RFL
Kigali

Kanye West arifuza kuryamana na Michelle Obama

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/04/2024 10:29
1


Umuraperi w'icyamamare, Kanye West Ye, yavuze ko yifuza kuryamana na Michelle Obama bituma yibasirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamugaya ko yarengereye ndetse ko ibyo yavuze bisa nk'agasuzuguro kuri Barack Obama.



Uretse kuba Kanye West Ye ari umuraperi w'umuhanga unahorana udukoryo, asanzwe azwiho kuba atajya aripfana avuga ibyo ashatse kandi akavuga ku bantu ashaka atitaye ku bo ari bo. Kuri iyi nshuro, Kanye West yahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyambaga muri Amerika bitewe n'ibyo yavuze kuri Michelle Obama.

Ibi byabaye nyuma yaho hasohokeye igice cya kabiri cy'ikiganiro cya 'Podcast' cyitwa 'The Download' cyatumiwemo Kanye West. Mu gice cya mbere uyu muraperi yibasiyemo bagenzi be barimo Drake na J.Cole. Mu gihe mu gice cya kabiri bamubajije ibijyanye n'ubuzima bwe busanzwe.

Ye yibasiwe ku mbuga bitewe n'ibyo yavuze kuri Michelle Obama

Kanye West wavuze ko rimwe na rimwe ajya akora imibonano mpuzabitsina n'abagore babiri icyarimwe, ibi bizwi nka 'Threesome', yabajijwe niba ubu hari undi mugore yifuza kuryamana nawe ari kumwe n'umugore we Bianca Censori. Ni ukuvuga ngo baba ari abagore babiri na Kanye West mu buriri.

Kanye West yavuze ko yifuza kuryamana na Michelle Obama mu buryo bwa 'Threesome'

Uyu muraperi ashize amanga yasubije ati: ''Mu bagore bari ku Isi uwo nifuza gukorana Threesome na we ni Michelle Obama''. Justin Laboy wakoranaga ikiganiro na Kanye yahise aseka cyane ati: ''Uziko yari First Lady ugifatwa nk'uwibihe byose muri Amerika?''.

Uyu muraperi yavuze ko Michelle Obama amukurura

Kanye West nawe asa nkuwiseka yasubije ati: ''Yego nyine ndashaka kuryamana n'umugore wa Perezida. Ndabizi ko ari umuntu ukomeye ariko ni we mugore unkurura''. Kuva iki kiganiro cyashyirwa hanze kuwa Mbere w'iki cyumweru, Kanye yahise aba umuntu uri kugarukwaho cyane kuri X 'trending' bitewe n'uko benshi bahise bamwibasira.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze Kanye West 

People Magazine yatangaje ko urebye ibitekerezo (Comments) abantu bashyize kuri iki kiganiro, ngo benshi bagaye Kanye West bavuga ko yasuzuguye Barack Obama kuba avuga ibintu nkibi k'umugore we, mu gihe abandi bavuga ko Kanye West adakwiye kugawa kuko ibyo yavuze yari asubije ikibazo yarabajijwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GATO ×××6 days ago
    MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND