Umusore usa n’usaziye mu bugaragu yasobanuye agahinda yahuye na ko ubwo yatumirwaga n’uwo yari yarihebeye, agahita amwereka umusore w’ibigango agiye kumusimbuza mu rukundo bimutera gufata umwanzuro benshi bise ko ugayitse.
Umugabo yabenzwe n’umukobwa nyuma yo kwikokora utwe
twose akarihirira umukobwa kaminuza yifuza kuzamugira umugore ndetse
akamumenyera n’ibindi yari akeneye nk’aho kuba, ariko mu kanya nk’ako guhumbya
akamwanga atamuteguje.
Ubwo yahuraga n’umukobwa akamukunda, yiyemeje
kumwitaho nk’umuntu bazabana. Yatangiye kumwishyurira kaminuza no kumuha
ibindi byose birimo ibiryo akeneye ku munsi, kwishyura aho kuba, n'ibindi
igitsinagore gikunze kugura.
Ubwo yakoraga ikiganiro akabazwa iyo nkuru ye, yatashwe n’agahinda kenshi afatwa n’ikiniga avuga ko mu byamubabaje
harimo akayabo k’amafaranga yatanze ku mukobwa, ariko agashengurwa n’uburyo
yabenzwemo.
Ubwo yari mu rugo iwe, yabonye terefoni imuhamagara
asanga ni umukobwa bakundana, amusaba
kumusura iwe igitaraganya amubwira ko amufitiye agashya “Surprise”.
Ubwo yageraga iwe, yatunguwe no kubona undi mugabo,
umukobwa amubwira ko yifuje kumwereka umugabo bagiye kubana, umugabo nawe akubitwa
n’inkuba yumva afashwe n’isereri.
Inkuru dukesha Face of malawi ivuga ko uyu mugabo
yatakaje arenga miliyoni y’amadorari yishyura amafaranga y’ishuri gusa.
TANGA IGITECYEREZO