RFL
Kigali

Umuyobozi wa Inter Milan yavuze ko batazatandukana n'umutoza Simone Inzaghi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/04/2024 12:44
0


Nyuma y'uko Simone Inzaghi atsinze AC Milan bikamufasha kwegukana igikombe cya shampiyona "Scudetto" ku nshuro ya 20, umuyobozi wa Inter Milan yavuze ko azaguma kuyitoza.



CEO wa Inter Milan, Beppe Marotta, yatangaje ko Simone Inzaghi usanzwe atoza iyi kipe azaguma kuyitoza, nyuma y'uko ayifashije kwegukana igikombe cya Shampiyona y' u Butaliyani ku nshuro ya 20.

Ibitego bibiri bya Francesco Acerbi na Marcus Thuram, ni byo byafashije Inter Milan gutsinda AC Milan yo yabonye igitego kimwe cya Fikayo Tomari. 

Simone Inzaghi akimara gutsinda umukino wa AC Milan, yahise ashyiramo ikinyuranyo cy'amanota 17 hagati yayo na AC Milan ya kabiri, bityo bihita byanzurwa ko Inter Milan yegukanye igikombe cya shampiyona. 

Ku ruhande rwa Simon Inzaghi, ni igikombe cya shampiyona y'u Butaliyani yatwaye bwa mbere nk'umutoza, gusa akaba atari cyo gikombe cya mbere yari atwaye mu buzima bwe. Mu mwaka ushize yatwaye Coppa Italian na Italian Super Cup, ndetse ubwo yatozaga Lazio yatwaye Coppa Italian. 

Ubwo yaganiraga na Sky Sports, Beppe Marotta CEO wa Inter Milan yavuze ko Simon Inzaghi azaguma kubatoza, ndetse na rutahizamu Lautaro Martínez akongera amasezerano ye.


Simon Inzaghi nyuma yo gufasha Inter Milan kwegukana 'Scudetto' ku nshuro ya 20, Umuyobozi wa Inter Milan yavuze ko azaguma kuyitoza 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND