RFL
Kigali

Kenya na Uganda mu bihugu 10 byo muri Africa bifite abanyabwenge benshi mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/05/2024 12:16
0


Ku rutonde rw'ibihugu 10 byo muri Africa bifite abaturage bafite ubwenge ku kigero cyo hejuru (IQ), mu 2024 hajemo ibyo muri East Africa bibiri aribyo Kenya na Uganda, mu gihe Libya yaje ku mwanya wa mbere.



'IQ' mu magambo arambuye ni 'Intelligence Quotient', kugirango hamenyekane IQ y’umuntu runaka habanza gukorwa isuzuma ryitwa 'IQ Test' nyuma hakaza kumenyekana ikigero cy'ubwege afite, umuntu agenekereje mu kinyarwanda n’ikigero cy’ubwenge cyangwa ububasha ubwonko bufite bwo gutekereza, kwikura mu bibazo, kubika ibintu, kumenya, gukemura ibibazo. 

Ibi byose nibyo bishingirwaho bapima ingano y’ubwenge bw’umuntu bakanzura ko afite bwinshi cyangwa se buke bitewe n’impamvu runaka.

Iri suzuma ntabwo riba rigamije kureba ibyo wize cyangwa se ibyo ushoboye gukora mu buzima bwa buri munsi ahubwo rigamije kureba neza ko umuntu ashoboye biriya byavuzwe hejuru. Hari benshi bagira amanota menshi muri iri suzuma nyamara ntaho bahuriye n’ishuri.

Iri suzuma rya IQ kandi ntabwo rishingira ku myaka kuko bijya bibaho ko umwana w’imyaka mike cyane ashobora kuritsinda kurusha umusaza cyangwa undi muntu ukuze.

Amanota 85_115 ni asanzwe, aya niyo abantu benshi bagira, ikigero kinini cy’abantu babarizwa muri aya manota dore ko kibarizwamo abantu 98% by’abatuye Isi. Ubwo hakaba harimo no kuva kuri 116_129 ibi byiciro uko ari 2 nibyo bibyara 98%.

Kuva ku 130 kuzamura, abantu bayagezaho batangira gufatwa nkaho badasanzwe ko ari abantu bafite imitekerereze isumba iy’abandi. Abagize umuryango wa IQ society nibo bakora iri suzuma, uyu muryango uka urimo abantu babasha kugira igipimo cya IQ 132. Abantu bari hejuru y'amanota 130 ni 2% gusa by’abatuye Isi.

Ibyibandwaho hakorwa iri suzuma rya IQ , ibyibanze n’ibi bikurikira :

- Indimi

-Imibare

-Umuvuduko ukoresha mu gusubiza

-Kwitegereza

-Ingano y’ubwonko

-Kumenya kwikura mu bibazo no gushyira mu nyurabwenga (Reasoning abilities na Logic).

Ufite IQ iri hejuru y’iy’abandi bimuha ubushobozi bwo gukaraga ubwonko no gukemura ibibazo ( reasoning and problem-solving) kurusha abafite nto kuye, bisobanuye ko umuntu ubonera ibisubizo ibibazo by’ingutu biba byananiranye kandi bikaba ibisubizo bihamye, uwo muntu aba afite IQ iri hejuru y’iy’abandi.

Nubwo IQ yonyine idahagije ngo hemezwe ko umuntu azi ubwenge ku kigero runaka ariko ifasha kuba umuntu yamenya ikiciro yashyiramo abandi bantu, nk’ubu umuntu uri munsi ya 70 afatwa nk’ufite ubumuga bwo mumutwe( ikigoryi).

Ibi nibyo bihugu by’Africa bifite abaturage bafite IQ iri hejuru cyane kurenza ahandi:

1. Libya 90.92

2.Mauritius 86.56

3. Tunisia 79.22

4. Sudan 78.87

5.Seychelles 78.76

6. Madagascar 76.79

7. Uganda 76.42

8. Egypt 76.32

9. Algeria 76.00

10. Kenya 75.20






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND