RFL
Kigali

Abana bari mu biruhuko bagiye kwiga Muzika na Karate mu buryo budasanzwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/07/2024 14:51
1


David’ School imaze imyaka 9 yigisha abana basaga 1,000 ibigendanye no gucuranga Piano, Gitari, ingoma n’imbyino za Kinyarwanda, kuri ubu yatangije isomo ry’imikino njyarugamba ya Karate byose bikazafasha abana muri ibi biruhuko.



Nk'uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa David's School, Bwana Ntigurirwa Peter, yavuze ko bafite ubunararibonye muri gahunda yo kwigisha abana dore ko bagiye bakorera mu bigo bikomeye birimo nka Riviera High School, Ecole International de Kigali, King David n’ahandi, ikaba ifite umwihariko w’abalimu b’inzobere.

Yangeyeho ko abalimu babo baba bari ku rwego mpuzamahanga kandi bakaba bafite impano yo gusabana n’abana kuri buri kigero uhereye ku myaka 3 kuzamura. Aya masomo ngo azamara ikiruhuko cyose kingana n’amezi abiri aho bazajya biga inshuro eshatu mu cyumweru.

Iyo basoje bakora amarushanwa aho abana bose bashyirwa mu matsinda ya Muzika (Band Musicale) ndetse abakina Karate bagashakirwa amarushanwa bajyamo. Buri mwana ahabwa inyemezabumenyi izamufasha kugera ku rundi rwego rwisumbuye mu gihe yaba yifuza kubikora mu buryo bwa kinyamwuga.

Iri shuli rikorera muri Kigali i Remera mu Giporoso ku Itorero rya Angilikani, rikaba rikora kuva kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu uhereye saa Mbili za mu gitondo kugeza saa Sita n’igice. Amasomo yatangiye kuwa Mbere tariki ya 8/7/2024, kwiyandikisha nabyo bikaba bikomeje.

Abahanga bavuga ko gucuranga bituma ubwonko bw'umwana bukuru neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HATEGEKIMANA EVARISTE 2 months ago
    Iri shuri rwose ni iryambere mukwigisha





Inyarwanda BACKGROUND