FC Barcelona yamenyeaheje umunya Esipanye Nico Williams ko uyu mwaka natemera kuyijyamo, ntacyo bazavugana mu mpeshyi 2025.
FC Barcelona yari imaze iminsi yijeje abakunzi bayo ko umwe mu bakinnyi yifuza kurenza abandi ari Nico Williams ukinira Athletic Bilbao.
Mu minsi ishize, Nico Williams aherutse gutangaza ko nta gahunda yo gutandukana na Athletic Bilbao afite muri uyu mwaka, ngo ashaka gukina undi mwaka ari kumwe n'umuvandimwe we Inak Williams muri Athletic Bilbao.
Ibyo gutangaza ko Nico Williams azaguma muri Athletic Bilbao undi mwaka byahise bica intege amakipe yamwifuzaga ariyo Arsenal, Chelsea na FC Barcelona ku isonga.
Deco ushinzwe ibyo kugura abakinnyi muri FC Barcelona, yavuze ko ntako atari yakoze ngo yereke Nico Williams ko Barcelona ariyo kipe nziza yo gukinira, gusa uyu mukinnyi akaba yaratangaje ko agishaka gukinira i Bilbao.
Deco yahise amenyesha Nico Williams ko FC Barcelona itazategereza impeshyi itaha ngo ibone ubumusinyisha, ahubwo izahita itekereza Daniel Olmo wa RB Leipzig banakinana mu ikipe y'igihugu ya Esipanye nk'amahitamo ya kabiri.
Barcelona yateguje Nico Williams ko itazamutegereza mu mpeshyi ya 2025
Dani Olmo ni we ushobora kuba amahitamo ya kabiri, Barcelona nibura Nico Williams
TANGA IGITECYEREZO