Umunyamuziki wo mu gihugu cya Kenya, Bien-Aimé Baraza ari mu bihumbi by’ibyamamare byitabiriye imikino ya BAL iri kubera i Kigali, ku nshuro ya Kane. Iyi mikino iherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi n’ibindi mu rwego rwo gususurutsa abitabira iyi mikino.
Bien-Aimé
Baraza yakunze kugenderera u Rwanda, ahanini binyuze mu bikorwa byagiye
bimuhuza n’abahanzi bo mu Rwanda, ibikorwa birimo nka ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi, ibitaramo yakoreye muri Camp Kigali, n’ibindi.
Uyu muhanzi
yagaragaye mu mukino wahuje Ikipe ya Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo na
Fath Union Sports de Rabat yo muri Maroc wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru
tariki 26 Gicurasi 2024.
Warangiye Cape
Town Tigers isezereye Fath Union Sports de Rabat mu mikino ya nyuma ya BAL
nyuma yo kuyitsinda ku manota 91-88 mu mukino wa 1/4.
Bien-Aimé
Baraza yaje i Kigali mu rugendo rwari rugamije kuganira no kuramukanya na
Adekunle Gold agamijye kubyutsa umushinga w’indirimbo bamari bamaze igihe
baganiriyeho.
Isoko z’amakuru
zivuga ko Adekunle Gold yabwiye Bien- Aime kuzamusanga mu Rwanda mu bitaramo
bya BAL akaba ariho banogereza umushinga w’indirimbo.
Bien-Aimé
Baraza kandi yagiranye ibiganiro n’abarimo Coach Gael washinze 1:55 AM, ndetse
yaganiriye n’umuraperi Kivumbi witegura gutaramira i Burayi.
Bien- Aime
amaze umwaka umwe atangiye urugendo rw'umuziki. Ndetse, aherutse kuvuga ko azashyira
imbere gukorana n'abahanzi banyuranye mu rwego rwo kwigaragaza nk'umuhanzi ukomeye
ku ruhando mpuzamahanga.
Yagaragaje
ko afite inyota yo gukorana cyane n'abahanzi bo muri Nigeria, bishimangirwa n'uko
urugendo rwe rwatangijwe n'indirimbo 'My Baby' yakoranye na Ayra Starr,
umuhanzikazi wihariye Nigeria muri iki gihugu.
Uyu mugabo
aherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere. Ashyize imbere gukorana na Adekunle
Gold, ashingiye ku kuba mu 2017 ari kumwe n'itsinda rye rya Sauti Sol baragerageje
gukorana na Davido, Burna Boy, Adekunle Gol ndetse na Tiwa Savage.
Mu bandi
bantu barimo i Kigali bitabiriye iyi mikino barimo Manasseh K. Nyagah, uri mu
rubyiruko bazwi cyane mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, ahanini bitewe n’uburyo
akoreshamo imbuga nkoranyambaga.
Mu mafoto
yashyize hanze, yamugaragaje ari kumwe na Bien-Aimé Baraza bazanye i Kigali.
Ndetse, uyu musore yagize umwanya wo gutemberera mu bice bitandukanye by’u
Rwanda, nka Pariki y’Akagera n’ahandi nyaburanga.
Aba bahanzi
bazwi ndetse n’ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye baza muri gahunda, yo
kureba imikino, ariko no gusura ibikorwa bitandukanye. Ni gahunda itegurwa n’Ikigo
cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ‘RDB’ binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Bien-Aimé Baraza uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Inauma’ yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yanogewe no kuba ari i Kigali mu Rwanda, avuga ko yumva adashaka gusubira iwabo. Mu bihugu yagaragaje bimunyura ku mutima, yagaragaje igihugu cy’amavuko cye Kenya, Nigeria ndetse n’u Rwanda.
Bien-Aimé
Baraza yagaragaje ko anyuzwe no kuba ari i Kigali, aho yagiranye ibiganiro na
Adekunle Gold biganisha ku mishinga y’indirimbo bafitanye
Coach Gael
ari kumwe na Adekunle Gold mu mikino ya BAL yabaye kuri iki Cyumweru
Adekunle Gold amaze iminsi anogewe n’ubuzima bw’i Kigali nyuma yo gutarama muri BAL- Aha yaganiraga na Coach Gael
Umunya-Kenya, Manasseh uri mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yahuriye na Bien-Aime i Kigali
Umuraperi Kivumbi King yagiranye ibiganiro na Bien-Aime wamamaye muri Sauti Sol
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MA CHERIE' YA BEIN-AIME
">
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OKAY' YA ADEKUNLE GOLD
TANGA IGITECYEREZO