RFL
Kigali

Kenny Sol yatuye umugore we n'imfura yabo indirimbo ‘2 in 1’ abaramo inkuru y’uburyohe bw’urukundo-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/04/2024 11:44
0


Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] yamaze gushira hanze indirimbo yatuye umugore we unayigaragaramo n’umwana wabo, ikaba ari nayo ya mbere ashyize hanze kuva yagera muri 1:55AM.



Kenny Sol ni izina rimaze gushinga imizi kuva yakwinjira mu muziki by’umwuga ubwo yabarizwaga muri Yemba Voice, itsinda atatinzemo akaza kwinjira mu Igitangaza Music.

Uyu mugabo wa Kunda Alliance Yvette wasoreje amasomo mu Bushinwa, ubu akaba abarizwa muri 1:55AM, ikompanyi imaze gushinga ibirindiro mu myidagaduro cyane mu gutunganya no kureberera inyungu z’abahanzi.

Nyuma y’amezi make asezeranye mu mategeko na Kunda, aba bombi bakaba bitegura imfura yabo ndetse uyu muhanzi akaba yifashishije uyu mugore mu ndirimbo yabatuye.

Mu butumwa yashyize hanze Kenny Sol yagize ati”Uyu munsi ndashyira hanze indirimbo natuye umugore wanjye n’imfura yanjye kandi n’abari mu rukundo muri iyi minsi. Urukundo ruraryoha.”

Iyi ndirimbo 2 in 1 yakozwe mu buryo bw’amajwi na Muriro naho amashusho yayo atunganywa na Fayzo Pro. 

KANDA HANO UREBE UNUMVE 2 IN 1

">

Kenny Sol yamaze gushyira hanze indirimbo abaramo inkuru y'uburyohe bw'urukundoKenny Sol yashyize hanze indirimb yitabajemo umugore we mu mashusho y'indirimbo yayo  2 in 1 ni yo ndirimbo ya mbere Kenny Sol ashyize hanze kuva yakwinjira muri 1:55AM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND