RFL
Kigali

Bakomeje kwandika amateka! Abiraburakazi 10 bavuga rikijyana ku Isi mu 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/07/2024 12:04
0


Ku rutonde rw'abirabura bavuga rikijyana ku Isi bakaba banafatirwaho urugero na benshi, ruyobowe na Visi Perezida wa USA, Kamala Harris, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu, hajemo kandi n'abahanzikazi nka Rihanna na Beyonce.



Nk'uko bisanzwe buri mwaka Forbes Magazine isohora urutonde rw'abagore 100 bakomeye ku Isi bavuga rikijyana, gusa muri aba bagore ijana bagatoranywamo abiraburakazi babonetsemo. Uyu mwaka ni ubwa mbere habonetsemo abariburakazi 10 dore ko umwaka ushije bari 7, mu gihe mu 2022 na 2021 bari 6 gusa.

Mu gukora uru rutonde Forbes Magazine yibanda ku bagore bo mu ngeri zitandukanye zirimo politiki, abanditsi, abacuruzi, abanyamategeko, abahanzi ndetse n'abakinnyi. Hibandwa kandi ku bagiye baca uduhigo ndetse banabera benshi urugero (Most Influential).

Dore abiraburakazi 10 babashije kuza ku rutonde rw'abagore 100 bavuga rikijyana ku Isi mu 2024:

1.Kamala Harris

Kamala Harris waje ku mwanya wa 3 mu bagore 100 bakomeye ku Isi, akaba ari inshuro ya gatatu agiye kuri uru rutonde. Yakoze amateka y'uko ariwe mwiraburakazi wa mbere wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kamala Harris akaba yaraharuriye inzira abandi bategarugori byumwihariko abiraburakazi.

2. Oprah Winfrey

Si ubwa mbere Oprah agaragaye kuri uru rutonde kuko akunze kurugarukaho cyane, uyu mwaka akaba yaje ku mwanya wa 23 ku rutonde rw'abagore bakomeye ku Isi. Uyu mugore akaba yarakomeje kubera abandi urugero ari nako akora ibikorwa by'urukundo bifasha imiryango itishoboye. Byumwihariko Oprah niwe mwiraburakazi wa mbere ukize cyane ku Isi.

3. Thasunda Brown Duckett

Umunyamerikakazi Thasunda Brown Duckett ni umucuruzikazi akaba na Perezida wa Kompanyi y'ubwishingizi yashinze yitwa TIAA. Thusanda unafite indi Kompanyi yitwa Fannie Mae yibakira abatishoboye muri Amerika, yaje ku mwanya wa 45 mu bagore bakomeye ku Isi mu 2024.

4. Rihanna

Umuhanzikazi w'icyamamre, Rihanna, yaje ku mwanya wa 68 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku Isi, bikamushyira ku mwanya wa Kane mu bagore 10 b'abirabura bakomeye. Kugeza ubu Rihanna niwe muhanzikazi wenyine ku Isi wagizwe intwali mu gihugu cye cya Barbados, ndetse niwe uri ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi bakize ku Isi ku mutongo wa Miliyari 1.4 z'Amadolari.

5. Beyonce

Icyamamarekazi Beyonce  Knowles Carter, niwe wajye ku mwanya wa 76 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku Isi, bikamushyira ku mwanya wa 5 mu biraburakazi 10. Uyu muhanzikazi niwe wenyine ufite agahigo ko kuba afite ibihembo byinshi mu muziki birimo na 32 bya Grammy Awards. Beyonce kandi niwe muhanzikazi wenyine w'umwirabura uherutse kujya ku mwanya wa kabiri mu bahanzi b'itwara neza ku rubyiniro mu mateka ya muzika, yaje akurikiye Michael Jackson.

6. Ana DuVernay

Umwanditsikazi kabuhariwe wa filime akaba n'uziyobora, Ana DuVernay yaje ku mwanya wa 80 mu bagore 100 bakomeye ku Isi. Uyu mutegarugori Ana niwe wagiye atunganya filime zivuga ku mateka mpamo yabaye ku byamamare bitandukanye. Mu zo yakoze zaciye agahigo ku Isi harimo ivuga ku mateka ya Nelson Mandela, Martin Luther King hamwe na Malcom X.

7. Serena Williams

Kabuhariwe mu mukino wa Tennis, Serana Williams, ari nawe mugore ufite imidali myinshi muri uyu mukino, yaje ku mwanya wa 85 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku Isi, bityo aza ku mwanya wa 7 mu bagore 10 b'abirabura. Serena Williams kandi niwe mukinnyi w'umugore winjije agatubutse mu 2023 abikesha uyu mukino afatanya n'ubucuruzi bwa kompanyi ye ikora imyenda ya 'S By Serena Clothing'.

8. Ngozi Okonjo-Iweala

Umwarimu muri Kaminuza akaba n'umuhanga mu bijyanye n'ubukungu, Ngozi Okonjo-Iweala ukomoka muri Nigeria, yaje ku mwanya wa 91 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku Isi. Ngozi niwe waciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere uyoboye Umuryango Mpuzamahanga w'Ubucuruzi ku Isi. Mbere kandi yahoze ari Minisitiri w'Ubukungu muri Nigeria.

9. Samia Suluhu Hassan

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yaje ku mwanya wa 94 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku Isi, bityo aza ku mwanya wa 9 mu biraburakazi 10. Samia akaba ariwe kugeza ubu wanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wayoboye iki gihugu akaba na Perezida wa 6 wacyo. Kimwe mu bimushimirwa n'amahanga ni uburyo yabashije gushyiraho ingamba zo guhangana na Covid-19 ndetse akananga inkingo zituruka mu bihugu byo hanze byanatumye agirana ibiganiro byihariye na UN.

10.  Mo Abudu

Umuhanga mu gutunganya filime no kuzicuruza Mo Abudu ukomoka muri Nigeria, niwe waje ku mwanya wa 10 mu biraburakazi 10, akaza ku mwanya wa 98 mu bagore 100 bavuka rikijyana ku Isi. Magingo aya Mo Abudu niwe mugore uyoboye muri Sinema nyuma yo kuba umunyafurikakazi wa mbere usinyanye amasezerano na Netflix, mu gihe kompanyi ye '' Ebonylive TV Network' yerekana filime mu bihugu 46 ku Isi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND