Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yabatijwe, yinjira mu muryango mugari wabakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza.
Abantu benshi bakomeje kurata amashimwe Miss Rwanda 2019
Nimwiza Meghan wanabaye umuvugizi w’iri rushanwa ry’ubwiza yegukanye.
Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yagize ati”Itangiriro
rishya ndishimye ntewe n’ishema na we Megs.”
N’abandi batandukanye bakomeje kumwifuriza guhirwa mu
buzima bushya yinjiye n’urugendo atangiye.
Nimwiza Meghan akaba yabatirijwe mu rusengero rwa
Christian Life Assembly ku mugoroba wo ku wa 28 Gicurasi 2024.
Meghan Nimwiza yavutse mu Kwakira 1998, ni imfura mu
bana 3 b’abakobwa bavukana nawe. Yize amashuri abanza muri ‘Complex Scolaire
les Petits Poussins’ icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye acyiga muri
‘Wellspring Academy’ asoreza ayisumbuye mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya
‘SOS’.
Yaje gukomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya, aho yiga
amasomo y’icungamari. Meghan akunda gusoma, kuririmba no gutembera ariko
akishimira biruseho kuba ari kumwe n’inshuti n’abavandimwe gusumba ibindi. Mu
mabyiruka ya Meghan, yizeraga ko gukorera rubanda ari ikintu cy’ingenzi gusumba
ibindi byumwihariko kuvugira abakandamijwe bakiri bato kandi
abahoza ku mutima.
Yakoranye n’umuryango mpuzamahanga wa HOPE mu kurwanya
ubukene mu bagabo n’abagore bakangurirwa kwizigamira. Ubwo yari afite imyaka
20, nibwo yinjiye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda, hari mu mwaka wa 2019
maze aza kuritsinda yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019.
Afite inzozi, nk’umuntu ukunda ubuhinzi bukozwe
kinyamwuga zo kuzagira impinduka atanga mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga
ryifashishwa mu buhinzi, no mu gihe yari afite ikamba yagiye afasha mu bikorwa
binyuranye byumwihariko byibanda ku buhinzi. Yabaye umuyobozi mukuru w’itumanaho
n’umuvugizi wa ‘Miss Rwanda’.Nimwiza Meghan akomeje kuratwa amashimwe n'inshuti n'abavandimwe ku ntamabwe yateye
Akanyamuneza ni kose kuri Nimwiza Meghan wabaye umuvugizi wa Miss Rwanda igihe kitari gito
Nimwiza Meghan yabatijwe ku mugoroba washize mu rusengero Christian Life Assembly
TANGA IGITECYEREZO