Kuva itegeko Nimero 055/2024 ryo ku wa 20/06/2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryajya hanze, abahanzi ntibavuga rumwe ku ngingo zirigize cyane cyane mu ngingo ya 293 kugeza ku 301, aho bigaragaza ko nta burenganzira bazaba bafite ku bihangano byabo igihe byakoreshwa n’inzego za Leta mu bukangurambaga bufitiye rubanda akamaro
Abarimo Tom Close, Intore
Tuyisenge, Ally Soudy bagaragaje ko hari ibyo bishimira byakozwe mu guteza
imbere abahanzi, ariko kandi hari ingingo ziri muri iri tegeko rishya zikwiye
kuvugururwa kugira ngo abahanzi bagire uburenganzira ku bihangano byabo bahanze
mu bihe bitandukanye.
Ally Soudy asobanura ko
ubuhanzi cyangwa se igihangano ari umutungo kamere w’umuntu ku giti cye atari
ari umutungo rusange. Ariko kandi umuhanzi ku giti cye ashobora gufata
umwanzuro cyangwa se inzego runaka zamuganirije ashobora kwemera ko igihangano
cye gikoreshwa mu nyungu rusange ariko ‘nta na rimwe abihatirwa cyangwa
hagakwiye kubaho itegeko ribimuhatira’.
Akomeza ati “Ubanza
uwazanye iri itegeko adasobanukiwe n'uruganda rw'imyidagaduro. Adasobanukiwe ko
ubuhanzi ari ubucuruzi, adasobanukiwe ko habaho amategeko ahubwo arengera
ibihangano by'abantu ibizwi nka ‘Copyright’.”
Mu by'ukuri aya niyo
ahubwo twirirwa tunasaba ko yubahirizwa kugira ngo abahanzi bashora amafaranga
yabo mu buhanzi bwabo bashobore kunguka, kwagura no gukuza ubuhanzi ndetse
n'ubucuruzi bwabo.”
Umuhanzi Tom Close
yagaragaje ko igihangano cy’umuhanzi cyagakwiriye kumuha inyungu yahitamo ‘kuyigomwa
ku nyungu rusange akaba ariwe wifatira icyemezo.’
Akomeza ati “Iri tegeko
sindarisoma, ariko ribaye rikoze uko, byaba bikwiriye kongera gusuzumwa.
Ababishinzwe badufasha bakabireba. Murakoze.”
Ni
ibiki bivugwa muri iri tegeko ryateje impagarara mu bahanzi?
Iyo ufashe umwanya wo
gusoma neza iri tegeko, ubona ko risobanura umuhazi n’uko burenganzira bwe
bukwiye kubahirizwa, igihangano n’uburyo gikwiye kurengerwa.
Ariko kandi abateguye iri
tegeko bakuye uburenganzira ku bihangano by’abahanzi, igihe byakoreshwa mu
nyungu rusange. Ntacyo nyiri igihangano agomba kubaza igihe cyakoreshejwe na
Leta mu nyungu rusange, kandi bizwi neza ko kugira ngo igihangano kiboneke biba
byaratwaye amafaranga, umwanya n’izindi mbaraga.
Ibi bikaba mu gihe
abatanze ‘Sound’, aho gukorera, intebe, imodoka n’ibindi byo biba byishyuwe
kandi neza.
Umuhanzi akaba
n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore yabwiye
InyaRwanda ko hari ingingo zigize iri tegeko bemeranya nazo, ariko kandi ibikubiye
mu ngingo ya 293 kugeza kuri 301 ntacyo zifasha abahanzi mu kurengera
ibihangano byabo.
Ati “Uhereye ku ngingo ya
293 nubwo waba utari umuhanzi nawe agahinda kakwica. Ibihangano abahanzi
benshi bakora biba bigamije kwigisha. Turasaba abategura imfashanyigisho ko bategura
n’ubushobozi bwo kwishyura ibihangano kuko abanyeshuri batanga amafaranga y’ishuri,
Leta ikanashyiramo nkunganire, bityo ibihangano by’abahanzi bikwiye kwishyurwa
nk’uko mu ngingo ya 278 y’iri tegeko ibivuga ntihabemo kuyivuguruza.”
Akomeza ati “Urebye mu
ngingo ya 301 ku bwisanzure mu ikinwa ry’ibihangano mu ruhame bivuze ko
abahanzi batubwiye ngo ubuhanzi ntacyo buzabamarira mushatse mwabureka mu gihe
umusanzu w’abahanzi mu bikorwa bitandukanye ugaragara.”
Tuyisenge yavuze ko iri tegeko ryasohotse mu gihe bicaranye n’abarimo baritegura, babereka ko ‘ziriya ngingo zibabangamiye kuko zitarengera umuhanzi ahubwo zirengera abakoresha ibihangano byabo mu nyungo zabo.
Ati “Icyadutunguye kandi
cyababaje abahanzi ni uko itegeko ryasohotse bikirimo. Kandi bari bumvikanye n’inzego
zihagarariye abahanzi ko bikurwamo.”
Yavuze ko bazakomeza
ubuvugizi bafatanyije n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi kugira ngo hakorwe Itegeko rifasha kandi rirengera abahanzi.
Nubwo bimeze gutya
ariko, abahanzi bashima cyane Leta kuba hari ubushake bwa Politike mu gufasha
abahanzi no kurengera ibihangano byabo.
Tuyisenge ati “Bityo
twizeye ko hakomeza no gukorwa amategeko kuko atuma umuhanzi akora ubuhanzi
yishimye. Turasaba ko hashyirwaho Politike y’ubuhanzi bityo bizafasha abahanzi n'abafatanyabikorwa babo mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.”
Yungamo ati “Turasaba
abantu bose gufata ibihangano byacu nk’umutungo wacu, uko tutavogera imitungo
yabo nabo niko bakwiye kubigira ku bihangano by’abahanzi. Igihangano cyanjye
niwo mutungo wanjye, impano yanjye nibwo bukungu bwanjye.”
Igihe
cyo kurengera igihangano cy’umuhanzi cyashidikanyijweho
Uko ukomeza gusoma iri
tegeko ubona ko hari ikibazo ku gihe cyo kurengera uburenganzira bw’umuhanzi
bigomba kumara.
Usomye neza ku ngingo ya
306 aho bavuga uburenganzira nyamuntu birasobanutse. Bavuga ko uburenganzira
nyamuntu ku gihangano ntibugira igihe burangirira ntibusaza, ntibuhererekanywa
mu gihe umuhanzi akiriho cyangwa yarapfuye.
Ariko ingingo ya 307
ivuga ko umuhanzi azatakaza uburenganzira ku gihangano cye nyuma y’imyaka 50
apfuye.
Bati “Uburenganzira mu
bukungu ku gihangano burarengerwa mu gihe cyose umuhanzi akiriho ndetse no mu
gihe kingana n’imyaka 50 nyuma y’urupfu rwe. Igihe cyo kurengera uburenganzira
mu bukungu ku gihangano kirangirana n’umwaka uburenganzira bw’umuhanzi burangiriramo.”
Tuyisenge ati “Mu ngingo
ya 307 havuga igihe kurengera uburenganzira mu bukungura bimara, twifuza ko
bitagahawe igihe nabyo kuko nyiri igihangano niyo yapfa asiga umuryango n’abazawukomokaho
bityo bakwiye kugumana uburenganzira, ubwo ubishatse agakurikiza ibisabwa nk’uko
ku yindi mitungo y’abantu bigenda.”
Akomeza ati “Imyaka 50
ibarwa nyuma y’urupfu rwe twasabaga ko nubwo haba hari n’ahandi bikorwa bityo
ariko twe dukwiye kugira umwihariko kuko ntiduhuje n’ibibazo n’aho dukura si
hamwe.”
Intore Tuyisenge yagaragaje ko ingingo ya 301 n’ingingo ya 293 zikwiye kuvugururwa abahanzi bakabona uburenganzira ku bihangano byabo
Nubwo bimeze gutya
ariko, Tuyisenge avuga ko mu ngingo bashima muri iri tegeko arimo nk’iya 323
ivuga ku bikubiye mu masezerano y’uruhushya rw’uburenganzira mu bukungu ku
gihangano, guhera ku gace ka 7 kose kugeza ngingo 325.
Ati “Turasaba abahanzi n’abandi
bakoresha n’abasubiramo ibihangano by’abandi ko hari amategeko ahari bityo
bakwiye kuyitondera.”
Yungamo ati “Ubuyobozi bw’urugaga
rwa muzika na RAC turi gukora ubuvugizi ku ngingo twabonye ziri muri ririya
tegeko zakoma mu nkokora iterambere ry’ubuhanzi kugira ngo zigweho zivugururwe
bityo abahanzi barusheho guhanga umurimo kandi batungwe n’ibyo bakora.”
Ni
ryari igihango cy’umuhanzi kizajya gikinwa mu ruhame nta burenganira umuhanzi
yatanze?
Ingingo ya 301 ivuga ku bwisanzure
mu ikinwa ry’igihangano mu ruhame. Ivuga ko ikinwa ry’igihangano mu ruhame
riremewe bidatangiwe uruhushya rw’umuhanzi kandi hadatanzwe igihembo
cy’uruhushya iyo bikozwe:
(a) mu gihe cy’imihango
ya Leta cyangwa y’amadini iyo gukina igihangano mu ruhame bitagamije inyungu;
(b) mu rwego rw’ibikorwa
by’uburezi cyangwa ubukangurambaga bukozwe na Leta cyangwa n’ikigo kitagamije inyungu,
iyo ikinwa ry’igihangano mu ruhame bitagamije inyungu;
(c) cyangwa mu rwego
rw’ibikorwa byo kwigisha bikozwe n’ikigo cy’uburezi, iyo igihangano gikiniwe
abakozi, abanyeshuri cyangwa umuryango ugizwe n’abanyeshuri cyangwa abandi bantu
bafite uruhare rutaziguye mu bikorwa by’icyo kigo.
Ingingo ya 293: Ivuga ku bwisanzure
mu gukoresha ibango ry’igihangano cyatangajwe
(1) Gukoresha mu buryo
bwo gutira ibango cyangwa igice gito cy’igihangano cyatangajwe rigashyirwa mu
kindi gihangano biremewe, bidatangiwe uruhushya n’umuhanzi nta n’igihembo cy’uruhushya
gitanzwe, iyo gukoresha iryo bango cyangwa igice gito cy’igihangano byatiwe
byubahiriza imikoreshereze myiza kandi ntibirenge intego zigamijwe.
(2) Gutira ibango cyangwa
igice gito cy’igihangano biherekezwa no kugaragaza inkomoko n’izina ry’umuhanzi,
iyo iryo zina rigaragara ku gihangano iryo bango ryakuwemo.
Ally Soudy yasabye
abategura amategeko areba abahanzi kujya babanza kubaganiriza no kumenya neza
uko ubuhanzi bukwiye guhabwa agaciro
Tom Close yavuze ko
umuhanzi ariwe wenyine ubufite uburenganzira ku gihangano cye
TANGA IGITECYEREZO