RFL
Kigali

Uko Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu Cyumweru gishize

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/05/2024 7:34
0


Nk'uko bisanzwe buri wa mbere InyaRwanda.com ibagezaho uko Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze baba baritwaye mu Cyumweru gishize.



Duhereye muri Kenya mu ikipe ya Gormahia FC ikinamo Sibomana Patrick na Emery Bayisenge,ku wa Gatandatu yatsindaga Murang'a SEAL ibitego 3-1.

Ntabwo aba bakinnyi b'Abanyarwanda babanje mu kibuga gusa Sibomana Patrick yinjiyemo asimbuye naho Emery Bayisenge we nta nubwo yari ku ntebe y'abasimbura.

Gormahia FC iri ku mwanya wa 1 n'amanota 60 ikazasubira mu kibuga ikina na Shabana ku wa Gatandatu muri shampiyona.

Tukiri muri Kenya,ku munsi w'ejo ikipe ya AFC Leopards ikinamo Gitego Arthur yatsindaga Bandari igitego 1-0 muri shampiyona. Uyu rutahizamu w'Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino.

AFC Leopards iri ku mwanya wa 6 n'amanota 41 muri shampiyona, izasubira mu kibuga ikina na Talanta ku Cyumweru.

Muri Tanzania mu ikipe ya Namungo FC ikinamo Kagere Meddie ku wa Gatanu yatsindwaga na Azamu FC ibitego 4-1. Uyu rutahizamu ukomoka mu Rwanda ntabwo yari yabanje mu kibuga gusa yinjiyemo asimbuye ku munota wa 67.

Azam FC iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona irasubira mu kibuga uyu munsi ku wa Mbere ikina na Ihefu FC Saa Saba z'Amanywa.

Muri Libya ku wa Kabiri w'iki Cyumweru ikipe ya Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry yatsindaga Al Khums igitego 1-0. 

Ntabwo uyu myugariro w'Amavubi yabanje mu kibuga ahubwo yinjiyemo asimbuye ku munota wa 87. Al Ahly Tripoli iyoboye urutonde rwa shampiyona izasubira mu kibuga ku wa Gatatu ikina na Asaria.

Muri Afurika y'Epfo mu ikipe ya TS Galaxy ikinamo Ntwari Fiacre ku wa Gatanu yanganyaga na Sekhukhune United F.C 0-0 muri shampiyona.

Nk'uko bisanzwe uyu munyezamu w'Amavubi niwe wari wabanje mu kibuga. TS Galaxy iri ku mwanya wa 5 izasubira mu kibuga ikina na Kaizer Chiefs ku munsi w'ejo kuwa Kabiri.

Muri Morocco ku wa Kane ikipe ya AS Far Rabat ikinamo Imanishimwe Emmanuel Manguende yasezereraga RS Berkane kuri penaliti mu irushanwa rya Moroccan Throne Cup nyuma y'uko umukino wari warangiye ari ibitego 2-2.

Uyu myugariro w'Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse ninawe wateye penaliti ya nyuma neza ayitereka mu nshundura. AS Far Rabat iri ku mwanya wa 1 muri shampiyona, izasubira mu kibuga ikina na RCA Zemamra ku wa Gatatu.

Muri Macedonia mu ikipe ya FC Shkupi ikinamo Rwatubyaye Abdul,ku wa Gatandatu yatsindwaga na Shkendija ibitego 2- muri shampiyona. Uyu myugariro w'umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse ntiyigeze asimburwa.

Kubera gutsindwa uyu mukino FC Shkupi yahise itakaza umwanya wa mbere ijya ku wa Gatatu, ikazasubira mu kibuga ikina na AP Brera Strumica ku wa Gatandatu.

Mu Bubiligi mu ikipe ya Standard de Liege ikinamo Hakim Sahabo,ku munsi w'ejo ku Cyumweru batsindwaga na Oud-Heverlee Leuven ibitego 3-1.

Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa ku munota wa 70.

Muri shampiyona y'icyiciro cya Kabiri mu Buholandi,ku wa Gatanu mu ikipe ya FC Groningen ikinamo Noam Emeran yanganyaga na Willem II igitego 1-1.

Ntabwo uyu mukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda yigeze akina ariko yari ku ntebe y'abasimbura. Ikipe ya FC Groningen iri kurwana no kuzamuka mu cyiciro cya mbere aho kuri ubu iri kumwanya wa 3 n'amanota 72, ikazasubira mu kibuga ikina na Roda ku wa Gatanu.

Muri shampiyona y'icyiciro cya Kabiri muri Sweden mu ikipe ya Sandkvens IF ikinamo Byiringiro League na Mukunzi Yannick, ku wa Gatandatu yatsindaga Orebro ibitego 2-1. Muri aba bakinnyi bombi nta n'umwe wakandagiye mu kibuga gusa Byiringiro League we yari ku ntebe y'abasimbura.

Sandkvens IF iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona, izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Helsingborgs IF. 

Tukiri muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden,ku wa Gatandatu ikipe ya Gefle IF ikinamo Rafael York yanganyaga na IFÖsters IF 0-0.

Uyu musore w'Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino. Gefle IF iri ku mwanya wa 13, izasubira mu kibuga ikina na AIKSkövde AIK ku Cyumweru.

Muri Ukraine mu ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad yo ntabwo yigeze ikina ahubwo ifite umukino uyu munsi na Dnipro-1 saa sita.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND