Hari ku Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, ubwo humvikanaga inkuru y’inshamugongo ivuga ko Cheslie Kryst wabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 2019, yiyahuye asimbutse inzu yo guturamo [Apartment] agahita yitaba Imana
Mu gitabo 'By the Time
You Read This' cyanditswe na Cheslie Kryst afatanyije na Mama we, hakubiyemo
ikihishe inyuma y’urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi, ndetse n’urugamba
rukomeye yarwanye mbere y’uko yitaba Imana mu 2022.
Urupfu rw’uyu mukobwa,
rwashenguye abakurikiraniraga hafi ubwiza bw’uyu mukobwa yakundaga kugaragaza
ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga. Cheslie, yiyahuye ku ya 30 Mutarama 2022
habura amezi atatu ngo yuzuze imyaka 31.
Kryst yari asanzwe ari
umunyamategeko warahiriye gutanga ubutabera muri Amerika. Afite impamyabumenyi
ebyiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza zirimo Wake
Forest University na Kaminuza yo mu Majyepfo ya Carolina. Uyu
mukobwa yari asanzwe anakora kuri Televiziyo yitwa Extar.
Abazi neza Cheslie barimo
n’umubyeyi wamwibarutse, April Simpkins bahamya ko uyu mukobwa yari arwaye
indwara y’agahinda gakabije, kandi ari wa muntu uhorana ubwoba bw’uko
adashobora kuba mwiza ku kigero gihagije.
Mbere y’uko yitaba Imana,
Cheslie yandikiye urwandiko nyina amusaba gushyira mu bikorwa icyifuzo cye
kimwe cyo gushyira hanze igitabo cye yari yaranditse.
Mu gitabo cye, Kryst yatangaje ko yahungabanyijwe bikomeye n’igitutu cyazanye n’ikamba yambitwe mu 2015, aho yari ahanganye n’ijwi rihora ryisubiramo mu mutwe we ry’uko adatunganye bihagije.
Yakomeje avuga ko intsinzi yagize mu buzima yaje imusaba
kuba intungane kuko yumvaga agomba guhagararira urubyiruko, abakobwa ndetse n’abiraburakazi
bashakaga kwinjira muri iri rushanwa ariko bakimwa uruvugiro.
Simpkins ufite imyaka 56
y’amavuko, yashyize mu bikorwa icyifuzo cy’umukobwa we, kandi yizeye ko kizagera
no ku bandi bahanganye n’ibibazo byo mu mutwe. Ku musozo w’iki gitabo, uyu
mubyeyi yongeyeho amasomo yigiye ku mukobwa we mu gihe cyose yamaze amuririra.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru
People, Simpkins yagize ati: “Nari mbizi ko ari ngombwa gusangiza abandi ibi,
kandi nari mbizi neza ko hari n’abandi biyumva nk’uko niyumvaga icyo gihe.”
Muri Gicurasi 2019, nibwo
Kryst yagizwe Miss USA afite imyaka 28, aca agahigo ko kuba Nyampinga wa mbere wa
Amerika ukuze mu bigeze kwambikwa iri Kamba bose. Akimara gutsinda, uyu mukobwa
yahise atangira guhura n'ibibazo kuri interineti.
Muri iki gitabo cye, hari
aho Kryst yagize ati: “Nyuma y’amasaha macye ntowe, nagombaga gusa ‘emojis
ziruka’ nari narasubije abandika ibitekerezo kuri paji yanjye ya Instagram. Abantu barenze umwe banyoherereje ubutumwa
bambwira ngo niyahure.
Ibi byose byiyongereye ku
mutekano mucye nari maranye igihe kirekire, ntangira kumva ko abantu bandi
iruhande bose bazi byinshi kundusha, ko abanda bose ari beza ku kazi kanjye, ndetse
ko ntari nkwiye iri Kamba. Abantu ntibatinze kumenya ko ndi uburiganya, nanjye
ntangira kumva ko koko nishushanya kandi Atari mu marushanwa gusa.”
Yakomeje avuga ko mu
byumweru byakurikiyeho ibitangazamakuru byakomeje kumwandikaho ibintu byinshi,
yajya no mu biganiro n’itangazmakuru agatangira kuganzwa n’ibitekerezo biteye
ubwoba no kumva ko adashoboye. Nyuma y’ibi biganiro, yiyumvaga nk’uwatsinzwe,
akishinja ibyaha by’uko atashoboye gutekereza ku bisubizo yatanze n’amagambo
yakoresheje.
Yahishuye ko ibyiyumviro
nk’ibi yabigiraga na mbere y’uko atorerwa kuba Miss USA, ariko avuga ko mu gihe
cy’amarushanwa nyirizina, ho yabirwanyaga akagerageza gutekereza ibintu byiza by’imbaraga,
ariko ngo ibyo ntibyaje kuramba.
Mu gitondo cyo ku ya 30 Mutarama 2022, April Simpkins yanditse ko aribwo yakiriye inyandiko ibabaje ya Kryst ikubiyemo ubutumwa bugira buti: “Mbere na mbere umbabarire. Igihe uzabonera ibi, ntabwo nzaba nkiriho ukundi kandi biri kumbabaza cyane kukwandikira ibi bintu kuko ndabizi neza ko birakubabaza cyane.
Ubwonko bwanjye ntibushobora
kwandika ibiburimo, kuko nongeye kubisoma ndataka cyane mvuye ahantu mu bugingo
bwanjye ntari nziko hanabaho. Ninanirwa kubwira umubiri wanjye ngo humeka
ndahita mfa.”
Simpkins yavuze ko mu uhango
wo gushyingura Cheslie yakomeje kwibwira ati: "Ngomba kurenga ibi vuba kuko
umuryango wanjye ntugomba kunshyingura nyuma yo kubura Cheslie. Iryo niryo
jambo ry’inkomezi ryamfashije uwo munsi. Iyo nza gupfa se ninde wari kubwira
Isi ibi bintu byose nari nzi ku mukobwa wanjye?”
Akomoza ku rwibutso afite ku mukobwa we yagize ati: “Umukobwa wanjye yari indwanyi nubwo yagiye. Buri munsi yahoraga ahanganye n’agahinda gakabije, kugeza igihe Atari agishoboye kurwana.
Nubwo
inzira zose zagerageje kumwambura umunezero, binyuze mu guhora arwaye umutwe
udakira, kwigunga, kubura ibyiringiro, guhorana agahinda no kumva ko
adakwiriye, yahoraga ashaka uburyo yamwenyura, agakunda kandi agatanga.
Buri munsi nagiranye nawe
ni impano y’ukuri nahawe n’Imana. Cheslie
ntabwo yankoreye ibi cyangwa abikorere undi muntu uwo ari we wese. Yumvise
ububabare budasanzwe kandi akeneye ko buhagarara. Namenye neza ko urupfu rwe
atari icyemezo gishingiye ku marangamutima. Yanyoherereje
ubwo butumwa bwa nyuma mu rwego rwo kumpumuriza no kunsobanurira uburemere
bw'ububabare yari afite.”
Iki gitabo bise ‘By the
Time You Read This: The Space Between Cheslie's Smile and Mental Illness,’ kizasohoka
ku ya 23 Mata, naho amafaranga azava muri iki gitabo azashyirwa muri Fondasiyo
ya Cheslie C. Kryst, yita kuri gahunda z’ubuzima bwo mu mutwe haba ku rubyiruko
n’abakuze.
Kryst Cheslie yatorewe kuba Miss USA 2019
Mu gitabo yasize yanditse, yahishuye agahinda gakabije n'igitutu yazaniwe n'ikamba yambitswe
Muri iki gitabo yahishuye ko yahoranaga ubwoba no kumva ko atari mwiza bihagije ku buryo yakwambikwa ikamba
Ubutumwa bwa nyuma yashyize kuri Paji ye ya Instagram, asaba amahoro n'iruhuko ridashira
Umubyeyi we nawe yavuze uko urupfu rw'umukobwa we rwamushenguye ariko akiyemeza gukomera kugira ngo azahamirize isi ubuzima bwa Cheslie
April Sumpkins, nyina wa Cheslie ari hafi gushyira hanze igitabo yafatanyije n'umukobwa we mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cye
TANGA IGITECYEREZO