RFL
Kigali

Gishyitsi JMV yakomoje ku nyungu amaze gukura mu muziki anavuga ku cyuho kiri mu bahanzi ba ADEPR

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/04/2024 10:19
0


Gishyitsi JMV uri mu bahanzi ba Gospel bakunzwe by'umwihariko muri ADEPR abarizwamo, yagaragaje icyuho kiri mu bahanzi babarizwa muri iri torero anakomoza ku mishinga ikomeye afite muri uyu mwaka wa 2024 nyuma y'igihe kinini yari amaze acecetse.



Umuhanzi Muhawenimana Jean Marie Vianney uzwi nka Gishyitsi JMV, yavuze ko impamvu yari amaze igihe atumvikana ku muziki byaturutse ku kuba afatanya umuziki n'akandi kazi kamutunze. Ati "Nari mpuze kubera akazi nkora mu buzima busanzwe kandi;

Nako ni ngombwa, ariko si na cyane kuko nabashije gukora indirimbo z'ama audio nyinshyi kandi nzikorera n'ama Lyrics yazo kugira ngo abakunzi ba Gospel batambura muri yo."

Yavuze ko uyu mwaka wa 2024 afitemo imishinga myinshi irimo "amashusho y'indirimbo mfite n'izindi nshya". Avuga ko Imana izamushoboza, ati "Bisaba imbaraga nyinshi ariko lmana izanshyigikira hamwe no gusenga."

Mu kiganiro na inyaRwanda, Gishyitsi JMV uzwi mu ndirimbo "Ntibazongere" yakoranye na Theo Bosebabireba, yagarutse ku bahanzi bo muri ADEPR, anyomoza abavuga ko batateye imbere, icyakora anagaragaza impamvu badakunze kujya ku gasongero k'umuziki, anavuga icyuho kiri mu bahanzi n'amakorali.

Aragira ati "Abahanzi bo muri ADEPR sinahamya ko batateye imbere kuko umuntu bavuga ko yateye imbere bagereranyije n'aho yavuye, gusa haracyaburamo gushyigikirana kw'abahanzi n'ama korali, kandi nizera ko uko igihe kigenda kiza bigenda bihinduka, nizera ko bizaba byiza kurusha ho bikunze".

Ku by'uko ADEPR itererana abahanzi bayo, yabishyizeho umucyo ati "Naho kuba ADEPR itadushyigikira bigatuma bifatwa nk'aho ari bo nyirabayazana w'iterambere ry'abahanzi [ricumbagira], navuga ko igerageza kuko ntacyo itwima igifite. Gusa ndemeza ko abo mu yandi matorero bari imbere cyane, ariko n'amatorero yabo ni ho aba ari. "

Uyu muhanzi w'umuhanga cyane mu byo atangaza mu itangazamakuru, yavuze ko gutera imbere mu by'umubiri gusa atari cyo cyangombwa. Ati "Gusa umuntu ashobora gutera imbere mu by'Umwuka no mu by'umubiri icyarimwe cyangwa kimwe muri byo. Dukomeje kwinginga lmana ngo ibireme byombi birafasha cyane".

Nubwo ADEPR ifite abayoboke miliyoni 3, abahanzi bayo ni bacye cyane ugereranyije n'abo mu yandi matorero, ndetse nta n'ubwo bamamara bihambaye na cyane ko bafite imbaraga zikomeye ziri inyuma yabo ari zo abakristo kandi b'abanyamwuka. 

Gishyitsi yabigarutseho agira ati "ADEPR, abenshi 99% bahamagarwa bavuye kure cyane ni nayo mpamvu uzasanga no kugera kure ku buryo n'abandi babibona bigora, ariko hakaba abandi baturuka hafi kugera kure bikoroha kurushaho."

Gishyitsi JMV avuga ko hari ibintu bikomeye yungukiye mu muziki arambyemo. Ati "Nungutse impamo z'Umwuka, [umuziki] wampuje n'inshuti muri Yesu Kristo, [umuziki] wambereye akabando mu rugendo. Kandi no mu buzima busanzwe biramfasha kuko impano ni ikintu gikomeye iyo lmana impaye 'message' iyo ntarayitanga nta mahoro nabona".

Icyakora avuga ko nta mafaranga yakuye mu muziki, akaba ari ho ahera asaba abari muri Gospel gufashanya kuko ari bwo inyungu yaboneka. Ati "Economically, navuga ko nta nyungu zirimo ariko lmana igenda yigwatiriza mu bundi buryo kugira ngo n'izo ndirimbo zibone uko zikorwa. Hano sinabura gusaba abahanzi ba Gospel gukomeza gufashanya".

Yavuze ko iki ari igihe cyo gufashanya "Abaririmbyi mu ma korari n'abayobozi badufashe. Iki ni igihe cyo gufashanya cyane. Abakunzi ba Gospel bose badufashe uko bashobojwe. Amasengesho y'Abera agira umumaro kandi bakomeze bakunde ibihangano byacu. Hamwe no kugera ku ntego lmana ishaka tuzagabana umugisha n'amakamba dutabarutse".


Gishyitsi yigeze gusimbuka urupfu arokoka impanuka y'imodoka


Gishyitsi JMV hamwe n'umugore we

UMVA INDIRIMBO "NTIBAZONGERE" YA THEO BOSEBABIREBA FT GISHYITSI JMV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND