RFL
Kigali

Amakarita 3 atukura! Akantu ku kandi ku mukino wahesheje Inter Milan igikombe cya 20 cya shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/04/2024 8:53
0


Ubwo hakinwaga Derby Della Madonnina, Inter Milan yatsinze AC Milan mu mukino wabonetsemo n'amakarita atatu atukura. Intsinzi ya Inter Milan yayifashije kwegukana shampiyona "Scudetto" ku nshuro ya 20.



AC Milan yari yakiriye Inter Milan kuri San Siro, ku mukino w'umunsi wa 33 wa shampiyona y'u Butaliyani, Serie A, mu mukino witiriwe Derby Della Madonnina. Mbere y'umukino, Inter Milan niyo yari ku mwanya wa mbere n'amanota 83, mu gihe AC Milan ya kabiri yari ifite amanota 69.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AC Milan ni:

Mike Maignan

Davide Calabria

Matteo Gabbia

Fikayo Tomori

Theo Hernández

Tijani Reijnders

Yacine Adli

Yunus Musah

Ruben Loftus-Cheek

Christian Pulisic

Rafael Leão

Ku ruhande rwa Inter Milan abakinnyi babanje mu kibuga ni: 

Marcus Thuram

Lautaro Martínez

Federico Dimarco

Henrikh Mkhitaryan

Hakan Çalhanoğlu

Nicolò Barella

Matteo Darmian

Alessandro Bastoni

Francesco Acerbi

Benjamin Pavard

Yann Sommer

Umukino wantangiye amakipe yombi yatakana, gusa ba myugariro ku mpande zombi baguma kuba ibamba. Ku ruhande rwa Inter Milan, Alessandro Bastoni, Francesco Acerbi na Benjamin Pavard ni bo bari bahagaze bwuma. 

Ku ruhande rwa AC Milan, naho ba myugariro bayo Theo Hernandez, Fikayo Tomori, Matteo Gabbia na Davide Calabria nabo bagumye kuba ibamba. 

Ku munota wa 17, Marcus Thuram yazamukanye umupira imbere y'izamu rya AC Milan nuko Matteo Gabbia ashira umupira muri koruneli. Koruneli ya Inter Milan ikimara guterwa, umupira wasanze Francesco aterekaho umutwe nuko atsinda igitego cya mbere.

Ku munota wa 28, Yunus Musah wa AC Milan yazamukanye umupira imbere y'izamu rya Inter Milan, nuko atanze umupira kwa Rafael Leão, awuteye mu izamu, umupira usanga umuzamu wa Inter Milan, Yann Sommers umupira awukuramo maze Inter iba irarokotse.

Ku munota wa 32 Lautaro Martínez yabonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Fikayo Tomari. Ikarita ya Lautaro Martinez, yari iya kabiri ku ruhande rwa Inter Milan, kuko na Nicolò Barella yari yamaze kubona ikarita y'umuhondo rugikubita.

 Ku munota wa 35, Nicolò Barella yazamukanye umupira imbere y'izamu rya AC Milan, nuko Theo Hernandez amukorera ikosa ryabyaye kufura ya Inter Milan, nuko na Theo Hernandez ahabwa ikarita y'umuhondo.

Kufura ntacyo yamariye abakinnyi ba inter Milan kuko yahererekanyijwe nabi na Hakan Çalhanoğlu ndetse na Henrikh Mkhitaryan.

Ku munota wa 38 na 39, AC Milan na Inter Milan zombi zabonye uburyo bukomeye, gusa abazamu ku mpande zombi baguma kuba ibamba. 

Yann Sommers wa Inter yakuyemo ishoti rikomeye rya David Calabria, nuko na Mike Maigna wa AC Milan akuramo umupira ukomeye wa Lautaro Martinez.

Iminota 45 yarangiye ari igitego kimwe cya Inter Milan ku busa bwa AC Milan. Umusifuzi yahisemo kongeraho umunota umwe n'ubundi warangiye bikiri igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba AC Milan bagarukanye imbaraga zidasanzwe, abakinnyi nka Rafael Leão na Yunus Musah bari bafite umuvuduko udasanzwe.

Ku munota wa 48, myugariro wa Inter Milan Alessandro Bastoni yarambuye umupira muremure kwa Marcus Thuram, nuko Marcus Thuram abanza gucenga Matteo Gabbia, ahita arekura ishoti mu izamu rya AC Milan, ishoti ryahise ribyara igitego cya kabiri ku ruhande rwa Inter Milan.

Ku munota wa 58, Lautaro Martínez yongeye kurekura ishoti mu izamu rya AC Milan, nuko umuzamu Mike Maignan umupira awukuramo, gusa umusifuzi yanzura ko Marcus Thuram yari yaraririye.

Nyuma yo kubona ko AC Milan yamaze gutsindwa, myugariro wayo Theo Hernandez yatangiye kugerageza kwizamukanira imipira ku giti cye, nuko ubwugarizi bwa Inter Milan bumubuza amahwemo.

Mu rwego rwo kwishimira intsinzi, abafana ba Inter Milan batangiye kohereza imyotsi mu kibuga, ku buryo byari intambara kubona neza abakinnyi bari bari gukina uyu mukino.

Ku munota wa 67, umutoza wa AC Milan Stefano Pioli, yahisemo gukora impinduka nuko akuramo abakinnyi babiri aribo Tijani Reijnders na Yunus Musah, ashyiramo Olivier Giroud na Samuel Chukwueze.

Ku munota wa 73, Christian Pulisic yagerageje ishoti rikomeye imbere y'izamu rya Inter Milan, gusa ku bw'amahirwe make umupira uca hajuru y'izamu rya Yann Sommer.

Ku munota wa 79, AC Milan yafunguye amazamu nyuma y'amashoti atatu y'umutwe yari ari gukurwamo na Yann Sommer, nuko umutwe wa kane wa Fikayo Tomari ujya mu izamu.

Igitego cya Fikayo Tomari, cyateye imbaraga abakinnyi ba AC Milan batangira kotsa igitutu izamu rya Inter Milan.

Abakinnyi ba AC Milan bari binjiye mu kibuga basimbuye, bo bari bagifite imbaraga nyinshi, abo ni Olivier Giroud, Samuel Chukwueze na Ismaël Bennacer bagumye kotsa igitutu ubwugarizi bwa Inter Milan nuko ba myugariro baguma kuba maso.

Ba myugariro ba Inter Milan bagumye kuba ibamba, nuko iminota 90 irangira ari ibitego bibiri kuri kimwe cya AC Milan. Umusifuzi yahisemo kongeraho umunota itanu. 

Ku munota wa 93 Theo Hernandez wari ufite ishyaka ridasnzwe, yarwanye na Denzel Dumfries, nuko bombi bahabwa amakarita atukura, umukino utangira gukinwa ari abakinnyi 10 kuri buri ruhande. 

Kubera imvururu zaranze umukino, iminota 95 yarangiye umusifuzi Arawureka urakomeza, nuko ku munota 96 haza kuvuka izindi mvururu zabyaye indi karita y'umutuku ku ruhande rwa AC Milan, ikarita yahawe Davide Calabria, nuko noneho AC Milan batangira gukina ari abakinnyi 9.

Umukino warangiye Inter Milan yegukanye amanota atatu, ihita igira amanota 86, mu gihe AC Milan ya kabiri yagumye ku manota 69. Inter Milan yahise ishyira ikinyuranyo cy'amanota 17 hagati yayo na AC Milan.

Gutsinda uyu mukino byatumye Inter Milan yegukana igikombe cya shampiyona kubera ko yahise ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 17, kandi ikipe ya kabiri iramutse itsinze imikino itanu isigaje, yabona amanota 15


Nyuma yo gutsinda Derby Della Madonnina, Inter Milan yahise ibona amanota ayemerera kwegukana igikombe cya shampiyona Scudetto 


Marcus Thuram yafashije Inter Milan gutsinda AC Milan 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND