Umukobwa yapfuye arozwe mu birori byo kugaragaza inzu yita ku bwiza, abatari bamenyekana bamushyirira uburozi mu byo kunywa apfa bitunguranye, asigira benshi agahinda n’amarira barimo urungano.
Rwiyemezamirimo ukiri muto ukomoka muri Gana yapfuye mu
buryo bubabaje ubwo yari ari mu birori byo kumurika inzu yita ku bwiza, abanyeshari
baramwivugana.
Byari ibyishimo kuri we kwizihiza uyu munsi mukuru
agaragaza ibyo yagezeho bihambaye. Raporo zerekana ko ishyari ry’abitabiriye ibyo
birori bataramenyekana ryabateye
kumuroga bamwambura ubuzima.
Abitabiriye ibyo birori batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza bashakisha uwo mugizi wa nabi.
Faceofmalawi itangaza ko uyu mukobwa ukiri muto yishwe n’abagizi ba nabi bari mu birori bye bagereranijwe n’abanyeshyari.
Urupfu rwa Sam rutunguranye rwateje umubabaro
n'uburakari ku mbuga nkoranyambaga, bituma habaho ibiganiro bigaruka ku ishyari ndetse n'imigambi mibisha mu rungano.
Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje mu gihe abayobozi bashaka kumenya ukuri inyuma y’iki kibazo kibabaje cy'urupfu rw'umukobwa wari ukuri muto.
TANGA IGITECYEREZO