RFL
Kigali

Kayonza: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we wari warahukaniye iwabo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/04/2024 19:41
0


Umugabo utuye mu karere ka Rwamagana afungiwe mu Karere ka Kayonza akekwaho kwica umugore we wari warahukaniye iwabo.



Uwo mugabo yafashwe nyuma y'uko umurambo w'umugore we wari warahukaniye mu Mudugudu wa Kamayange mu Kagari ka Nyagatovu, mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza ku wa Gatanu hagati ya saa Tanu na Saa Sita z’ijoro rya tariki 19 Mata 2024.

Amakuru avuga ko inzego z’umutekano zakomeje gukurikirana zisanga ni umugore wari utuye mu Kagari ka Nsinda, mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, wari umaze ukwezi yarahukaniye iwabo mu Mujyi wa Kayonza. 

Ni nyuma yo kutumvikana n’umugabo we bari barasezeranye imbere y’amategeko wamushinjaga kumuca inyuma no gushaka kumutwarira imitungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Ntambara John, yavuze  ko umugabo watawe muri yombi yari amaze ukwezi yarahukaniye iwabo ndetse umugabo yamusabye guhura nawe nyuma  umurambo we bawusanga mu muhanda.

Ati “Iwabo w’umukobwa batubwiye ko bari bafitanye amakimbirane, umugabo yashinjaga umugore kumuca inyuma n’ibindi bibazo bishingiye ku mutungo. Twamenye ko uwo mugabo yahagamaye umugore we ngo bahure, nyuma agaragara ku muhanda yapfuye.”

Umugabo yafatiwe mu karere ka Kicikiro ajyanwa gufungirwa Kuri sitasiyo ya Mukarange mu karere ka Rwamagana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND