RFL
Kigali

Mbappe na Dembele bafashije PSG gukomanga ku gikombe cya Shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/04/2024 8:06
0


Osmane Dembele na Kylian Mbappe, bombi batsinze ibitego bibiri bibiri mu bitego bine Paris Saint-Germain yatsinze kuri kimwe cya Lorient.



Gutsinda uyu mukino, Paris Saint-Germain yari yiteze ko AS Monaco ikora ikosa gato ubundi ikegukana igikombe. Siko byagenze kuko na AS Monaco ya kabiri yatsinze umukino yari ifitanye na Lille igitego kimwe ku busa cya Youssouf Fofana.

Osmane Dembele niwe watangiye afungura amazamu ku munota wa 19, nyuma gato y'iminota itatu, Mbappe atsindira Paris Saint-Germain igitego cya Kabiri. Ibyo bitego bibiri ni nabyo byasoje igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri, Osmane Dembele yatsinze igitego cye cya gatatu ku munota wa 60, nuko aguma gushimangira intsinzi ya Paris Saint-Germain.

Lorient yaje kubona igitego cy'impozamarira ku munota wa 73 cyatsinzwe na Bamba.

Ku munota 90, Mbappe wa Paris Saint-Germain yatsinze igitego cya Kane, nuko Paris Saint-Germain ibona amanota atatu ityo.

Gutsinda uyu mukino byatumye Paris Saint-Germain igira amanota 69, aho ikurikiwe na AS Monaco ifite amanota  58. Bivuze ko AS Monaco iramutse itsinze imikino ine isigaye muri Shampiyona yagira amanota 70.

Bisobanuye ko Paris Saint-Germain ikeneye amanota abiri gusa, kugira ngo ishimangire burundu ko yegukanye igikombe cya Shampiyona ya League 1.


Osmane Dembele na Kylian Mbappe bafashije Paris Saint-Germain kwikura imbere ya Lorient 


Paris Saint-Germain irabura amanota abiri gusa kugira ngo yizere neza ko yegukanye igikombe cya Shampiyona ya League 1 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND