RFL
Kigali

Gymnastics: Dr.Ehab Esawy uyobora UAG yageze mu Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/04/2024 7:43
0


Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'Imikino Ngororamubiri ya Gymnastique muri Afurika (Union Africaine de Gymnastique/UAG) ,Dr.Ehab Esawy yageze mu Rwanda rugiye kwakira iyi mikino ku rwego rwa Afurika guhera kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024 ashima aho imyiteguro igeze.



Imikino Nyafurika ya Gymnastics igiye gukinwa ku nshuro ya 18 muri uyu mwaka wa 2024 mu gihe inshuro ya 17 yabaye mu 2023 mu mujyi wa Moka mu birwa bya Maurice.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu ariki 24 Mata 2024 nibwo Komite Nyobozi y’imikino ya Gymnastics mu Rwanda iyobowe na Nzabanterura Eugene, yakiriye Dr.Ehab Esawy muri BK Arena, ahazabera irushanwa kuva kuri uyu wa Kane kugeza kuwa Gatanu.

Kugeza ubu , ibihugu 12 nibyo byemerewe kuzakina iyi mikino kuko igihugu cya Congo BrazzaVille kitabashije kugaragara mu myitozo amakipe akora yimenyereza ikibuga (podium Training).

Ibihugu bitangira irushanwa uko ari 12 ni; u Rwanda ruzakira , Misiri, Cape Verde, Ivory Coast, Namibia, Angola, Morocco, Tunisia, Algeria, Togo, Mauritius na Afurika y’Epfo.

Ubwo amakipe yari mu gikorwa cyo gusoza imyiteguro yo kumenya uko ikibuga kimeze nka rimwe mu mategeko agenga amarushanwa ya Gymnastics, nibwo Dr. Ehab Esawy yasesekaye muri BK Arena.

Kuzinduka kwa Dr. Ehab byatewe nuko agomba kureba uko imyiteguro ya nyuma imeze mbere y’uko Perezida w’uyu mukino ku Isi, Umuyapani, Morinari Watanabe agera mu Rwanda akaba ari nawe uzatangiza iri rushanwa.

Dr.Ehab uyobora UAG yishimiye uko imyiteguro ihagaze ndetse avuga ko birenze uko yabitekerezaga. 

Yagize ati “Imyiteguro ihagaze neza sinzi ko hari uwagera aha mu Rwanda ngo anenge uko ibintu biteguye, FERWAGY ndetse n’Abanyarwanda muri rusange mukwiye ibyiza.”

Amakipe y’ibihugu azakina iri rushanwa Nyafurika rya Gymnastics azaba ahatanira itike y’imikino Olempike ya 2024 izabera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Mu bihugu biri mu Rwanda ndetse n’ibindi bya Afurika bigerageza gukina uyu mukino, Misiri niyo iyoboye mu kugira imidali myinshi kuko uteranyije iya Zahabu, Silver na Bronze ibitse 144 mu gihe Afurika y’Epfo ifite imidali 107 uteranyije naho Angola ifite imidali 17.



Ejo muri BK Arena habereye imyitozo 


Dr.Ehab Esawy  uyobora UAG muri BK Arena 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND