RFL
Kigali

Impamvu zituma urukundo rurandukana n’imizi yarwo mu kanya gato

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:21/04/2024 8:59
0


Abagikundana baba bafite urukundo rugurumana mu mitima yabo nyamara bamwe rukazima nk’amashara mu gihe gito bigatuma bamwe bibabaza impamvu badahiriwe narwo mu gihe abandi basazanye. Hari impamvu zikomye zishobora gutuma urukundo ruzima mu kanya gato



Abantu benshi bavuga ko hari ibintu bikunze gusenya urukundo birimo nko kwisanzura mu gukora imibonano mpuzabitsina, akamenyero ko guhorana mudatana n’ibindi. Ikinyamakuru VOI.ID cyatangaje impamvu rusange zitera iki kibazo.

          1.     Amakimbirane y’urudaca

Amakimbirane n’intonganya zidashira ni bimwe mu bituma umuntu yinuba kugirana ibiganiro n’umuntu. Igihe cyose uzi neza ko ugiye kubazwa ku bintu bifite aho bihuriye n’amakimbirane mwagiranye, kwitega ibyishimo n’ibyiza biragabanuka.

Abantu babiri bari mu rukundo ariko umwe akaba akunda gutongana no gutinda ku bibi byabaye bitera mugenzi we uburakari no kumva atishimiye urukundo rwanyu, ibyo bikagenda bimuhindura gahoro gahoro kugeza igihe asigaye atagukunda.

Hari n’abicara bakaganira ku makosa yabaye agakemurwa, nyamara buri gihe bigakomeza kuvugwaho kandi uwakosheje yarahawe imbabazi byarashize. Hari n’abandi bateye nabi cyane bagaruka ku makosa kurusha ibyiza byakozwe, bigatuma uhanwa yiyumva nk'aho nta kiza akora.

Urukundo ruhoramo imirwano, intonganya, kutumvikana kwa hato na hato biragoye ko rwarama birangira rusenyutse.

           2.     Kuburira umukunzi umwanya uhagije

Urukundo rwubakwa no kuganira, kumenyana ndetse no kuba hafi umukunzi wawe. Kubura umwanya uhagije ku mukunzi wawe bamwe byita kujyab mu rukundo utiteguye, cyangwa kwibeshya ko ukunda uwo muntu.

Abakundana bahorana amashyushyu yo kubonana, kuvugana ndetse no kwishimana. Ibi bintu bitatu bikenera igihe cya buri wese. Iyo habuze igihe ku mpande zombie cyangwa umwe akabura umwanya wundi bibyara amakimbirane aganisha ku gusenya urukundo mukaba mwatandukana ndetse byihuse.
 Abahanga mu nkundo bo bavuga ko umutima wakunze utabura umwanya w’umukunzi niyo waba uhue bingana iki, cyangwa icyo waba ukora cyoze.

Igihe gihagije ku mukunzi wawe gituma muba bamwe mu rukundo ndetse n’urukundo rukiyongera nyamara kuba gicye kwacyo bigatuma rusenyuka mu kanya nk’ako guhumbya.

         3.     Igihe umubano wanyu udashimishije

Urukundo rukunze kubamo byinshi byatuma mwiyumva nabi nko kudahuriza ku bintu runaka bikabatera gutakaza ibyishimo byanyu. Urukundo ni kimwe mu bintu ukwiye kujyamo igihe witeze ibyishimo.

Abasore bakunze kugaragaza ko gukundana n’abakobwa babaka amafaranga biri mu bituma batakaza ibyishimo byabo, kuko bibasubiza inyuma mu iterambere ryabo. Abakobwa nabo bakunze kuvuga ko abasore babakunda bagamije kuryamana nabo gusa, ibyo byarangira urukundo rugashira.

Hari ‘ibindi byinshi bishobora gutuma abantu batishimira urukundo rwabo bombi, nyamara ibyo byose byaba ibyamenyekana cyangwa ntibimenyekane, urukundo rutarimo ibyishimo rurashira ndetse vuba.

Uzasanga abasore n’inkumi bakundana bakagera aho bashinga urugo nyamara nyuma y’igihe runaka bya byishimo byatumaga benshi babafatiraho urugero bikagebda biyonga, bitewe no kugera mu rugo bakirengagiza ibyabashimishaga niyo byaba bito.

Ikinyamakuru Betterhelp cyo kivuga ko, kuryamana kw’abasore n’inkumi batararushinga ari kimwe mu bituma urukundo rushira bitewe no guhagana bakumva nta mpamvu yo gukomeza kugumana.


Ibishimisha umukunzi wawe bigomba guhoraho ntibyirengagizwe kuko gutakaza ibyishimo bijyana no gutakaza icyizere n’urukundo.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND