RFL
Kigali

Uko FC Barcelona iziyerekana mu mikino ya Pre-Season

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/07/2024 18:47
0


Nyuma y'uko FC Barcelona isoje umwaka w'imikino wa 2023-2024 n'ipfunwe ryinshi, byatumye itandukana na Xavi Hernandez, none ubu amaso ahanzwe Hansi Flick, ugiye gutangira kwigaragaza muri Pre-Season.



Amakipe atandukanye, yatinze kwitabira imikino ya Pre-Season, kubera abakinnyi bayo bagihugiye mu gukina igikombe cya Euro na Copa America.

Nubwo ibyo kuba amakipe adafite abakinnyi bayo bose, Hansi Flick utoza FC Barcelona, ari gukubita agatoki ku kandi, agaragaza ko agiye kwerekana ubuhanga bwe mu mikino ya Pre-Season FC Barcelona iri kwitegura mu minsi iri imbere.

Ikinyamakuru cyo muri Esipanye, Mundo Deportivo, cyatangaje ko nubwo Euro na Copa America bitararangira, Hansi Flick utoza FC Barcelona, ku itariki 10 Nyakanga 2024,azatangira imyiteguro ya Pre-Season, atangirane n'abakinnyi batagiye gufasha ibihugu byabo.

Mundo Deportivo, yatangaje ko ku itariki 10 na 11 Nyakanga, abakinnyi batari mu makipe y'ibihugu, bazaba bari kumwe na FC Barcelona, ubundi bagakorerwa ibizamini bigaragaza ko ubuzima bwabo buhagaze neza.

Kuri izo tariki kandi, ibyo bizamini byo gusuzuma uko ubuzima buhagaze, bizajya bikorwa mu gitondo, ubundi nimugoroba abakinnyi bakore imyitozo yoroheje.

Ku itariki 12, kubera igikorwa cyo gupima uko abakinnyi bahagaze kizaba cyarangiye, imyitozo izakorwa mu gitondo na nimugoroba. Ku wa Gatandatu ku itariki 13, imyitozo izaba mu gitondo gusa, naho ku cyumweru ku itariki 14, imyitozo yongere ibe kabiri ku munsi.

Mu gihe Umudage Hansi Flick azaba amaze Icyumweru yitozanya n'abakinnyi be, FC Barcelona izajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho izaguma gukorera imyitozo kuri Ciutat Esportiva Joan Gamper, kugeza ku itariki 28 Nyakanga.

Ku itariki 30 Nyakanga, FC Barcelona izatangira imikino ya Pre-Season, itangire icakirana na Manchester City, ku itariki 3 Kanama FC Barcelona izesurana na Real Madrid, naho ku itariki 6 Kanama FC Barcelona icakirane na Milan AC.


Hansi Flick n'ingabo ze, biyemeje kwigaragaza mu mikino ya Pre-Season 


Ku itariki 10 Nyakanga 2024, FC Barcelona izatangira imyitozo yitegura umwaka w'imikino utaha ndetse n'imikino ya Pre-Season 


Ku itariki 30 Nyakanga, FC Barcelona izakina umukino wa mbere wa Pre-Season na Manchester City 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND