RFL
Kigali

Ntibireba abagore gusa! Amazi akenewe mu mubiri wawe angana iki?

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/04/2024 11:26
0


Bakangurira abantu guhorana amazi ahagije mu mubiri wabo ndetse no kwirinda ko umubiri wagera aho utanga ibimenyetso ko ukeneye amazi, nyamara basabwa no kutarenza urugero igihe banywa.



Amati yinjizwa mu mubiri asohoka binyuze mu nzira zitandukanye nko kubira ibyuya, kwihagarika n'ibindi. Umubiri ubuze amazi urangirika bikaba byaviramo umuntu n'urupfu.

Amazi si ikinyobwa gifatwa kubera inyota cyangwa izuba ryacanye cyane, ahubwo akenewe mu mubiri buri munsi kandi ku kigero gihagije. 

Bamwe bavuga ko batayakunda, abandi bakavuga ko batayanywa igihe badafite icyaka, abandi bakavuga ko abagore ari bo bayakeneye cyane.  Nyamara uko ni ukwibeshya.

Hari n'abayanywa ariko bakanywa adahagije basa n'abikiza. Bamwe baribaza bati "Umubiri wanjye ukeneye amazi angana gute ku munsi?".

Ikinyamakuru NHS Eatwell Guide cyatangaje ingano y'amazi umuntu mukuru nibura adakwiye kurenza ku munsi. 

Banditse bati: "Umuntu mukuru nibura ku munsi yakagombye kunywa ibikombe cyangwa ibirahuri 6 kugeza ku 8 ku bo bishobokeye".

Mu 2010 Ikinyamakuru European Food Safety Authority cyatangaje ko nibura abagabo bakwiriye kunywa litiro ebyiri ku munsi, abagore bakanywa litiro imwe n'igice.

Basobanuye ko aya mazi ashobora kongerwa hagendewe ku biro by'umuntu n'imirimo akora ndetse n'imbaraga bimusaba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND