RFL
Kigali

Muhanga: Umuryango urashinja ikigo Nderabuzima kurangarana umubyeyi wabyaye umwana agahita apfa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/04/2024 9:34
0


Umugore n'umugabo batuye mu karere ka Muhanga bavuga ko bagiye kujyana ikigo Nderabuzima mu Nkiko bagishinja kurangarana umubyeyi wabyaye umwana agahita apfa.



Umuryango utuye mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga uvuga ko ugiye kujyana mu Nkiko ikigo Nderabuzima cya Gitarama ugishinja kugira uruhare mu rupfu rw'umwana  umugore witwa Ingabire Francoise yahabyariye  agahita apfa kubera uburangare bw'uwagombaga kumubyaza  .

Uwo mugore n'umugabo we babwiye  TV1 dukesha iyi nkuru ko umubyaza  ukorera mu kigo Nderabuzima, kuwa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024 , yarangaranye uwo mugore bituma uruhinja yabyaye ruhita rupfa .

Umugore wari waherekeje Ingabire Francoise ku kigo Nderabuzima cya Gitarama agiye kubyara yabwiye Umunyamakuru wa TV1 ko bagerageje gutabaza uwagombaga kubyaza  Ingabire Francoise ariko yanga kuza kumubyaza kugeza ubwo we bwe yagerageje kumubyaza ariko bikananirana ndetse ko   umubyaza yaje impitagihe  uwo mubyeyi yabyaye ariko uruhinja ruhita rupfa .

Yagize  ati "Nagiye kumuhamagara ndamubwira ngo umwana araje ariko ngo  naze hano ndamubwira ko umwana yaje.Turakomeza turataka muganga wadufashije ,nuko ndwana no kugira ngo mfate agatwe k'uruhinja ."

Ingabire Francoise n'umugabo we babwiye TV1 ko bagiye kujyana mu Nkiko ikigo Nderabuzima cya Gitarama rushinja kurangarana uwo mugore  wabyaye umwana agahita apfa.

Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Kabgayi bifite mu nshingano imicungire y'ikigo Nderabuzima cya Gitarama gishinjwa kurangarana uwo mugore, buvuga ko bwashyizeho itsinda rigomba gusuzuma icyo kibazo.

Dr  Muvunyi Jean Baptiste umuyobozi Mukuru w'ibyo bitaro yagize ati" Icyo tuzi nuko uwo mubyeyi yabyaye umwana agapfa . Ibindi by'uko uwo mubyeyi yaba yarangaranywe hari ikipe y'ibitaro izabikoraho ,ikareba amakuru ahagije kugira ngo hasuzumwe niba hari uburangare bwaba bwarabayemo "


Ikigo Nderabuzima cya Gitarama kirashinjwa kurangarana umubyeyi wabyaye umwana agahita apfa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND