RFL
Kigali

Alicia & Germaine: Gospel yibarutse abahanzikazi bavukana barota kugera ku rwego mpuzamahanga - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/04/2024 19:50
0


Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abana b'abakobwa bakiri bato bakomoka mu Ntara y'Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, bakaba babarizwa mu Itorero rya ADEPR Ruhangira.



Aba baramyi Alicia na Germaine bavuka mu muryango w'abana 7. Alicia ni ubuheta naho Germaine akaba ubuheture. Tariki 17 Mata 2024 ni bwo aba bavandimwe bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise "Urufatiro". Ni indirimbo yishimiwe cyane dore ko mu masaha make imaze hanze, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 18 kuri Youtube.

Hari abishimiye cyane iri tsinda barigereranya na "Vestine na Dorcas" bagendeye ku buhanga bose bafire mu miririmbire kandi koko wakwitegereza ukabona ibyo bavuga bifite ishingiro. lndirimbo "Urufatiro" y'aba bakobwa ifite amagambo meza yururutsa imitima kandi ikoranye ubuhanga.

Muri iyi ndirimbo ibinjije mu muziki batangira baririmba bati: "Ubwo nari ndi mu mibabaro, numvise ijwi rinyongorera riti 'Humura humura mwana wanjye nturi wenyine' ". Mu nyikirizo bakagira bati: "Nubwo bingoye, urufatiro ruracyariho rwanditsweho 'Uwiteka azi abe' ".

Umwe muri aba baramyi Alicia Ufitimana ari nawe mukuru, amashuri abanza yayize i Kabirizi, aza gukomereza mu mashuri yisumbuye kuri Es Nyabirasi (O'level), mu kuhava yakomereje kuri ESSA Ruhengeri i Musanze aho yigaga PCB, ubu ari kwiga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ishami rya Huye aho yiga Medicine and Surgery.

Ni mu gihe murumuna we Germaine yize amashuri abanza ku kigo cyitwa Maranatha, amashuri yisumbuye ayiga kuri ES Musanze (O'level), ubu akaba ari kwiga kuri Group Scolaire Notre Dame D'Afrique Nyundo mu ndimi n'ubuvanganzo (LFK).


Alicia na Germaine bazanye amaraso mashya mu muziki wa Gospel

Mu kiganiro na inyaRwanda, Alicia yavuze uko yinjiye mu muziki anitsa ku ndirimbo bashyize hanze. Ati "Njyewe ubusanzwe nabyirutse ndirimba mu makorali atandukanye kuko na papa wacu na we ni umuririmbyi ndetse akaba ari na Producer hano i Rubavu. Murumuna wanjye nawe yabyirutse akunda kuririmba no gusenga ariko ntabwo yakunze kujya mu makorali."

Yakomereje ku ntego yabo mu muziki binjiyemo, ati: "Intego dufite ni iyo kuvuga ubutumwa bwiza kuko abantu benshi batabasha kubona umwanya wo gusoma Bibiliya cyangwa kujya mu rusengero, indirimbo zirafasha cyane kuba umuntu yatambutsa ubutumwa cyangwa yabwumva aho ari hose birafasha bitagombeye kujya mu rusengero."

Avuga ko ari nayo mpamvu iyi ndirimbo yabo bise "Urufatiro" yiganjemo amagambo ari muri Bibiliya akomeza imitima y'abantu bacitse intege muri iyi munsi. Yahishuye ko ari indirimbo bandikiwe n'umubyeyi wabo. Yagize ati: "lyi ndirimbo yacu "Urufatiro" ni papa wayitwandikiye, ni we wazanye igitekerezo".

Alicia yateguje abakunzi b'umuziki wa Gospel kwitega indirimbo zabo nyinshi. Ati "Icyo twabwira abakunzi bacu, dufite byinshi twifuza kubasangiza turifuza ko batwereka ko badushyigikiye bakadutera imbaraga. lkindi twabwira abakunzi bacu ntabwo tuje ngo duhite tuzima ngo dukore indirimbo imwe birangire, ahubwo tubafitiye byinshi nyuma y'iyi ndirimbo".

Alicia wakuriye muri Korali Bethania y'i Rubavu, yabwiye InyaRwanda ko we na murumuna we Germaine bafite indoto z'uko umuziki wabo wagera ku rwego mpuzamahanga "ukarenga u Rwanda", anahishura ko bafite indirimbo ziri mu zindi ndimi bazashyira hanze mu bihe vuba. Yavuze ko akunda cyane Tracy Agasaro ndetse n'imyandikire ya Niyo Bosco.

REBA INDIRIMBO NSHYA "URUFATIRO" YA ALICIA NA GERMAINE



Alicia na Germaine bateguje indirimbo nshya nyinshi


Alicia avuga ko biyemeje kuririmba indirimbo zishoye imizi muri Bibiliya


Germaine ari gusoza ayisumbuye mu ndimi n'ubuvanganzo

Alicia & Germaine; Abaramyi bo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND