RFL
Kigali

The Rock yakuyeho agahigo Will Smith yari amaranye imyaka ibiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/04/2024 15:23
0


Dwayne Johnson wamamaye nka The Rock, yakuyeho agahigo Will Smith yari amaranye imyaka ibiri ko kuba icyamamare cya mbere gikurikirwa na bantu benshi kuri Tik Tok, nyuma yo kuzuza Miliyoni 74.5 by'abantu bamukurikira kuri uru rubuga.



Imbuga nkoranyambaga ziri ku isonga mu gufasha ibyamamare kumenyekanisha ibikorwa byabo, kwegerana n'abafana babo kurushaho, byumwihariko baninjirizaho agatubutse cyane ku buryo uko bakomeza kubona benshi babakurikirana ari nako amafaranga binjiza yiyongera.

Tik Tok ni rumwe mu mbuga zihagaze neza mu kwinjiriza agatubutse ibyamamare dore ko ari naho byinshi bisigaye byibereye kurusha izindi mbuga. Umuraperi akaba n'icyamamare muri Sinema, Will Smith, niwe cyamamare cyari kimaze imyaka ibiri kiri ku mwanya wa mbere kuri Tik Tok.

Will Smith yaramaze imyaka 2 ariwe cyamamare gikurikirwa n'abantu benshi ku Isi kuri Tik Tok

Ibi byabaye muri Gashyantare ya 2022 ubwo Will Smith yakubitaga urushyi Chris Rock imbere y'imbaga mu birori bya Oscars Awards. Ibi byatumye arushaho kuvugwa ndetse n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu Will Smith yari amaze imyaka 2 ariwe cyamamare gifite abantu benshi bamukurikira kuri Tik Tok bagera kuri Miliyoni 73.8, byumwihariko Will Smith yishyurwa $21,000 kuri buri Post ashyize kuri Tik Tok ku buryo umwaka wa 2023 warangiye yinjirijeho Miliyoni 70 z'Amadolari.

The Rock yahise aca kuri Will Smith, aba uwa mbere uri gukurikirwa na benshi kuri Tik Tok

Aka gahigo ariko yamaze kukamburwa na The Rock wamaze kuzuza abantu Miliyoni 74.5 bamukurikira kuri Tik Tok. Uyu mugabo w'ibigango kandi nawe yitezweho kwinjiza amafaranga arusha aya Will Smith bitewe n'amashusho ye ari kurwana mu mikino ya 'Catch' arebwa  na benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND