Kigali

Amategeko avuga iki? Ibya Bruce Melodie na Diane umusaba indezo y’uwo atarera byabaye agatereranzamba

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/04/2024 5:54
2


Mu busanzwe buri wese wabyaye umwana aba asabwa gutanga indezo- Ariko hari ibukurikizwa, hagati y'abashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko, ndetse n'ababyaranye ariko batabana mu buryo bwemewe n'amategeko, aho ushobora kubyarana n'umukobwa ariko ntimubane, nyuma uwo mugabo agashaka umugore, cyangwa se uwo mukobwa agashaka umugabo.



Nifashishije uru rugero nshingiye ku nkuru imaze iminsi ivugwa cyane mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu, aho Agasaro Diane yisunze umunyamategeko we Turahirwa Théogène, yandikiye umuhanzi Bruce Melodie na Label abarizwamo ya 1:55 AM, amusaba kubahiriza ibyo bavuganye agatanga indezo.

Mu gusoza ibaruwa yanditswe ku wa 22 Mata 2024, Umunyamategeko Turahirwa yabwiye Bruce Melodie ko igihe cyose yaba atubahirije ibiteganyijwe mu gutanga indezo, hazitabazwa inzira z'inkiko, kugira ngo ikibazo afitanye na Agasaro Diane gishakirwe umuti urambye.

Bati “Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y’ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugirango ubutabera butangwe.”

Isoko z'amakuru zivuga ko mu minsi ishize Bruce Melodie yagiye muri Uganda ari kumwe n’ababarizwa muri 1:55 AM, bahura kandi bagirana ibiganiro na Agasaro Diane, bijyanye no kwita kuri uyu mwana babyaranye.

Ni ibiganiro bivugwa ko byasize Bruce Melodie yemeye kuzaha Agasaro Diane amafaranga angana na Miliyoni 10 Frw. Ngo kuva ubwo, Agasaro ntiyongeye kuvugana na Bruce Melodie, byanatumye yifashisha uruhande rw’amategeko kugirango umwana we abone indezo.

Agasaro Diane abarizwa muri Uganda, ariko umwana avuga ko yabyaranye na Bruce Melodie abarizwa mu Rwanda, ndetse yatangiye amashuri ye.

Bruce Melodie ntiyemera uyu mwana!

Ubwo yari mu kiganiro na Isibo TV, tariki 8 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabajijwe uko ikibazo cye na Agasaro Diane cyarangiye, kuko cyatangiye kujya mu itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2016, asubiza ko atemera umwana.

 

Yavuze ati “Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni uko na n’ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.”

Uyu mwana asigaye arerwa n’abagiraneza, kuko nya Nyina atikimurera. Bruce Melodie yavuze ko ari umubyeyi, kandi abana be barazwi.

Akomeza ati “Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.”

Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy wo muri Jamaica, yavuze ko yasabye Agasaro Diane gupimisha ADN ariko arabyanga.

Ati “Ubwanjye naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizamini bya ADN kugira ngo impaka zishire, ariko yarabyanze.”

Agasaro Diane yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yamusabye ko bakoresha ADN, umunsi ugeza umunyamategeko we agira ibyago.

Ati “Nahamagawe na Polisi bambaza imyirondoro yanjye ariko ibyo gupima umwana ntabyo bambwiye, ariko hari igihe Melody we ubwe yari yavuze ko tuzajya gupimisha ari ku wa mbere, hageze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago.”

Yaba Bruce Melodie ndetse na Agasaro Diane nta n’umwe ugifite uruhare rurini kuri uyu mwana, kuko ubu arerwa n’umugiraneza 'w’umunyamakuru' wamwiyanditseho. Ni nyuma y’uko Agasaro asinye inyandiko ivuga ko atagishoboye kurera uyu mwana.


Ibaruwa yo ku wa 22 Mata 2024, Bruce Melodie yandikiwe asabwa indezo

………………………………………………………………………………………

Mu itegeko rigenga abantu n'umuryango Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016, risobanura ko iyo abantu babiri bashyingiranwe, itegeko ritegeka ko umwe agomba guha undi ibimutunga mu buryo abikeneyemo.

Urugero niba umugabo yarakoze ubukwe n'umugore, noneho umugore akaba adafite akazi cyangwa se adafite ibyo akora bimwinjiriza amafaranga, umugabo ategetswe guha umugore ibimutunga- Ibi ni nako bimeze ku ruhande rw'umugore, igihe umugabo adafite akazi cyangwa se adafite uburyo bwo kwibeshaho.

Uretse ibyo, umugabo agomba gutanga n'ibitunga abana babyaranye- Ni nako bigenda ku mugore.

Amategeko avuga ko iyo umugabo yabyaranye n'umugore ariko ntibasezerane, nta nshingano aba afite zo guha umugore indezo. Ariko wa mwana babyaranye, umugabo ategetswe kumuha indezo. Ndetse, na wawundi urera umwana nawe agomba kumuha ibimurera.

Mu kiganiro yatambukije kuri Youtube, Umunyamategeko Maurice Munyentwali ati "Hari igihe abantu babyibeshyaho bakumva ko niba umuntu mwarabyaranye nk'umwana cyangwa se abana ko hari umwe ugomba gutanga indezo undi akaba ari aho gusa nta kintu akora, mwese izo nshingano cyane cyane ku batarashyingiranwe, mwese izo nshingano zirabareba." Aha ni igihe ariko umugore ariwe urera uwo mwana yabyaranye n'umugabo.

Ku bantu bashyingiranwe, itegeko ry'umuryango rivuga ko Se w'umwana 'ni umugabo wa Nyina'. Iri tegeko kandi rinagaragaza ibyiciro bine by'abana bemerewe guhabwa indezo n'uwababyaye, atayitanga hakifashishwa inkiko.

Hari umwana wavutse ku babyeyi bashyingiranwe, umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranwe ariko Se akamwemera ndetse n'umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranwe Se nta mwemere ariko umwana agatanga ikirego cyo gushaka umubeyi akagitsindira ndetse n'umwana warezwe na Se ariko ataramubyaye.

Umunyamategeko Maurice akomeza ati "Ntabwo ushobora kubyuka ngo ujye kuregera indezo mu rukiko cyangwa se ngo ujye kuregera indezo urega uvuga uti uyu mugabo twarabyaranye ariko nta tanga indezo mu gihe utabasha kugaragaza ko uwo mwana usabira indezo koko ari umwana amategeko yemera ko ari uw'uwo mugabo. Biriya byiciro uko ari bine, umwana agomba kuba abigaragaramo kugirango byumvikane neza."

Indezo itangwa gute?

Indezo itangwa hashingiwe ku bushobozi bw'uyitanga, hagashingirwa cyangwa ku bikenewe n'uyihabwa. Ku bashyingiwe, bavuga ko uyisaba (indezo) ashaka ko ahabwa ibitunga urugo kuko ni ishingano ituruka ku gushyingirwa.

Hari abasaba indezo, bakagaragaza ko uwo babyaranye yinjiza amafaranga menshi, ariko ngo siko bigenda, kuko harebwa ibindi bikorwa bye atangaho amafaranga, kwita ku bana bandi asanzwe afite n'ibindi.

Indezo ishobora gutangwa ku bushake! Ariko se amategeko ateganya iti?

Iyo ugomba gutanga indezo yanze kuyitanga, habaho kumurega kugirango inkiko cyangwa se inteko z'abunzi ngo zimutegeke gutanga ya ndezo. Maurice ati "Ikintu cya mbere urega agomba kuba yiteguye kugaragariza urukiko, ni ukwerekana ko koko uwo mwana mbere na mbere koko ari umwana w'usabwa indezo. Kuko icyo ni cyo kintu cy'ibanze kibanza."

Ibi bikorwa bitewe nuko hari abantu basaba ko bahabwa indezo, nyamara uwo mwana bavuga atari uw'uwo mugabo. Itegeko rigena ko indezo idatangwa mu mafaranga gusa, kuko ishobora no gutangwa mu bintu.

Iyo urukiko rutegetse ko uzajya utanga indezo, ariko ugakomeza kwinangira, habaho kurangiza urubanza ku gahato, aho hashobora gufatirwa imitungo yawe cyangwa se umushahara wawe ukajya ukurwaho amafaranga buri kwezi akajya kuri wa muntu urera umwana, kandi indezo ntitangwa gusa n'umugabo.

Itegeko rivuga ko indezo itangwa kugeza ku myaka 21 y'amavuko. Ntabwo itangwa ubuziraherezo.

Umugore ashobora kubyarana n’umugabo, hanyuma umwana akarerwa n’abagiraneza

Ingingo ya 42 y’itegeko ry’umwana rigaragaza impamvu zishobora gutuma umwishingiza (urera umwana) ahagarikwa.

Izo mpamvu iri tegeko rigaragaza ko zirimo: Imyifatire mibi; ubushobozi buke, cyangwa imicungire mibi y’umutungo w’umwana; kuba atacyujuje ibyashingiweho agirwa umwishingizi; agaragaweho na kimwe mu bivugwa mu ngingo ya 132;

Inama y’ubwishingire ni yo yambura ubwishingire kandi igahita igena umwishingizi mushya. Uko guhagarika umwishingizi gushyirwa ku mpande y’inyandiko y’ubwishingire. Gushyiraho umwishingizi mushya bikorerwa inyandiko nshya y’ubwishingire.

Iyi ngingo inavuga ko iyo umwishingizi yashyizweho n’umubyeyi ukiriho, uwo mubyeyi ni we umuhagarika binyuze mu nzira zakoreshejwe amushyiraho.

Kandi ko Umwishingizi utishimiye icyemezo cyamufatiwe, ashobora kukiregera urukiko rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 143 yo isobanura neza kurangira k’ubwishingire bw’umwana.  Ivuga ko Ubwishingire burangira iyo: Iyo umwana agize imyaka y’ubukure cyangwa yemerewe ubukure; umwana apfuye; umwe mu babyeyi be wari warabuze cyangwa yarazimiye abonetse, umwe mu babyeyi yemeye umwana, umubyeyi wambuwe ububasha bwa kibyeyi abusubiranye; n’igihe umwana agizwe umwana n'utaramubyaye.

Iyi ngingo inavuga ko mu gihe kitarenze amezi abiri (2), ubwishingire bw’umwana burangiye umwishingizi agomba kumuha umutungo we kandi akamuha inyandiko yuzuye igaragaza uko yawucunze imbere y’Inama y’ubwishingire.

Ni ryari umugabo yihakana umwana?

Ingingo ya 259 y’iri tegeko, igaragaza ko umugabo ashobora kwihakana umwana iyo: Agaragaje ko mu gihe kiri hagati y’iminsi magana atatu (300) n’iminsi ijana na mirongo inani (180) ibanziriza ivuka ry’umwana atabonanye na nyina w’uwo mwana kuko yari ahantu kure cyangwa se ko atabishoboye kubera ibyago byamugwiririye bikabimubuza;

Iyo umwana yavutse hashize iminsi magana atatu (300) nyuma y’urubanza rwemeza kuba ahantu hatandukanye mu gihe cy’urubanza rw’ubutane cyangwa rwemeza gutana by’agateganyo;

Igihe umwana yavutse mbere y’iminsi ijana na mirongo inani (180) uhereye igihe habereyeho urubanza rudasubirwaho rwanga ubutane cyangwa uhereye igihe abashyingiranywe babaga ahantu hatandukanye bongeye kubana; agaragaje ko umugore yakoze ubusambanyi;

N’igihe atigeze yemera kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa iyo agaragaje ko atariho umwana yaturutse.

Ingingo ya 260 ivuga ko Umugabo adashobora kwihakana umwana uvutse mbere y’umunsi w’ijana na mirongo inani (180) nyuma y’ishyingirwa ry’ababyeyi.

Ingingo ya 263 igaragaza igihe cyo kwemera umwana n’aho bikorerwa. Iyi ngingo ivuga ko kwemera umwana ari igikorwa cy’ubushake, cy’umuntu ku giti cye kandi nta gihe ntarengwa kigira. Kandi ko kwemera umwana bikorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere, akabikorera inyandiko. 

Inkuru bifitanye isano:Ibya Bruce Melodie na Agasaro Diane bishobora gufata indi ntera

Bruce Melodie ntiyemera ko umwana ari uwe- Ushingiye ku itegeko nta ndezo asabwa gutanga

Agasaro Diane yasabye Bruce Melodie gutanga indezo y’umwana, bitaba ibyo hakitabazwa inzira z’amategeko


Agasaro Diane yasabye indezo, mu gihe Bruce Melodie ataremera cyangwa ahakane ko umwana ari uwe


Kuva mu 2016, dosiye ya Bruce Melodie na Diane yabaye agatereranzamba


Agasaro avuga ko yigeze kwemeranya na Bruce Melodie gukoresha ADN, ariko umunsi ugeze umunyamategeko w’uyu muhanzi yararwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ni chania8 months ago
    Ndabakunda cyanee
  • Ngezahayo silasjay-z 8 months ago
    Amategeko niyo yogukurikizwa,wakoze kuduhugura kumategeko yumuryango monsieur



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND