RFL
Kigali

Ni urubuto rw'urukundo! Impamvu ari ngombwa kurya umwembe mbere yo gutera akabariro

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/04/2024 19:47
0


Imyembe iri mbuto nziza zikenewe mu mubiri wa muntu bitewe na vitamini z’igitangaza ziwurimo ariko rukaba rumwe mu zikenewe mu mubiri ku bashakanye bagiye gutera akabariro n'abandi babyemerewe n'amategeko kandi babyumvikanyeho, rukabafasha kwishima cyane.



Healthine itangaza ko imirire yawe igira uruhare runini mu mikorere yawe umunsi ku wundi ndetse ikagira uruhare mu buzima bw’imyororokere ya buri muntu.

Abatera akabariro bakenera imbaraga n’intungamubiri bihagije kandi zikava mu mafunguro bafata umunsi ku wundi, hakabaho umwihariko wa bimwe mu biribwa biribwa mbere yo gutera akabariro, bigafasha abahuriye muri iki gikorwa.

Inkuru dukesha India.com itangaza ko kurya umwembe mbere yo gutera akabariro ari amahitamo meza kuko intungamubiri ikungahayeho zirimo Vitamini E ziringaniza imisemburo ndetse zikongera n’ibyishimo by’abakora imibonano.

Ni mu gihe BensNaturalHealth batangaza ko umwembe wongera imbaraga mu buzima bw’amagufa agakomera binyuze mu myunyungugu ibonekamo, igihe cyo gutera akabariro aba bantu bakaba bafite imbaraga zihagije batananiwe mu ngingo no mu ntekerezo.

Ikinyamakuru Hims cyo kivuga ko imyembe yiswe “King of Fruits” cyangwa umwami w’imbuto mu Buhinde, bitewe nuko umuntu uwurya yumvamo ironji, pome ndetse n’inanasi mu buryohe bwawo icyarimwe.

Umwembe ukungahaye kuri Calories zongera imbaraga z’umubiri. Bamwe bita umwembe ko ari urubuto rw’urukundo bitewe n’ibyishimo utanga ku bagiye kugaragaza urukundo binyuze mu gutera akabariro.

Bamwe mu bahanga bavuga ko imyembe iri mu bintu bishobora kongera ingano y’igitsina cy’umugabo aho gukoresha ya miti ishobora no kwangiriza ubuzima bw’umuntu.

Bati “Mu myembe harimo ubushobozi bwo kugenzura imisemburo y’imibonano mpuzabitsina no kongera ingano y’igitsina cy’umugabo”.

Umwembe ufite vitamini C nyinshi yongera ubudahangarwa bw’umubiri ikagira uruhare rukomeye rwo kubungabunga uruhu rukamera neza ndetse ikarurinda kwangirika.

Uru rubuto rufite fibure nkeya rukagira na karori nkeya, ibyo bigatuma iringaniza ibinure mu mubiri. 

Uretse kuba yongera ingufu, ikungahaye kuri vitamini zo mu bwoko bwa B nka nka B1, B2, B5, B6, niacin na folate, zikenerwa mu kongerera ibyishimo abari mu gikorwa cy’imibonano, ikagira na Vitamini K ikomeza amagufa ntiyononekare.

Bamwe bafata imyembe bakayivanga n’ubuki, ndetse n’amata, bakabyomeka ku mubiri iminota n’ibura 15 bigatanga uruhu rwiza. Bati “Wibuke ko igikombe kimwe cy’umutobe w’umwembe kirimo garama 225za karori".


Intungamubiri ziri mu mwembe zirinda umubiri indwara, zikarinda uruhu kwangirika, zikarinda indwara zifata amaso, n'indwara zirimo impatwe “Constipation”, kongera ibyishimo by’abatera akabariro n’ibindi.


Umwembe uringaniza imisemburo ukongerera abakunzi ibyishimo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND