
‘Nzirata Umusaraba’ ni indirimbo ikunzwe n’abatari bacye ya korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge. Iyi ndirimbo nayo yanditswe na Gikundiro Rehema. Izindi ndirimbo zamamaye yanditse twavugamo; ‘Ibyiringiro by’ubuzima’ na ‘Kuro’ za Ukuboko kw'Iburyo, Walio moyo Safi ya Shalom choir, indirimbo 'Dawidi' ya Holy Nation choir irimo amagambo avuga ngo ‘Dusubije Amaso Inyuma‘, ‘Gideon’ ya Evangelique Choir ari nayo uyu muhanzikazi yakuriyemo, n’izindi nyinshi.
UMVA HANO 'SIYONI' INDIRIMBO YA GIKUNDIRO REHEMA
Rehema Gikundiro akunzwe cyane mu ndirimbo 'Sion'
InyaRwanda.com yagiranye ikiganiro kirambuye na Gikundiro Rehema adutangariza byinshi kuri iyi mpano ye ndetse n’indirimbo amaze kwandika. Avuga ko umuhamagaro we wibanda cyane mu kwandikira amakorali indirimbo. Kugeza ubu ntashobora kurondora umubare w’indirimbo yandikiye amakorali na cyane ko ku myaka 13 y’amavuko ari bwo yatangiye kwandika indirimbo.
Yagize ati: “Hanyuma umuhamagaro wanjye nagiye ngira wibandaga mu ma Chorale ngatoza amakorali atandukanye kandi Imana yampa umugisha ngahimba indirimbo nkabahereza ku nyungu z’ubwami bw'Imana ku buryo sinashobora kurondora amakorali yose ngo nyarangize na gato kuko ni menshi. Ni umuhamagaro natangiye ndi umwana muto w'imyaka 13 gusa kuva icyo gihe kugeza n’ubungubu ndacyabikora ndahimba indirimbo nkaziha amakorali maze tugafatanya kwamamaza Yesu n’ubwami muri rusange.”
Ikidendezi yahaye ubugingo inshuti ya hafi ya Israel Mbonyi
Mu ndirimbo Gikundiro yanditse harimo izirenga 8 yandikiye korali Ukuboko kw’Iburyo imwe mu makorali akunzwe bikomeye mu Rwanda muri iyi minsi. Mu zo yandikiye iyi korali, indirimbo iza ku isonga mu zakunzwe cyane, ni 'Ikidendezi' banitiriye album bazamurika ku Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel. Ni indirimbo imaze guhembura imitima ya benshi. Israel Mbonyi aherutse gutanga ubuhamya yahawe n'inshuti ye ya hafi yakiriye agakiza nyuma yo kumva iyi ndirimbo 'Ikidendezi'.
Israel Mbonyi yatangaje ibi mu gitaramo cyateguwe na Radio Umucyo, cyabaye tariki 17/11/2019 muri Dove Hotel. Ati "Mfite inshuti yanjye ya hafi cyane, ni imwe mu nshuti tumaranye imyaka myinshi turi inshuti, naramubwirije naramuganirije...akambwira ati ibyo bintu ni byiza, ndagukunda, ndagushyigikiye ariko buretse gato ibyo bintu byo gukizwa. Umunsi umwe aranganiriza, hashize amezi 3, arambwira ati hari indirimbo yitwa Ikidendezi ngo yatumye akizwa,..Imana ibahe umugisha ko mwatanze ubugingo ku nshuti yanjye."
Izindi ndirimbo Gikundiro Rehema yandikiye korali Ukuboko kw'Iburyo zikishimirwa na benshi harimo; Kuro, Imitima yacu irakwizeye, Ibyiringiro by’ubuzima (benshi bakunze kwita ‘Dufite ibimenyetso birenze kimwe’), Ndahamagara Bene wacu, Goliyati n’izindi. Gikundiro ati "Ndashimira Imana yamfashije gukora uwo murimo muri iyo Chorale."
Indi korali ifite indirimbo zamamaye zanditswe na Gikundiro ni iyitwa Shalom ya ADEPR Nyarugenge aho yabandikiye ‘Nzirata Umusaraba’ yakunzwe by'ikirenga, ‘Walio moyo Safi’ n’izindi yagiye afatanya n’abaririmbyi b’iyi korali. Ati “Naho ndashimira Imana ku bwabyo.” Umwihariko kuri iyi korali ni uko ariyo Gikundiro yabarizwagamo mbere y’uko ajya kuba muri Amerika. Iri tsinda rikomeye yaririmbyemo mbere yo kujya muri Amerika, ni Alarm Ministries.
Chorale Evangelique ya ADEPR Gisenyi Betifague ari nayo uyu muhanzikazi yakuriyemo yayandikiye indirimbo zirimo: Gideon, Arahumuriza, Si ishyano, Yewe wa mubiri we, Twubutse iminsi yak era, Dawidi n’zindi atibuka na cyane ko yayiririmbyemo kera akiri umwana. Korali Gibiyoni ya ADEPR Murambi yayandikiye; Dorcus, Umwuka Wera (Umunsi wa Pentekote), Ababifite n’izindi.
Indi korali Gikundiro yandikiye indirimbo ziri mu zikunzwe cyane mu Rwanda ni iyitwa Holy nation ya ADEPR Gatenga ikunzwe cyane mu ndirimbo ‘Namenye neza’. Iyi korali yayandikiye indirimbo zirimo; Dawidi, Ndavuga Data wa Twese, Ntidufite impamvu, Imbaraga zo gusenga, Twari kure iyo mu buretwa n’izindi zirimo ivuga ngo ‘Dusubije amaso inyuma’. Beula choir nayo ya ADEPR Gatenga nayo yayandikiye indirimbo zitari nke zirimo; Icyo tubarusha, Mbonye yuko, Menye y'uko n’izindi.
Izindi yanditse harimo: Dufite Ibihamya na Nzaryama Niziguye za korali Nyota Alphajili, izo yandikiye korali LaSource ya ADEPR Gisenyi Mbugangari, ‘Ibihamya’ yandikiye Nyota ya Alufajili ya ADEPR Gatenga bitiriye igitaramo baherutse gukora. Yandikiye kandi album yose y’indirimbo 12 korali Peniel ya Kabarondo ubwo umutoza na Perezida b’iyi korali bari bamaze kuyivamo bakajyana n’indirimbo zose nshya bari bamaze kwandikira iyi korali.
Gikundiro hamwe na manager we akaba n'umugabo we
Usibye izo ndirimbo tuvuze haruguru, Gikundiro avuga ko hari izindi atibuka amazina, gusa akaba yibuka amazina ya korali yazihaye zirimo; Korali Turanezerewe ya CEP ULK Day , Abakundwanayesu ya ADEPR Ntora, Nyota ya Alfajili ya ADEPR Gatenga n’izindi. Gikundiro ati “Harimo ayo ntibuka rwose . Harimo izo nasuye mu bice bitandukanye ntibuka. Harimo Kabarondo, Byumba, Kibuye, Gisenyi, Kigali, Msanze, Gitarama, hirya no hino mu Rwanda. Mu muhamagaro nahawe harimo n’iza Butare ahitwa Mukura n’ahandi."
Si amakorali gusa yandikira indirimbo ahubwo hari n’abahanzi ku giti cyabo azandikira. Ati “Abaririmba ku giti cyabo bambwiye ko mbafasha bakora ibihangano bakabigumana nabyo ni byiza, ni ukwamamaza ubwami bw'Imana. Ibi byose ndashimira Imana yabonye ko ndi uwo kwizerwa maze ikangabira umurimo wayo.
Ndayishimira buri munsi mbiboneramo umugisha wagiye unkurikirana. Gukorera Imana nta gihombo kirimo. Ikindi muri izo ndirimbo n’ama Chorale nafatanyije nabo ntabwo nakoreye ibihembo ngo mpimbe indirimbo ngo mbone ibihembo. Oya byose nabikoreye ubuntu kuko nanjye naherewe Ubuntu.
Ndashimira Imana yangiriye neza ndi mu munezero Imana yanteguriye muri ubu buzima. Ndabashimiye kandi icyo nifuza kurushaho ni uko izo ndirimbo zakora Umurimo w'Imana zigakora ku mitima ya benshi abantu bagahindukira bakarushaho gukunda Imana no kwihana ibyaha bagahinduka abaragwa kuko tuzajya mu ijuru nyuma y’ubu buzima. Imana Ibahe Umugisha.”
Uko Gikundiro yandika indirimbo n’uko abantu bashaka ko abandikira indirimbo bamugeraho:
Asubiza umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Gikundiro yagize ati “Iyo nandika indirimbo nta kindi binsaba, sinandika, mfata Record nka recordinga kuko mpimbiraho bitewe n’iby’Umwuka ampaye kuvuga muri uwo mwanya. Ikindi uko Umwuka anyoboye ucuranze dushobora guhaguruka duhimbye indirimbo 10. Ni Umurimo Imana yampaye rwose ngo nywukore ntivovota. Ndawushimira Imana.
Uburyo mwambonamo nta bundi ni ukumvugisha ukoresheje Facebook account yanjye yitwa Rehema Gikundiro unyandikiye ndagusubiza uko nshoboye waba ufite icyo ushaka ko ngufasha, nkagikora mu buryo Imana ishakamo.” Gikundiro avuga ko kwandika indirimbo ari impano Imana yamuhaye. Ashobora kwicara akandika indirimbo 15 atari yahaguruka.
Kuva ageze muri Amerika, amaze kwandika indirimbo 71
Si mu Rwanda gusa, ahubwo hari n’amakorali yo hanze yandikiye indirimbo. Hari korali yo muri Uganda atibuka izina yandikiye indirimbo. Kuva ageze muri Amerika, Gikundiro avuga ko amaze kwandika indirimbo zigera kuri 71. Yadutangarije ko hari ‘Worship team’ yo muri Leta ya Michigan yandikiye indirimbo zigera kuri enye. Hari abandi yazandikiye babarizwa muri Texas, Maine na Edmonton muri Canada. Inyinshi muri izi ndirimbo yanditse ageze muri Amerika, ntabwo zirasohoka.
Gikundiro afashwa bya hafi n’umugabo we akunze kwita ‘Manager’
Muri uyu murimo utoroshye akora, Gikundiro awufashwamo n’umugabo we Ishimwe Claude akunze kuvuga ko ari ‘umujyanama we’. Avuga ko ari we Imana yakoresheje kugira ngo amenye ko ashoboye. Ati "Ni we Imana yakoresheje kugira ngo menye ko nabishobora mbega arabikunda kandi azi ibyo akora ndamukunda. Ni umugabo wanjye aramfasha muri byose."
IKIGANIRO KIRAMBUYE INYARWANDA YAGIRANYE NA GIKUNDIRO REHEMA
Inyarwanda: Ni ryari watangiye kuririmba? Wavumbuye impano ikurimo ryari?
Gikundiro Rehema: Nabitangiye mfite imyaka umunani ni bwo nibuka ko nabaga muri Chorale y’abana bato muri Eglise bakunda kwita 'Ecodimu'. Njyewe ntekereza ko namenye ko nakorera Imana mu buryo bwo kuririmba mfite imyaka 15 nari ndi muri Chorale bishoboka ko byamfashije kugenda mbimenya kubera ko bo bari bakuru bashobora kuguha n’indirimbo ukayitera bitangira kuza gutyo kugeza n’ubu .
Inyarwanda.com: Ni izihe korali wibuka waririmbyemo n’izo watoje:
Gikundiro Rehema: Murakoze aho naririmbye ho ni henshi. Nkiri muto muri iyo myaka nababwiye naririmbye muri Chorale y’abana yitwaga Abajyamwijuru. Tumaze kwegera hejuru badukuramo badushyira mu yindi yitwa La Source nyibamo tuza kwimuka aho twari dutuye twimukira bugufi bw’ahitwa Carumeri nza kuba muri Chorale yaho yitwa Lumiere nyibamo.
(...) Maze gusobanukirwa neza impano indimo nza gukomeza gukorera umurimo w'Uburirimbyi muri Chorale yitwa Evangelique iba ku mudugudu wa ADEPR Betifage. Naje kwimuka mva Gisenyi nimukira Kigali. Nza naje ndimo gutoza dufatanya umurimo w'Imana mu ma Chorales atandukanye. Maze kuva Gisenyi nahise njya ku Mudugudu wa Murambi muri ADEPR ntoza Chorale yitwa Gibion yo kuri uwo Mudugudu. Nsoje Umurimo w'Ubutoza nanjye njya muri Chorale nahisemo nakunze yitwa Shalom y' i Nyarugenge kuri ADEPR.
Ikindi Ama Chorale yo natoje menshi sinashobora kuyarondora reka mvuge macye. Muri ayo harimo iyo nababwiraga yitwa: Gibion ya ADEPR Murambi n’Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga, Abakurikiyeyesu ya ADEPR Ntora. Ku mudugudu wa Gatenga hari izo twagendaga dufatanya mu guhimba indirimbo nkabahimbira uko Imana inshoboje kuko si njye, byose ni Data kuko simbikora ngo bambone ahubwo mbikora ngo Data wa twese yamamare kandi akomeze ahabwe icyubahiro mu bantu be.
Nageze ahitwa Kabari, ngera Musanze ngera Nyabihu, nageze Byumba, nageze Kibungo, nageze hirya no hino hatandukanye cyane cyane mu mujyi wa Kigali. Maze gufatanya n’ama Chorales agera kuri 25 nyafasha mu guhimba, amwe n’amwe nkayatoza. Mbariyemo no mu ntara ashobora no kurenga 42.
Kuko maze kumenya ko Imana yampamagariye kuyikorera muri ubwo buryo nanjye naritabye kandi nkora mbikunze kandi mfite umwete wabyo kuko numva nshaka ko Imana yanjye yamamara izina ryayo rigashyirwa hejuru muri byose kuko ni umugisha kuri njye iyo mbona ndimo nkoresha imbaraga zanjye nkizifite kuko intego yanjye ni ukuguma muri uno murimo kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwanjye. Kuko uyu murimo tuzagezwa n’ahandi, byose ni byiza ku bakunda Imana. Ndumva muri macye ari ibyo ku bijyanye n’aho nabaye n’abo natoje n'ubwo ntabarondora bose ngo mbarangize.
Inyarwanda.com: Uri umwe mu baririmbyi b'abahanga dufite, kuki watinze kuririmba ku giti cyawe?
Gikundiro Rehema: Murakoze ntekereza ko maze kumenya ko Imana impamagarira mu kuririmba sinahise nihutira gutekereza kuririmba ku giti cyanjye kuko urumva ko kuva ndi muto itorero nakuriyemo nahoze mu ma chorale menshi numvaga rero ari naho mpamagariwe gukorera Imana cyane ko urumva maze gusohora indirimbo nandika ngatanga urumva ko byari ibishoboka ko mbikora ku giti cyanjye ariko njyewe buri munsi nkunda inyungu za Data wa twese ni yo ndimo nkora umurimo we ntegereza inyungu kuri we nta wundi nitaye kuri ibyo.
Ikindi ntekereza ni uko nari nkiri kwiga no kuba ntari ntarakagira n’uburenganzira bwatuma mbitinyuka ku bijyamo ku giti cyanjye. So ndumva igihe ari iki ngafatanya n’abakunzi b'umusaraba maze tukamamaza Yesu wabambwe umwana w'intama w'Imana Ibyiringiro byacu we Mahoro yacu Munezero dufite mu bihe turiho kandi we nzira izatujyana kwa Data nyuma y’ibi dukora turi mu isi tuzabona Imana.
Inyarwanda.com: Wambwira inzozi ufite mu muziki, ni nde Role Model wawe mu muziki?
Gikundiro Rehema: Inzozi zanjye mfite ni uko buri munsi nifuza kuba igikoresho cy'Imana ndifuza kuba umuyoboro Imana ikoresha kugira ngo igeze amakuru ku bana bayo ku bantu yaremye. Ndifuza kuba intumwa kandi intumwa itumika. Kandi buri munsi iyo nsenze mbwira Imana ngo ntihabe njyewe hajye hagaragara wowe nifuza kugaragaza Imana mu mibereho yanjye yose mu gihe ndimo kuyikorera na nyuma yaho ndumva nkeneye ko Data wa twese imirimo ye yamamara mu bantu.
Nifuza kandi kuba igikoresho Imana igiye gukoresha kugira ngo imenyeshe abantu bayo umwaka w’imbabazi, umwaka w’ineza, umwaka wo gukizwa no kuva mu byaha bakamenya Imana. Intego yanjye ni ugutumwa ku mitima ibabaye ishenjaguritse, imitima yihebye nkayitangariza inkuru nziza y’uko Yesu ariho kandi ari muzima, uko yari ari kera n’uyu munsi ari ko ari kandi ari nako azahora. Ndumva ari ibyo nubwo mfite inzozi nyinshi.
Uwo nitako ndeberaho, njyewe nagiye mfashwa na benshi mu itorero nakuriyemo nabonaga benshi nk’ubu muri Afrika y'Iburasirazuba tugira uwitwa Rose Muhando n’ubwo ntamuvuga nka role model wanjye ariko nawe yaduhaye urugero rwiza nk’abaramyi nawe namwigiyeho cyane ko nakuze mwumva mu ndirimbo nyinshi ze zaramfashije cyane cyane ko nanjye igiswahili nshobora kucyumva kubera aho nari ntuye.
Ubu navuga ko uwo nigiraho muri iki gihe ndimo yitwa Tasha Cobbs ni umunyamerikakazi w'umuramyi w'umukozi w'Imana muri ino minsi ndimo mwigiraho byinshi kandi by’ingenzi birimo kumfasha.
InyaRwanda.com: Waba ufite Manager? Niba ari yego ni nde (amazina)
Rehema Gikundiro: Manager wanjye ni umugabo wanjye (Claude Ishimwe) ni we muntu wanyeretse ko nabishobora ndamutse mbikoze, antera imbaraga buri munsi, anyitaho uko ashoboye kose kandi nkunda ko abikunda iyo mbirimo ntabyicuza ahubwo iyo ntabirimo arabinyibutsa bigatuma mubonamo umurimo mugari njyewe nawe tuzakorana mu gihe Imana ikidutije kuba turiho muri ino si.
Ni manager wanjye wa mbere cyane ko nta byanjye, ntabye, mbega byose turafatanyije kandi aramfasha aransobanurira, akanyerekera, akambwira ibyo ntarimo nkora neza, mbega ni umugisha, ni impano Imana yakuye mu ijuru irayingenera, arashoboye cyane kandi ibi simbivugishwa n’urukundo oya ibyo mvuga ni ukuri kuzuye kandi ngenderaho akunda ukuri, akunda Imana, akunda icyo nanjye nkunda ni manager wanjye mwiza ndamukunda mwigiraho byinshi cyane.
Hagakurikiraho umubyeyi wundi witwa Aline Gahongayire ndamukunda nawe aramfasha cyane muri byose ndamukunda nawe angira inama aranyerekera ni umubyeyi mwiza.
Inyarwanda.com: Tubwire icyo wakundiye Claude Ishimwe mu bandi basore bose
Gikundiro Rehema: Icyatumye nemera kurushinga na Claude Ishimwe mbega ni byinshi ariko ndumva nabivuze hejuru ariko muri macye ameze nk’uko umutima wanjye ushaka ntaramubona nari narabuze koko urukundo nyarukundo, yaraje aba urukundo rwajye ariko yabanje kumfasha anyerekera mubonamo umurimo munini uri muri we.
Mbona ni n’umusore uzi gukunda unyitaho unsengera umpa inama zinyubaka zikubaka n’ubwami bw'Imana. Muri njye nabonye ariwe naremewe kuzabona no kuzabana nawe, nawe yarandemewe tukabana tukabyara tugaheka ndumva byaba ari ibyo.Igihe tumaranye kigera ku myaka 7 ariko we anzi kuva mu 2008 ariko njyewe muzi kuva 2012 kandi ibi bihe twabanye mubonamo umugabo w’umukozi w'Imana kandi ndamuzi kuko igihe maranye nawe kirahagije
InyaRwanda.com: Dusoza wagira icyo ubwira abanyarwanda muri rusange
Rehema Gikundiro: Imana ibahe umugisha mwinshi kandi abanyarwanda abakunzi b'umusaraba bose ndabifuriza ibyiza ndetse n’isi yose muri rusange namwe Inyarwanda.com Imana irimo kubakoresha muri iki gihe ibahe imbaraga kandi mukomeze mwaguke mugere kure murakoze.
Apotre Gitwaza ahesha umugisha umwana Rehema&Claude bibarukiye muri Amerika
Gikundiro amaze kwandika indirimbo zirenga 200 harimo izakunzwe cyane
Gikundiro usigaye uba muri Amerika, yibukwa na benshi ko yari umuririmbyi ukomeye muri Shalom choir
Korali Ukuboko kw'iburyo yamamaye mu ndirimbo 'Ikidendezi' yanditswe na Gikundiro
REBA HANO INDIRIMBO 'IKIDENDEZI' YITIRIWE IGITARAMO 'UKUBOKO KW'IBURYO' BAZAKORA KU CYUMWERU TARIKI 1 UKUBOZA 2019 KURI DOVE HOTEL (KWINJIRA NI UKWITWAZA 3000FRW YO KUGURA DVD)
REBA HANO 'NZIRATA UMUSARABA' YA SHALOM CHOIR YANDITSWE NA GIKUNDIRO REHEMA ARI NAWE UYITERA
TANGA IGITECYEREZO