Mu kiganiro yagejeje ku bayobozi n’abakozi ba MTN na Mobile Money Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreye ku Rwibutso rwa Kigali, Munyantwali Alphonse yasobanuye uko Jenoside yateguwe n’uko byarangiye u Rwanda rwari umubyeyi rwiyiciye abana barwo bitewe n’uko narwo rwabanje kwicwa.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango
Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Aegis Trust, ugamije kurwanya Jenoside,
usanzwe wita ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku
Gisozi, Munyantwali Alphonse wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka
cyateguwe na MTN, yavuze ku kibazo benshi bakunze kwibaza kijyanye n’uko
bigenda ngo igihugu (umubyeyi) kinanirwe kurengera umuturage ahubwo abe aricyo
kimwiyicira.
Munyantwali yagize ati: “Mama
(igihugu) yaratwishe, ariko icyo umuntu yakwibaza ese we yatwishe akiriho
cyangwa yabanje kwicwa kugira ngo nawe yice? Njyewe ntekereza ko igihugu cyabanje
kwicwa, Abatutsi barakurikira kubera ko ubundi igihugu kirengera abantu. Ntabwo
wapfa igihugu gihari. Ntiwabura epfo na ruguru igihugu gihari.”
Alphonse kandi, yagarutse
ku ijambo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ubwo yatangizaga ibikorwa
byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagize ati:
“Nta munyarwanda uzongera kubonabona, uzongera kubura epfo na ruguru ngo abure
kirengera. Mbere twabazwaga ikibazo ngo urahitamo gupfa ute? Noneho uyu munsi
turahitamo uko tugomba kubaho kandi neza.”
Yavuze ko ikintu cya mbere
cyaje kikambura igihugu kuba igihugu ari ubukoloni, aho bwaje bugasenya ibyari bigize ubumwe bw'abanyarwanda kandi bigakorwa binyuze mu nyigisho z'abayobozi ndetse no mu madini.
Yasobanuye ko abakoloni babanje baje bagakuraho ibyo abanyarwanda bavomagaho byose birimo umuco, itorero, umuganura, kugeza no ku moko baje bagahindura igisobanuro cyayo bakabateranya kugeza ubwo bicanye kandi bari bamaze imyaka n'imyaka babanye neza muri ayo moko.
Akomoza ku bijyanye n'amoko, Alphonse yagize ati: "Turabizi ntabwo ari uko u Rwanda rwabayeho, ntabwo ari agatebo kabanjemo bamwe ngo hongere hazemo abandi, ngo hongere hazemo abandi. U Rwanda rwahanzwe n'abanyarwanda ku mibanire yabo, ku buyobozi bwabo, ku maraso yabo barwagura kandi bose."
Nyuma y'uko abanyarwanda baciwemo ibice, inkingi zose zimaze gusenguka imyumvire imaze guhinduka, ni bwo Abatutsi batangiye kwicwa no guhunga, bamwe bakimurirwa mu bice bya Bugesera ahari Tsetse n'ibindi.
Ubuyobozi bubi bwagiye bwigisha urwango, ntibwashyira mu nyurabwenge ngo bushishoze, aho Perezida Kayibanda mu biganiro bye byose yakundaga kuvuga ko Abatutsi n'Abahutu nta hantu na hamwe bahuriye, 'bameze nk'abaturuka ku migabane ibiri itandukanye.'
Munyantwali yakomoje ku buryo mu bihe bya mbere ya Jenoside umwana w'umukene 'wo kwa ngofero,' atashoboraga kujya kwiga, ahubwo iyo yabaga yatsinze umwanya we wasimbuzwaga uw'umuyobozi ukomeye, abigereranya n'iki gihe, aho umwana watsinze aho yaba akomoka hose ajya kwiga mu mwanya we.
Yitanzeho urugero avuga ko ubwo yari Guverineri yashatse kujyana umwana we mu ishuri ryiza cyane maze akabwirwa ko higayo abana bujuje ikizamini cya Leta gusa mu gihe uwe yari yagize 7.
Ati: "Nakomangaga kuri aya mashuri abantu bajya bifuza bakakubwira bati 'hari abafite atanu nta mwanya we twabona,' kandi nari Guverineri icyo gihe ntabwo nari na Burugumesitiri."
Yagarutse ku ijambo Habyarimana yavuze ubwo abanyarwanda birukanwaga muri Uganda bashaka kugaruka mu Rwanda, ngo u Rwanda rwaruzuye, aravuga ati: "Icyo gihe nta miliyoni 6 ngira ngo twari dufite. Ubu tubaye miliyoni 14 ngira ngo ko duhari? Nituba n'140, tuzaba turimo aha twese.
Tuzubaka tujya hejuru, tujya hasi, dutambika tujya he, ibyo ni akazi kacu ariko twese tuzabamo, harimo n'abanyamahanga baza nabo tugakwirwamo. Nta n'ubwo ubuhangange bw'ibihugu no gukira bwigeze buturuka ku bunini bwabyo cyangwa n'imitungo kamere, ubana n'abandi byose bigashoboka."
Munyantwali yavuze ko ubwo urugamba nyirizina rwatangiraga habaye 'ingamba ebyiri,' harimo urwo kubohora igihugu rwari ruhanganye n'urwo 'guhuhura' igihugu, kubera ko hariho Inkotanyi zarwanaga ngo zibohore igihugu, ndetse n'ubutegetsi bwariho bukavuga ko nubwo Inkotanyi zirwana ariko ntawe zizasanga mu gihugu.
Ati: "Ntabwo RPF Inkotanyi yari ifite ingufu z'amasasu n'iz'umubare ziruta iza Leta. Ariko iz'ibitekerezo, iz'icyerekezo, iz'intego, ntabwo wabigereranya. Rero, urugamba rwarakomeje igihugu kirabohorwa, u Rwanda rucyura abarwo, igihugu cyongera kuba kuba ingobyi iduhetse."
Yasoje avuga ko igihugu gikomeje kwiyubaka mu nzego zose, ndetse ko amahanga nayo akomeje kuza kwigira ku Rwanda, ashimangira ko kwibuka atari ukuzura inzangano, ahubwo ari ukugira ngo abanyarwanda barusheho kwiyubaka kandi bafatanyije.
Umuyobozi wa AEGIS Trust, Munyantwali Alphonse yasobanuye uko u Rwanda rufatwa nk'umubyeyi w'abanyarwanda rwabanje kwicwa ubundi narwo rukica abana barwo
TANGA IGITECYEREZO