Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah Jean Nepo, yatanze icyizere ku ivugururwa ry’ingingo ya 301 mu itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge, abahanzi bamaze iminsi bagaragaza ko yabambuye uburenganzira ku bihangano byabo.
Kuva itegeko Nimero
055/2024 ryo ku wa 20/06/2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge
ryajya hanze, abahanzi ntibarivuga rumwe ku ngingo zirigize cyane cyane mu
ngingo ya 293 kugeza ku 301, aho bigaragaza ko nta burenganzira bazaba bafite
ku bihangano byabo igihe byakoreshwa n’inzego za Leta mu bukangurambaga
bufitiye rubanda akamaro
Abarimo Tom Close, Intore
Tuyisenge, Ally Soudy bagaragaje ko hari ibyo bishimira byakozwe mu guteza
imbere abahanzi, ariko kandi hari ingingo ziri muri iri tegeko rishya zikwiye
kuvugururwa kugira ngo abahanzi bagire uburenganzira ku bihangano byabo bahanze
mu bihe bitandukanye.
Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa X, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, Minisitiri Utumatwishima
yagaragaje ko bagiye gufatanya n’izindi nzego bireba kugirango ingingo ya 301
inozwe.
Kandi yavuze ko hazabaho
kuganiriza na buri wese ufite aho ahuriye n’umuziki. Ati “Ingingo ya 301 ya IP
Law (intellectual property law) tuzafatanya n’inzego zose zagize uruhare mu
gushyiraho itegeko tuyisuzume ibe yanozwa.”
“Abahanzi, Managers, abanyamategeko,
DJs, abategura ibitaramo: Mwese tuzaganira vuba cyane. Dufatanyije, tuzabinoza,
twihangane.”
Ni ibiki bivugwa muri iri
tegeko ryateje impagarara mu bahanzi?
Iyo ufashe umwanya wo
gusoma neza iri tegeko, ubona ko risobanura umuhazi n’uko burenganzira bwe
bukwiye kubahirizwa, igihangano n’uburyo gikwiye kurengerwa.
Ariko kandi abateguye iri tegeko bakuye uburenganzira ku bihangano by’abahanzi, igihe byakoreshwa mu nyungu rusange. Ntacyo nyiri igihangano agomba kubaza igihe cyakoreshejwe na Leta mu nyungu rusange, kandi bizwi neza ko kugira ngo igihangano kiboneke biba byaratwaye amafaranga, umwanya n’izindi mbaraga.
Ibi bikaba mu gihe
abatanze ‘Sound’, aho gukorera, intebe, imodoka n’ibindi byo biba byishyuwe
kandi neza.
Umuhanzi akaba
n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore yabwiye
InyaRwanda ko hari ingingo zigize iri tegeko bemeranya nazo, ariko kandi
ibikubiye mu ngingo ya 293 kugeza kuri 301 ntacyo zifasha abahanzi mu kurengera
ibihangano byabo.
Ati “Uhereye ku ngingo ya
293 nubwo waba utari umuhanzi nawe agahinda kakwica. Ibihangano abahanzi benshi
bakora biba bigamije kwigisha. Turasaba abategura imfashanyigisho ko bategura
n’ubushobozi bwo kwishyura ibihangano kuko abanyeshuri batanga amafaranga
y’ishuri, Leta ikanashyiramo nkunganire, bityo ibihangano by’abahanzi bikwiye
kwishyurwa nk’uko mu ngingo ya 278 y’iri tegeko ibivuga ntihabemo
kuyivuguruza.”
Akomeza ati “Urebye mu
ngingo ya 301 ku bwisanzure mu ikinwa ry’ibihangano mu ruhame bivuze ko
abahanzi batubwiye ngo ubuhanzi ntacyo buzabamarira mushatse mwabureka mu gihe
umusanzu w’abahanzi mu bikorwa bitandukanye ugaragara.”
Ingingo ya 301 ivuga ku
bwisanzure mu ikinwa ry’igihangano mu ruhame. Ivuga ko ikinwa ry’igihangano mu
ruhame riremewe bidatangiwe uruhushya rw’umuhanzi kandi hadatanzwe igihembo
cy’uruhushya iyo bikozwe:
(a) mu gihe cy’imihango
ya Leta cyangwa y’amadini iyo gukina igihangano mu ruhame bitagamije inyungu;
(b) mu rwego rw’ibikorwa
by’uburezi cyangwa ubukangurambaga bukozwe na Leta cyangwa n’ikigo kitagamije
inyungu, iyo ikinwa ry’igihangano mu ruhame bitagamije inyungu;
(c) cyangwa mu rwego
rw’ibikorwa byo kwigisha bikozwe n’ikigo cy’uburezi, iyo igihangano gikiniwe abakozi,
abanyeshuri cyangwa umuryango ugizwe n’abanyeshuri cyangwa abandi bantu bafite
uruhare rutaziguye mu bikorwa by’icyo kigo.
Ingingo ya 293
yashidikanyijweho n’abahanzi ivuga iki?
Ingingo ya 293: Ivuga ku
bwisanzure mu gukoresha ibango ry’igihangano cyatangajwe
(1) Gukoresha mu buryo
bwo gutira ibango cyangwa igice gito cy’igihangano cyatangajwe rigashyirwa mu
kindi gihangano biremewe, bidatangiwe uruhushya n’umuhanzi nta n’igihembo
cy’uruhushya gitanzwe, iyo gukoresha iryo bango cyangwa igice gito
cy’igihangano byatiwe byubahiriza imikoreshereze myiza kandi ntibirenge intego
zigamijwe.
(2) Gutira ibango cyangwa igice gito cy’igihangano biherekezwa no kugaragaza inkomoko n’izina ry’umuhanzi, iyo iryo zina rigaragara ku gihangano iryo bango ryakuwemo.
Inkuru bifitanye isano: Hakenewe ivugururwa mu Itegeko ‘ryambuye abahanzi uburenganzira ku bihangano byabo’
Minisitiri Utumatwishima
yavuze ko hagiye gukorwa ibiganiro n’abahanzi aho bahuriye n’umuziki kugira ngo
ingingo ya 301 ivugururwe mu itegeko
TANGA IGITECYEREZO