Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] wamaze gushyira hanze ‘2 in 1’ igaragaramo umugore we, ategerejwe mu wundi mushinga yakoranye na mugenzi we Ossama Masut Khalid [Okkama].
Kenny Sol ari mu
bahanzi bamaze kwinjiza abantu mu bihe by’impeshyi ‘Summer’ mu ndirimbo yihariye
yise ‘2 in 1’ yatuye umugore we unayigaragaramo, imfura yabo n’abantu
bose bari mu rukundo.
Gusa mu bihe bitari
ibya kure yiteguye gushyira indi ndirimbo nayo yamaze kurangira mu rwego
rwo gukomeza gusabana n’abafana be.
Hari kandi indi
ndirimbo yahuriyemo na Okkama na yo yamaze gutegurwa ikazaba igiye hanze nyuma
y'uko ubwo bari bakiri abasore bahuriye muri ‘Lotto’.
Ubucuti bwabo n’imikoranire babikomeje no mu gihe bamaze kuba abagabo aho Okkama ubu ameranye
neza na Trecy Teta ndetse Imana yamaze kubaha imfura yabo.
Ni mu gihe Kenny Sol na Kunda Alliance Yvette nabo bameze neza bakaba bitegura imfura yabo.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Okkama yagize ati: ”Iyi mpeshyi ndabatamo rwose ngiye kubanza gusohora indirimbo nakoranye na Kenny Sol, hari n'indi mishinga nzabatangariza bidatinze.”
Kenny Sol [Spectacular] na Okkama [Timini] ni abahanzi bamaze kwigwizaho igikundiro kandi bakora umuziki banize, bakaba inshuti byihariye aho bakomeje bafatanya mu bikorwa bitandukanye.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO '2 IN 1' NSHYA YA KENNY SOL
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'LOTTO' YA OKKAMA NA KENNY SOLKenny Sol n'umugore we yanifashishije muri '2 in 1' baritegura kwibaruka imfura yaboIndirimbo Kenny Sol yashyize hanze yayituye abakunda bose ikaba yitsa ku buryohe bw'urukundoOkkama witegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Kenny Sol aha yari kumwe na Trecy Teta umugore we banafitanye umwana Trecy Teta ari n'imfura yabo na Okkama bungutse rwagati mu mwaka wa 2023Okkama yavuze ko iy'impeshyi afite imishinga myinshi yifuza gusangiza abakunzi be azatangaza mu bihe bya vuba
TANGA IGITECYEREZO